Ydt 2

Holoferinesi ategekwa guhana abagomeye Nebukadinezari

1 Ku itariki ya makumyabiri n’ebyiri z’ukwezi kwa mbere, mu mwaka wa cumi n’umunani Nebukadinezari umwami w’Abanyashūru ari ku ngoma, ibwami batangira guhwihwisa ko umwami yaba agiye kwihōrera kuri bya bihugu byose byanze kwifatanya na we, nk’uko yari yarabivuze.

2 Ahamagaza abakuru b’ingabo ze n’ibyegera bye, akorana na bo inama mu muhezo, ababwira ko yiyemeje kurimbura ibyo bihugu.

3 Nuko bemeza ko abantu bose basuzuguye umwami bagomba kwicwa.

4 Inama irangiye Nebukadinezari umwami w’Abanyashūru, ahamagaza Holoferinesi umugaba mukuru w’ingabo ze wari umwungirije, aramubwira ati:

5 “Jyewe umwami ukomeye, umutegetsi w’isi yose ndagutegetse ngo haguruka ugende, ujyane ingabo zizwiho ubutwari ibihumbi ijana na makumyabiri zigenza amaguru, n’izindi ibihumbi cumi na bibiri zirwanira ku mafarasi n’amafarasi menshi,

6 maze utere ibihugu byose by’iburengerazuba, kuko abantu baho banze kwifatanya nanjye.

7 Babwire ko ngiye kubarwanya kubera uburakari banteye. Bagomba kumpa amaturo y’ubutaka n’ay’amazi kugira ngo bigaragaze ko banyobotse. Nzabateza ingabo zanjye ziribate ibihugu byabo kandi zisahure hose.

8 Inkomere zabo zizakwira mu mikoki, imigezi n’inzuzi byuzure imirambo yabo.

9 Abafatiwe ku rugamba nzabajyana ho iminyago iyo gihera.

10 “Naho wowe Holoferinesi, genda ungarurire ibyo bihugu byabo byose. Abazishyira mu maboko yawe uzabancungire kugeza igihe nzabacira urubanza.

11 Naho abazigomeka bakanga kukumvira ntuzabababarire, uzabice unyage ibyabo byose.

12 Ndahiye ubuzima bwanjye n’ububasha bwanjye, ibyo nagambiriye nzabisohoza.

13 None rero Holoferinesi, ntuzagire itegeko ryanjye na rimwe urengaho, ahubwo uzayakurikize nk’uko nabigutegetse kandi bidatinze.”

14 Holoferinesi akiva kwa shebuja, ahamagaza ibikomangoma byose, n’abagaba b’ingabo n’abandi bayobozi b’ingabo za Ashūru.

15 Arobanura ingabo z’intwari ku rugamba nk’uko shebuja yari yabimutegetse, atoranya izigenza amaguru ibihumbi ijana na makumyabiri, n’abarwanira ku mafarasi ibihumbi cumi na bibiri,

16 abashyira mu matsinda biteguye urugamba.

17 Nuko afata ingamiya n’indogobe n’inyumbu nyinshi cyane zo guheka imitwaro, afata kandi inka n’intama n’ihene zitabarika zo kuzabatunga.

18 Aha buri muntu impamba ihagije, abaha n’izahabu n’ifeza nyinshi zivuye mu bubiko bw’umwami.

19 Nuko Holoferinesi n’ingabo ze zose z’intwari, izirwanira mu magare y’intambara n’izirwanira ku mafarasi n’izigenza amaguru, babanziriza Umwami Nebukadinezari batera ibihugu by’iburengerazuba.

20 Bari bashagawe n’imbaga y’abantu bameze nk’igitero cy’inzige cyangwa umusenyi wo ku isi. Koko rero nta wabashaga kubabara kubera ubwinshi bwabo.

Aho ingabo za Holoferinesi zanyuze

21 Bavuye i Ninive bagenda iminsi itatu berekeza mu kibaya cya Bekitileti, bahavuye bashinga ibirindiro hafi y’imisozi miremire iri mu majyaruguru ya Silisiya.

22 Bavuye aho Holoferinesi ajyana ingabo ze zose, ari izigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi n’izirwanira mu magare y’intambara, berekeza mu karere k’imisozi miremire.

23 Atsemba Abaputi n’Abaludi,ajyana ho iminyago abakomoka kuri Rasisi bose, n’Abishimayeli bari ahateganye n’ubutayu mu majyepfo ya Kelewoni.

24 Yambuka uruzi rwa Efurati anyura muri Mezopotamiya yose, asenya imijyi ntamenwa yose yari ku nkombe y’uruzi rwa Aburona, agera no ku nyanja.

25 Yigarurira intara zo muri Silisiya, atsemba abamurwanyaga bose, agera mu majyepfo y’imipaka y’intara y’Abayafeti, ahateganye na Arabiya.

26 Holoferinesi agota Abamidiyani bose, atwika amahema yabo anyaga n’amatungo yabo.

27 Agera mu kibaya cy’i Damasi mu gihe cy’isarura ry’ingano, atwika imirima yaho yose atsemba n’amatungo yaho yose, asahura imijyi yaho ayogoza n’ibyaro, abasore baho bose abamarira ku icumu.

28 Abatuye ku nkombe y’inyanja, abo muri Sidoni na Tiri, na Suru na Okina na Yaminiya bashya ubwoba baradagadwa, abatuye muri Azoto na Ashikeloni na bo barakangarana.