Urubanza ruzaba ku bihugu bituranye na Isiraheli
1 Ngiyi imiburo yaturutse ku Uhoraho.
Uhoraho yibasiye intara ya Hadaraki,
ashinze ibirindiro i Damasi.
Koko rero imiryango y’Abisiraheli kimwe n’abandi bantu bose,
bahanze Uhoraho amaso.
2 Yibasiye kandi Lebo-Hamati,
umujyi uhereranye n’uwa Damasi.
Yibasiye uwa Tiri n’uwa Sidoni,
nubwo abayituye ari abanyabwenge cyane.
3 Abanyatiri biyubakiye ikigo ntamenwa,
birundanyiriza ifeza nk’urundanya umukungugu,
birundanyiriza n’izahabu nk’urunda icyondo mu nzira.
4 Nyamara dore Nyagasani agiye kwigarurira Tiri,
inkuta zayo azazihirika mu nyanja,
Tiri yose ayihe inkongi y’umuriro.
5 Abanyashikeloni bazabibona bashye ubwoba,
naho Abanyagaza bibababaze cyane.
Abanyekuroni na bo bizabagendekera bityo,
kuko bazaba batagifite inkunga ya Tiri.
Umwami w’i Gaza azicwa,
Ashikeloni ntihazongera guturwa,
6 naho Ashidodi hazaturwa n’uruvange rw’amoko.
Uhoraho aravuze ati:
“Uko ni ko nzamaraho ubwirasi bw’Abafilisiti.
7 Nzababuza kurya inyama zirimo amaraso n’ibyokurya bizira.
Bityo abazaba bakiriho bazaba abanjye,
mbabare mu mazu akomoka kuri Yuda.
Abanyekuroni na bo nzabagira abanjye,
nk’uko nagenjereje Abayebuzi.
8 Nzarinda ubwoko bwanjye,
nkumīre ibitero by’ababisha babwo,
ntawe uzongera kubukandamiza,
kuko uhereye ubu ngiye kuba maso nkaburinda.”
Umwami uzazana amahoro
9 Nimwishime cyane baturage b’i Siyoni!
Muvuze impundu, baturage b’i Yeruzalemu!
Dore umwami wanyu aje abasanga,
ni intabera kandi araganje.
Nyamara yicishije bugufi, ahetswe n’indogobe,
ndetse ahetswe n’icyana cy’indogobe.
10 Azatsemba amagare y’intambara mu ntara ya Efurayimu,
atsembe n’abarwanira ku mafarasi muri Yeruzalemu.
Azavunagura imiheto y’intambara,
asakaze amahoro mu mahanga yose.
Azategeka ahereye ku nyanja imwe ageze ku yindi,
ahere no ku ruzi rwa Efurati ageze ku mpera z’isi.
Irekurwa ry’abajyanywe ho iminyago
11 Kandi Uhoraho aravuga ati:
“Kubera Isezerano nagiranye namwe,
rigashimangirwa n’amaraso y’ibitambo,
narekuye imfungwa zari zifungiye mu rwobo rutagira amazi.
12 Yemwe abafunzwe mufite icyizere mwe,
nimusubire i Yeruzalemu mu murwa wanyu ntamenwa!
Uyu munsi ndabamenyesha ko nzabashumbusha ibyanyu incuro ebyiri.
13 Koko rero nzatamika umwambi ari wo Befurayimu,
mfore umuheto wanjye, ari wo Bayuda,
nkure inkota yanjye mu rwubati ari yo Banyasiyoni,
ndwanye Abagereki.”
14 Uhoraho aziyerekana hejuru y’abantu be,
imyambi ye igende nk’umurabyo.
Uhoraho Nyagasani azavuza impanda,
aze mu ishuheri ituruka mu majyepfo.
15 Uhoraho Nyiringabo azabarinda,
batsembe ababisha babo barwanisha imihumetso.
Bazasahinda nk’abanyoye inzoga,
ikabuzura nk’uko inzabya zuzura amaraso,
aminjagirwa ku mahembe y’inguni z’urutambiro.
16 Uwo munsi Uhoraho Imana yabo izabakiza,
nk’uko umushumba akiza umukumbi we.
Bazayibera nk’amabuye y’agaciro atatse ikamba,
arabagirana mu gihugu cyayo.
17 Mbega ihirwe bazaba bafite!
Mbega ukuntu bazaba ari beza!
Abasore n’inkumi bazasugira basagambe,
kubera ingano na divayi nshya.