Zak 12

Abagose Yeruzalemu bameneshwa

1 Ngiyi imiburo iturutse ku Uhoraho yerekeye Isiraheli:

Uhoraho waremye ijuru,

washimangiye isi ku mfatiro zayo,

wahaye umuntu umwuka w’ubugingo,

aravuga ati:

2 “Yeruzalemu nzayigira nk’igikombe kirimo inzoga, kizatera amahanga ayikikije kudandabirana. U Buyuda na bwo ni ko nzabugira, ubwo Yeruzalemu izaba igoswe n’abanzi.

3 Umunsi amahanga yose yo ku isi yakoraniye kurwanya Yeruzalemu, nzayigira nk’urutare ayo mahanga atabasha gushyigura. Abazagerageza kurushyigura ruzabakomeretsa bikomeye.”

4 Uhoraho yungamo ati: “Icyo gihe amafarasi yabo yose nzayateza ubwoba, abayagendaho mbahindure nk’abasazi. Ariko Abayuda bo nzabarinda, naho amafarasi yose ahetse abo banyamahanga nyateze ubuhumyi.

5 Abatware b’u Buyuda ubwabo bazivugira bati: ‘Abatuye Yeruzalemu bakomora imbaraga zabo ku Uhoraho Nyiringabo Imana yabo.’

6 “Icyo gihe nzakoresha abatware b’u Buyuda nk’umuriro wo gukongora ibiti, n’ifumba y’umuriro yo gukongeza ibishakashaka. Bazatsemba amahanga yose abagose impande zose. Bityo abaturage b’i Yeruzalemu bakomeze basagambe mu murwa wabo.

7 “Jyewe Uhoraho nzabanza ngoboke Abayuda, kugira ngo abakomoka ku Mwami Dawidi hamwe n’abandi batuye i Yeruzalemu, batibwira ko basumbya ikuzo abandi Bayuda.”

8 Icyo gihe Uhoraho azarinda abatuye Yeruzalemu, ndetse icyo gihe umunyantegenke muri bo azagira imbaraga nk’iza Dawidi, abakomoka kuri Dawidi bazabajya imbere babayobore nk’abayobowe n’Imana ubwayo, cyangwa umumarayika w’Uhoraho.

9 “Icyo gihe ubwanjye nziyizira, ntsembe amahanga yose azaba aje gutera Yeruzalemu.

10 Abakomoka kuri Dawidi hamwe n’abandi batuye Yeruzalemu, nzabashyiramo umutima wo kuntakambira kugira ngo mbababarire. Bazitegereza uwo batoboye, bamuborogere nk’uko uwapfushije umwana w’ikinege amuborogera. Bazamuririra cyane nk’uko uwapfushije umuhungu we w’imfura amuririra.

11 Muri icyo gihe abatuye Yeruzalemu bazaboroga bikomeye, nk’uko abatuye ikibaya cya Megido baborogera Hadadirimoni.

12 Abatuye igihugubose bazaboroga, buri nzu yose iboroge ukwayo: abakomoka kuri Dawidi, abagabo ukwabo n’abagore ukwabo. Abakomoka kuri Natani, abagabo ukwabo n’abagore ukwabo.

13 Abakomoka kuri Levi, abagabo ukwabo n’abagore ukwabo, n’abakomoka kuri Shimeyi, abagabo ukwabo n’abagore ukwabo.

14 Bityo bityo n’abo mu yandi mazu asigaye, abagabo ukwabo n’abagore ukwabo.