Zak 4

Iyerekwa rya gatanu: igitereko cy’amatara n’iminzenze

1 Umumarayika twavuganaga aragaruka arankomanga nk’ukangura umuntu uri mu bitotsi.

2 Arambaza ati: “Urabona iki?”

Ndamusubiza nti: “Ndabona igitereko cy’amatara cy’izahabu, gifite umukondo w’amavuta ku mutwe wacyo. Ku rugara rw’uwo mukondo, hari amatara arindwi afite imiyoboro irindwi ijyana amavuta mu ntambi zayo.

3 Ndabona kandi iminzenze ibiri, umwe iburyo undi ibumoso bw’umukondo.”

4 Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, biriya bishushanya iki?”

5 Na we ati: “Mbese ntubizi?”

Ndamusubiza nti: “Oya Nyakubahwa.”

Amasezerano Zerubabeli yahawe

6 Wa mumarayika ambwira kandi kugeza ubu butumwa kuri Zerubabeliati: “Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

‘Ububasha bwawe cyangwa imbaraga zawe,

si byo bizagushoboza umurimo wanjye,

ahubwo uzawushobozwa na Mwuka wanjye.’

7 Zerubabeli we, ingoranezawe nubwo zingana umusozi nzazikuraho.

Ingoro yanjye uzayishyiraho ibuye ryo kuyisoza,

maze baritangarire bati:

‘Mbega ukuntu ari ryiza!

Mbega ukuntu ari ryiza! ’ ”

8 Nuko Uhoraho arantuma ati:

9 “Zerubabeli ni we washyize urufatiro kuri iyi Ngoro yanjye, kandi ni na we uzasoza imirimo y’ubwubatsi bwayo.

“Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe.

10 “Erega ntawe ukwiye guhinyura imirimo y’ibanze y’umushinga,

ahubwo muzishima mubonye Zerubabeli ashoje Ingoro,

ayishyizeho rya buye ryatoranyijwe.”

Ibisobanuro by’iyerekwa rya gatanu

Wa mumarayika arambwira ati: “Ya matara arindwi wabonye, ashushanya amaso y’Uhoraho ugenzura isi yose kugira ngo arebe ibiyikorerwaho.”

11 Ndongera ndamubaza nti: “Mbese iriya minzenze ibiri iri iburyo n’ibumoso bw’igitereko cy’amatara yo ishushanya iki?”

12 Ndakomeza nti: “Naho se ariya mashami abiri y’iminzenze ari iruhande rw’imiheha ibiri y’izahabu, ijyana amavuta y’iminzenze mu mukondo yo ashushanya iki?”

13 Na we ati: “Mbese na yo ntuzi icyo ashushanya?”

Ndamusubiza nti: “Oya Nyakubahwa.”

14 Nuko arambwira ati: “Ariya mashami ashushanya ba bagabobabiri Nyagasani umugenga w’isi yose yatoranyije, akabasiga amavuta kugira ngo bamukorere.”