Ingabo ya Sekibi yirukanwa
1 Bamaze kurya no kunywa, igihe cyo kuryama kiragera. Ni ko kuzana wa musore bamwinjiza mu cyumba.
2 Tobiya ageze mu cyumba yibuka ya magambo Rafayeli yamubwiye. Nuko akora mu ruhago rwe, akuramo umwijima n’umutima bya ya fi abishyira ku gicaniro cy’imibavu,
3 maze impumuro y’iyo fi iturumbanya ya ngabo ya Sekibi, ihungira mu Misiri. Ako kanya Rafayeli ayikurikirayo, arayiburabuza arayiboha.
Isengesho rya Tobiya
4 Ababyeyi babo barasohoka, Tobiya na Sara basigara mu cyumba bonyine inzugi zikinze. Nuko Tobiya ahaguruka ku buriri maze abwira Sara ati: “Muvandimwe, haguruka dusenge, dutakambire Nyagasani adusesekazeho impuhwe n’agakiza.”
5 Sara arahaguruka, batangira gusenga no kwambaza kugira ngo babone agakiza. Nuko Tobiya arasenga ati:
“Uragasingizwa Mana ya ba sogokuruza!
Izina ryawe riragahora risingizwa uko ibihe bihaye ibindi!
Ijuru n’ibyaremwe byose nibigusingize iteka!
6 Ni wowe waremye Adamu na Eva umugore we kugira ngo amubere umufasha
kandi amutere inkunga, abo ni bo abantu bose bakomokaho.
Waravuze uti: ‘Si byiza ko umuntu aba wenyine, reka tumuremere umufasha umeze nka we.’
7 None rero nshatse mugenzi wanjye uyu ntabitewe n’irari ry’umubiri,
ahubwo mushatse nkurikije amategeko.
None utugirire impuhwe tuzasazane.”
8 Bavugira icyarimwe bati: “Amina! Amina!”
9 Hanyuma bararyama.
Ababyeyi ba Tobiya bahangayika
10 Muri iryo joro Raguweli akoranya abagaragu be bajya gucukura imva, kuko yibwiraga ati: “Wabona na Tobiya apfuye, bakaduhindura urw’amenyo n’iciro ry’imigani.”
11 Barangije gucukura imva, Raguweli agaruka imuhira, ahamagara umugore we
12 aramubwira ati: “Ohereza umwe mu baja ajye kureba ko Tobiya akiri muzima. Nasanga yapfuye tumuhambe ntawe urabimenya.”
13 Bacana itara, barakingura bohereza umuja, maze arinjira asanga Tobiya na Sara basinziriye cyane.
14 Umuja aragaruka arababwira ati: “Tobiya aracyari muzima.”
15 Nuko basingiza Imana nyir’ijuru bavuga bati:
Isengesho rya Raguweli
“Uragasingizwa Mana, uhabwe impundu n’abafite umutima uboneye!
Uragahora usingizwa uko ibihe bihaye ibindi!
16 Habwa impundu wowe watumye nezerwa,
kuko uko nabyibwiraga atari ko byagenze,
ahubwo watugiriye impuhwe kubera ineza yawe.
17 Uragasingizwa kuko wababariye abana b’ibinege bombi.
Wowe Mutegetsi bagirire impuhwe ubahe n’agakiza kawe,
maze bazasazane amahirwe n’umunezero.”
18 Nuko Raguweli ategeka abagaragu be gusiba ya mva butaracya.
Ibirori by’ubukwe
19 Nuko Raguweli abwira umugore we guteka imigati myinshi, naho we ajya mu mashyo ye, ayakuramo ibimasa bibiri n’amapfizi y’intama ane, ategeka ko babibaga. Nuko batangira gutegura ibirori.
20 Hanyuma ahamagara Tobiya, aramubwira ati: “Mu minsi cumi n’ine yose ntaho uzatirimukira, ahubwo uzaguma hano iwanjye urye kandi unywe, kugira ngo umutima w’umukobwa wanjye wari warahahamuwe n’ibyago uwusubize mu gitereko, yongere anezerwe.
21 Guhera ubu kandi, igice cya kabiri cy’umutungo wanjye wose ndakikweguriye, uzagitahane ukigerane kwa so amahoro. Ikindi gice cya kabiri gisigaye uzacyegukana jyewe n’umugore wanjye tumaze gupfa. Dore mbaye so naho Edina abaye nyoko, kandi kuva ubu ari wowe ari na mugenzi wawe, tuzahorana namwe ubuziraherezo. Komera mwana wanjye!”