Tobiya ajyana na Rafayeli mu Bumedi
1 Nuko Tobiya asubiza se Tobiti ati: “Data, ibyo untegetse byose nzabikora.
2 Ariko se izo feza uwo mugabo azazimpa ate, kandi tutaziranye? Icyemezo nzamuha ni ikihe kugira ngo anyemere ampe izo feza? Ikindi kandi inzira zijya mu Bumedi sinzizi.”
3 Tobiti asubiza Tobiya ati: “Twagiranye amasezerano na Gabayeli tuyakorera inyandiko, maze tuyashyiraho umukono. Hanyuma iyo nyandiko nyigabanyamo kabiri kugira ngo buri wese abone agace ke, maze akanjye ndagatwara, naho ake akabika hamwe n’ifeza. Dore hashize imyaka makumyabiri mbikije izo feza! None rero mwana wanjye, ushake umuntu wizeye aguherekeze ujye kuzana izo feza kwa Gabayeli, tuzamuhemba ugarutse.”
Tobiya ahura na Marayika Rafayeli
4 Nuko Tobiya ajya gushaka umuntu uzi inzira kugira ngo bajyane mu Bumedi. Tobiya asohotse abona umumarayika Rafayeli amuhagaze imbere, ariko ntiyamenya ko ari umumarayika w’Imana.
5 Tobiya aramubaza ati: “Uraturuka hehe?”
Umumarayika aramusubiza ati: “Ndi Umwisiraheli mwene wanyu kandi nje gushaka akazi.”
Tobiya aramubaza ati: “Ese uzi inzira igana mu Bumedi?”
6 Rafayeli aramusubiza ati: “Ndayizi! Nagiyeyo kenshi, inzira zaho zose ndazizi neza. Mu Bumedi nagiyeyo incuro nyinshi, ngacumbika kwa Gabayeli mwene wacu utuye i Ragesi. Kuva Ekibatana kugerayo hari urugendo rw’iminsi ibiri utavunitse. Ragesi iri mu mpinga y’umusozi.”
7 Hanyuma Tobiya aramubwira ati: “Ba untegereje akanya gato mbanze njye kubaza data, kuko nkeneye kujyanayo nawe maze nkazaguhemba.”
8 Rafayeli aramusubiza ati: “Ndagutegereza ariko ntutinde.”
9 Tobiya aragaruka abwira se Tobiti ati: “Wa muntu namubonye, kandi ni mwene wacu w’Umwisiraheli.”
Tobiti aramusubiza ati: “Mwana wanjye, mumpamagarire menye neza ubwoko bwe n’umuryango avukamo, kandi ndebe ko dushobora kumwizera akaguherekeza.”
Tobiti ahura na Marayika Rafayeli
10 Tobiya ahamagara Rafayeli aramubwira ati: “Data arakwifuza.”
Rafayeli arinjira maze Tobiti aramuramutsa. Nuko umumarayika aramubwira ati: “Gira ishya n’ihirwe!”
Tobiti aramusubiza ati: “Ishya n’ihirwe nsigaje inyuma ni ibihe? Dore ndi impumyi sinkibona urumuri, ahubwo nibera mu mwijima w’icuraburindi kimwe n’abapfuye. Ndi nk’utariho, kuko numva abantu bavuga ariko simbabone.”
Umumarayika aramubwira ati: “Tobiti, ihangane kuko Imana igiye kugukiza.”
Tobiti arongera ati: “Muvandimwe, umuhungu wanjye arifuza kujya mu Bumedi. Mbese washobora kumuherekeza, ukamuyobora nkazaguhemba?”
Umumarayika aramusubiza ati: “Nshobora kumuherekeza kandi inzira zose ndazizi. Mu Bumedi nagiyeyo incuro nyinshi, inzira zose zo mu misozi no mu bibaya nta n’imwe nyobewe.”
11 Tobiti aramubaza ati: “Muvandimwe, ntiwambwira umuryango uvukamo n’ubwoko ukomokamo?”
12 Rafayeli aramusubiza ati: “Kuki ushaka kumenya ubwoko bwanjye?”
Tobiti aravuga ati: “Mu by’ukuri muvandimwe, ndashaka kumenya neza ababyeyi bawe n’izina ryawe.”
13 Rafayeli aramusubiza ati: “Nitwa Azariya mwene Ananiya Mukuru, umwe mu bavandimwe bawe.”
14 Nuko Tobiti aramubwira ati: “Urakaza neza muvandimwe! Nturakazwe kandi n’uko nashatse kumenya neza umuryango wawe, nsanze uri umuvandimwe wanjye koko, abo ukomokaho ni abantu beza. Ananiya na Natani bene Semeliyasi Mukuru twari tuziranye. Twajyanaga i Yeruzalemu tugiye gusenga, kandi ntibigeze bateshuka inzira nziza. Uvuka rero mu muryango mwiza, urakaza neza!”
15 Arakomeza aramubwira ati: “Nzajya nguha igihembo cy’umubyizi, kandi wowe n’umuhungu wanjye mbahe ibibatunga.
16 Herekeza umwana wanjye, nimugaruka amahoro nzakongerera.”
Umumarayika aramusubiza ati: “Humura ngiye kumuherekeza, kandi tuzagaruka amahoro kuko inzira zaho ari nyabagendwa.”
17 Tobiti aramubwira ati: “Uragahorana umugisha muvandimwe!”
Hanyuma ahamagara Tobiya aramubwira ati: “Mwana wanjye, tegura ibyo muzakenera ku rugendo maze ujyane n’umuvandimwe wawe. Imana nyir’ijuru izabarinde ibangarurire amahoro, kandi n’umumarayika wayo nabaherekeze kugira ngo abarengere.”
Tobiya agiye kugenda ahobera se na nyina, maze Tobiti aramubwira ati: “Ugire urugendo rwiza.”
18 Naho nyina araturika ararira, maze abwira Tobiti ati: “Kuki wiyemeje kohereza uyu mwana wacu? Mbese si we wari utugize? Mbese si we twajyaga dutuma?
19 Naho ifeza zangana zite, ntizihwanye n’umwana wacu.
20 Imibereho Nyagasani yatugeneye iraduhagije.”
21 Tobiti asubiza umugore we ati: “Ibyo ntibiguhagarike umutima. Umwana wacu aragiye kandi azagaruka amahoro, uzongera umubone agarutse ari muzima.
22 Mugenzi wanjye ntibikubabaze cyangwa ngo biguhagarike umutima, umumarayika mwiza azamuherekeza maze agire urugendo ruhire kandi agaruke amahoro.”
23 Sara ntiyongera kurira.