Ydt 1

Nebukadinezari arwanya Arupagishadi

1 Hari mu mwaka wa cumi n’ibiri Nebukadizariari ku ngoma i Ninive, umurwa mukuru wa Ashūru. Icyo gihe Arupagishadi na we yategekaga Abamedi, atuye mu mujyi wa Ekibatana.

2 Uwo mujyi Arupagishadi yari yarawukikije inkuta z’amabuye manini, afite ubugari bwa metero imwe n’igice n’uburebure bwa metero eshatu. Yari yarazamuye uburebure bw’izo nkuta kugeza kuri metero mirongo itatu n’eshanu z’ubuhagarike, na metero makumyabiri n’eshanu z’ubugari.

3 Ku marembo yawo yari yarahubatse iminara ya metero mirongo itanu z’ubuhagarike, ishingiye ku rufatiro rw’amabuye rufite ubugari bwa metero mirongo itatu.

4 Ayo marembo yayakingishije inzugi zifite uburebure bwa metero mirongo itatu n’eshanu, n’ubugari bwa metero makumyabiri, kugira ngo ingabo ze zifite intwaro za rutura zitambuke bizoroheye kimwe n’izigenza amaguru.

5 Icyo gihe Umwami Nebukadinezari atera Umwami Arupagishadi, mu kibaya kinini cyo mu ntara ya Ragawu.

6 Abari batuye mu misozi miremire, hamwe n’abari bakikije inkombe z’inzuzi za Efurati na Tigiri na Hidasipe, n’abari batuye mu bibaya byategekwaga na Ariyoki umwami w’Abanyelamu, baza gutabara Arupagishadi. Naho ingabo z’andi mahanga menshi zifatanya n’Abanyababiloniya.

7 Nuko Nebukadinezari umwami w’Abanyashūru, yohereza intumwa ku bari batuye mu Buperesi no ku bari batuye mu burengerazuba bose, ni ukuvuga abo muri Silisiya n’i Damasi no muri Libani n’ahayikikije, n’abatuye ku nkombe y’inyanja bose.

8 Izo ntumwa yazohereje no ku batuye mu karere ka Karumeli n’aka Gileyadi, n’aka Galileya ya ruguru no ku batuye mu kibaya kinini cya Yizerēli.

9-10 Ubutumwa bwoherejwe kandi no ku batuye Samariya n’imijyi iyikikije, no ku batuye mu burengerazuba bwa Yorodani, kugeza mu mijyi ya Yeruzalemu na Betaniya na Kelushi na Kadeshi, no mu ntara ya Gosheni. Ubwo butumwa bwoherejwe no mu mijyi yo mu Misiri ari yo Tafune na Ramesesi, na Tanisi na Memfisi, kugeza ku bari batuye ku mupaka wa Misiri na Etiyopiya.

11 Nyamara abo bantu bose basuzuguye Nebukadinezari umwami wa Ashūru, banga kwifatanya na we. Babonye ko adashobora gutsinda ntibamutinya, ahubwo bahuza umugambi wo kumugomera. Nuko intumwa yari yabatumyeho bazohereza amāra masa zifite ikimwaro.

12 Nebukadinezari ararakara cyane, arahira ko azakoresha ubutunzi n’ububasha bwe, akihimura ku baturage bo muri ibyo bihugu byose byanze kwifatanya nawe. Arahira kandi ko azarimbura abaturage bose bo muri Silisiya, n’ab’i Damasi n’abo muri Siriya, n’ab’i Mowabu n’Abamoni, n’Abayahudi n’Abanyamisiri, n’abaturiye Inyanja ya Mediterane kugeza ku Nyanja Itukura.

13 Mu mwaka wa cumi n’irindwi Nebukadinezari ari ku ngoma, ajyana n’ingabo ze batera Umwami Arupagishadi baramutsinda. Bamenesha ingabo ze zose z’abarwanira ku mafarasi no mu magare y’intambara,

14 yigarurira imijyi yose yo mu Bumedi kugera Ekibatana. Yigarurira n’iminara y’uwo mujyi w’akataraboneka, barawusahura maze uhinduka umusaka.

15 Nuko afatira Arupagishadi mu misozi ya Ragawu, amwicisha icumu.

16 Hanyuma Nebukadinezari n’ingabo ze bagaruka i Ninive, bashagawe n’abantu benshi bamurwaniriye. Nuko barahaguma bahamara amezi ane baruhuka kandi binezeza.