Tobi 14

1 Nguko uko Tobiti yashoje indirimbo ye yo gushimira.

Inama Tobiti yatanze mu minsi ye ya nyuma

2 Tobiti yabaye impumyi amaze imyaka mirongo itandatu n’ibiri, nyamara amaze guhumuka yabayeho mu mudendezo, yongera gufasha abakene kandi akomeza gusingiza Imana no kwamamaza ubuhangange bwayo. Tobiti yashaje neza apfa afite imyaka ijana na cumi n’ibiri, ashyingurwa mu cyubahiro i Ninive.

3 Tobiti ari bugufi bwo gupfa, ahamagara umuhungu we Tobiya aramubwira ati: “Mwana wanjye, jyana abana bawe

4 wihute ujye mu Bumedi, kuko ibyo Imana yabwiye umuhanuzi Nahumu byerekeye Ninive bigiye gusohozwa.Koko rero ibyo abahanuzi ba Isiraheli boherejwe n’Imana bavuze kuri Ashūru na Ninive byose bizasohozwa. Igihe nikigera byose bizasohozwa, nta na kimwe kizasigara mu byavuzwe. Mu Bumedi hazaba hari umutekano kurusha muri Ashūru cyangwa muri Babiloniya. Ndizera ko ibyo Imana yavuze bizasohozwa, nta na kimwe muri byo kizasigara.

“Bene wacu bose baba mu gihugu cya Isiraheli bazabarurwa, bajyanwe kure y’icyo gihugu cyiza. Igihugu cyose cya Isiraheli kizahinduka amatongo, imijyi ya Samariya na Yeruzalemu izahinduka umusaka, Ingoro y’Imana na yo izatwikwa ibe amatongo mu gihe gito.

5 Hanyuma Imana izongera igirire imbabazi abantu bayo, ibagarure mu gihugu cya Isiraheli. Bazubaka bundi bushya Ingoro yayo nubwo itazaba nziza nk’iya mbere, kugeza ubwo igihe cyagenwe kizagera. Nyamara ibyo nibirangira, Abisiraheli bose bazatahuka bave aho bari barajyanywe ho iminyago, maze bongere bubake umurwa wa Yeruzalemu nk’uko wahoze. Ingoro y’Imana izongera iwubakwemo nk’uko abahanuzi ba Isiraheli bari barabihanuye.

6 “Abantu bose bo ku isi bazagarukira Imana bayiramye mu kuri. Bose bazareka ibigirwamana byabo byabayobyaga, maze basingize Imana ihoraho mu butungane.

7 Icyo gihe Abisiraheli bose bazarokoka bazibuka Imana babikuye ku mutima. Bazaza bakoranire i Yeruzalemu, hanyuma bazahabwa igihugu cya Aburahamu bakibemo mu mutekano iteka ryose. Abakunda Imana n’umutima wabo wose bazanezerwa, nyamara abanyabyaha n’inkozi z’ibibi bazarimburwa.

8 “None rero bana banjye, nimwumve ibyo mbabwira: mujye musenga Imana nta buryarya kandi mukore ibiyishimisha. Mutoze abana banyu gukora ibiboneye, mubigishe gufasha abakene kandi bajye bibuka Imana babikuye ku mutima.”

9 Tobiti aravuga ati: “Tobiya mwana wanjye, uzave i Ninive ntuzahature. Numara gushyingura nyoko iruhande rwanjye ntuzarare muri uyu mujyi. Ni umujyi wuzuye ibibi, abantu bakora iby’ubupfapfa kandi ntibagira isoni.

10 Mwana wanjye, ibuka ibyo Nadabu yakoreye nyirarume Ahikari wamureze. Yagerageje kamuhamba abona, nyamara Imana yahannye uwo mugome Nadabu imuhora ubwo bubi bwe Ahikari abyirebera. Ahikari uwo yagarutse mu mucyo, naho Nadabu ajugunywa mu mwijima w’iteka, kubera ko yashatse kwica Ahikari. Ahikari ntiyaguye mu mutego yatezwe na Nadabu, ahubwo Nadabu ni we wawuguyemo arapfa.

11 Nuko rero bana banjye, nimurebe akamaro ko gufasha abakene, n’uburyo urupfu rutegereje inkozi z’ibibi.”

Hanyuma Tobiti arababwira ati: “Ndumva umwuka ucyendera.” Nuko baramuryamisha arapfa, maze ashyingurwa mu cyubahiro.

Tobiya na we yisazira neza

12 Nyuma y’ibyo nyina wa Tobiya na we arapfa, Tobiya amushyingura hamwe na se. Hanyuma Tobiya n’umugore we n’abana babo bimukira mu Bumedi, batura Ekibatana hamwe na sebukwe Raguweli.

13 Tobiya yita kuri Edina na Raguweli mu busaza bwabo, abaha icyubahiro cyinshi. Bamaze gupfa abashyingura Ekibatana mu Bumedi. Nuko Tobiya azungura umutungo wa sebukwe Raguweli, n’uwa se Tobiti.

14 Tobiya yapfuye amaze imyaka ijana na cumi n’irindwi, ashyingurwa Ekibatana.

15 Mbere yo gupfa Tobiya yahamije ibyo kurimburwa kwa Ninive, ndetse yibonera umwami Ashiyashari wo mu Bumedi ajyana Abanyaninive ho iminyago. Nuko Tobiya asingiza Imana kubera ko yahannye Abanyaninive n’Abanyashūru. Mbere yo gupfa yishimiye cyane ibyabaye kuri Ninive, maze asingiza Nyagasani Imana ihoraho.