Tobi 1

1 Iyi ni inkuru ya Tobitimwene Tobiyeli mwene Ananiyeli, mwene Aduweli mwene Gabayeli, mwene Rafayeli mwene Raguweli wo mu nzu ya Asiyeli wo mu muryango wa Nafutali.

2 Ku ngoma ya Shalimaneseriumwami wa Ashūru, Tobiti yajyanywe ho umunyago bamuvanye i Tisibe mu majyaruguru ya Galileya. Tisibe iri mu majyepfo ya Kedeshi ya Nafutali, ahagana mu burengerazuba bwa Hasori no mu majyaruguru ya Shefati.

Tobiti akiri muto

3 Jyewe Tobiti nakurikije ukuri, nkora ibikorwa byiza mu buzima bwanjye bwose. Nafashije abavandimwe banjye kimwe n’abo dusangiye inkomoko, abo twari kumwe tujyanywe ho iminyago i Ninive muri Ashūru.

4 Kuva mu buto bwanjye nkiri iwacu muri Isiraheli, umuryango wose wa sogokuru Nafutali wari waritandukanyije n’inzu ya Dawidi na Yeruzalemu. Nyamara uwo mujyi ni wo Imana yari yaratoranyije, kugira ngo imiryango yose ya Isiraheli ijye iwutambiramo ibitambo. Ni na ho hubatswe Ingoro yeguriwe Imana, kugira ngo izayituremo uko ibisekuruza bigenda bisimburana.

5 Abavandimwe banjye kimwe n’umuryango wa sogokuru Nafutali, batambiraga ibitambo ku misozi yose yo muri Galileya, babitambira ishusho y’inyana Yerobowamu umwami wa Isiraheli yari yarashyize i Dani.

Tobiti yanga guteshuka ku Mategeko y’Imana

6 Kenshi najyaga mu minsi mikuru i Yeruzalemu jyenyine, nk’uko ryari itegeko ridakuka ku Bisiraheli bose. Najyagayo kandi njyanye umuganura n’uburiza bw’amatungo, hamwe na kimwe cya cumi cy’amatungo yanjye, n’ubwoya bw’intama bwakemuwe bwa mbere.

7 Ibyo nabishyikirizaga abatambyi bakomoka kuri Aroni, bigenewe urutambiro. Naho Abalevi babaga bari ku murimo i Yeruzalemu, nabahaga kimwe cya cumi cy’ingano, n’icya divayi n’icy’amavuta y’iminzenze, n’icy’imikomamanga n’icy’imitini, n’icy’izindi mbuto. Buri mwaka nagurishaga ikindi kimwe cya cumi cy’umusaruro, amafaranga avuyemo nkayakoresha i Yeruzalemu.

8 Ikindi kimwe cya cumi nagifashishaga impfubyi n’abapfakazi, hamwe n’abanyamahanga babanaga n’Abisiraheli. Buri myaka itatu nabashyiraga izo mfashanyo, tukazisangira dukurikije Amategeko ya Musa, kimwe n’amabwiriza ya Debora nyina wa sogokuru Ananiyeli. Koko rero data yari yarapfuye ansiga ndi impfubyi.

Tobiti mu buhungiro ntiyaretse inzira y’Uhoraho

9 Maze kuba umugabo nashatse umugore wo muri bene wacu, tubyarana umwana mwita Tobiya.

10 Hanyuma najyanywe ho umunyago muri Ashūruntura i Ninive. Abavandimwe banjye bose na bene wacu baryaga ibyokurya by’abanyamahanga,

11 nyamara jye nirindaga kubirya.

12 Kubera ko nakomeje kuyoboka Imana yanjye mbikuye ku mutima,

13 Imana Isumbabyose impa gutoneshwa na Shalimaneseri, maze anshinga kuzajya mugurira ibyo akeneye byose.

14 Shalimaneseri akiriho najyaga mu Bumedi kumuhahira. Nuko ngera i Ragesi muri icyo gihugu, mbitsa kwa Gabayeli umuvandimwe wa Gaburi, impago zirimo ifeza zijya kungana n’ibiro magana atatu.

15 Shalimaneseri amaze gupfa, umuhungu we Senakeribu yamusimbuye ku ngoma, maze amayira ajya mu Bumedi arafungwa sinashobora gusubirayo.

Tobiti yashyinguraga abapfuye

16 Shalimaneseri akiriho nafashije bene wacu benshi b’Abisiraheli.

17 Ababaga bashonje narabafunguriraga, abambaye ubusa nkabambika, kandi nabona umurambo wa mwene wacu urambaraye inyuma y’inkuta za Ninive nkawushyingura.

18 Igihe Umwami nyir’ijuru ahaniye Senakeribu ko yatutse Imana akava mu Buyuda ahunze, Senakeribu yarakariye cyane Abisiraheli abicamo benshi. Nyamara namuhishaga imirambo yabo nkayihamba, yaza kuyishaka ntayibone.

19 Nuko umwe mu baturage b’i Ninive ajya kubwira umwami ko ari jye uhamba iyo mirambo rwihishwa. Hanyuma numvise ko umwami yamenye ibyanjye kandi ko anshakashaka kugira ngo anyice, ngira ubwoba ndahunga.

20 Nuko ibyanjye byose biranyagwa, bishyirwa mu mutungo w’ibwami, bansigira gusa umugore wanjye Ana n’umuhungu wanjye Tobiya.

Tobiti arokorwa na Mwishywa we

21 Hatarashira n’iminsi mirongo ine, umwami yicwa n’abahungu be babiri, bahungira mu misozi ya Ararati. Umuhungu we Esarihadoni amusimbura ku ngoma, ashyiraho Ahikari umuhungu w’umuvandimwe wanjye Anayeli, amushinga umutungo wose w’igihugu, agira umwanya ukomeye mu butegetsi.

22 Nuko Ahikari aramvuganira ngaruka i Ninive. Koko rero Ahikari uwo yari ashinzwe guhereza umwami akaba n’umunyamabanga, yari ashinzwe kandi ubutegetsi n’umutungo w’igihugu, hanyuma Esarihadoni amusubiza ku mirimo ye. Byongeye kandi Ahikari uwo yari mwene wacu, akaba na mwishywa wanjye.