Rafayeli ajya i Ragesi
1 Nuko Tobiya ahamagara Rafayeli aramubwira ati:
2 “Muvandimwe Azariya, jyana n’abagaragu bane hamwe n’ingamiya ebyiri,
3 ujye i Ragesi kwa Gabayeli umuhe iyi nyandiko, na we araguha ifeza hanyuma mugarukane antahire ubukwe.
4 Urabizi kandi data ntahwema kubara iminsi, ndamutse ndengejeho n’umwe gusa yahangayika cyane. Ikindi kandi wumvise indahiroya Raguweli, sinayivuguruza.”
5 Rafayeli ajyana ba bagaragu bane hamwe na za ngamiya ebyiri, bajya i Ragesi ho mu Bumedi, barara kwa Gabayeli. Hanyuma Rafayeli amuhereza ya nyandiko, anamumenyesha ko Tobiya mwene Tobiti yarongoye, kandi ko amutumiye mu bukwe. Gabayeli na we amubarira imifuka yose irimo ifeza, ikiriho ibimenyetso by’uko itigeze ifungurwa, bayihekesha ingamiya.
6 Nuko bazinduka mu gitondo cya kare bajyana mu bukwe.
Bageze kwa Raguweli basanga Tobiya afungura. Tobiya arahaguruka ahobera Gabayeli maze Gabayeli ararira, aha Tobiya umugisha avuga ati: “Mwana ugwa neza kandi wabyawe n’umuntu w’impfura, urangwa n’ubutabera n’imico myiza! Nyagasani naguhe umugisha wo mu ijuru wowe n’umugore wawe, awuhe na sobukwe na nyokobukwe! Imana nisingizwe kuko ari nk’aho mbonye mubyara wanjye Tobiti.”