Hab 1

1 Ngiyi imiburo umuhanuzi Habakuki yahishuriwe.

Habakuki araharanira ubutabera

2 Uhoraho, ko utanyumva,

mbese nzagutabaza ngeze ryari?

Ndagutakambira kubera urugomo ruriho,

nyamara ntawe urengera.

3 Kuki utuma ndeba ubugome buriho?

Nawe kuki urēbēra abarengana?

Nta kindi nkibona atari urugomo n’ibintu birimbuka,

impaka n’amahane biri hose!

4 Ni cyo gituma amategeko yarapfukiranywe,

ntaho ubutabera bukirangwa,

abagome baryamira intungane,

bityo bagoreka ubutabera.

Igisubizo cy’Uhoraho

5 Uhoraho aravuga ati:

“Nimwitegereze amahanga maze mutangare!

Muri iki gihe cyanyu hagiye gukorwa igitangaza,

ntimuzacyemera nubwo hagira ukibabwira.

6 Dore mpagurukije Abanyababiloniya,

ni ubwoko bw’inkazi kandi buhutiraho,

bazatera isi yose bigarurire ibindi bihugu.

7 Ni abantu bateye ubwoba kandi batinyitse,

ni abirasi bishyiriraho ayabo mategeko.

8 Amafarasi yabo arusha ingwe kunyaruka,

abayagenderaho ni inkazi kurusha amasega agiye guhīga,

amafarasi si ukugenda araguruka.

Abayagenderaho baturuka iyo bigwa,

baza bagendera mu birere nka kagoma irabutswe inyama.

9 Bose bagenzwa n’ibikorwa by’urugomo,

bagenda būhanya bagana imbere,

bafata abantu benshi nk’umusenyi.

10 Abanyababiloniya basuzugura abami,

banegura abategetsi.

Ntibakangwa n’ibigo ntamenwa,

batinda igitaka cyo kuririraho bakigarurira ibyo bigo.

11 Banyaruka nk’umuyaga,

aho banyuze bagenda bakora ibibi,

imbaraga zabo bazigize imana yabo!”

Habakuki yongera gutakambira Uhoraho

12 Uhoraho, uriho kuva kera kose,

Mana yanjye, nta nenge ugira,

ntuzatuma dupfa!

Uhoraho, wahagurukije Abanyababiloniya ngo barangize imanza waduciriye,

Rutare mpungiraho, wabashyizeho ngo baduhane.

13 Uri intungane ntiwihanganira ubugome,

ntubasha kurēbēra abarengana,

none se kuki urēbēra abagambanyi?

Kuki abagome batsemba ababarusha gutungana ukicecekera?

14 Ureka abantu waremye bakamera nk’amafi yo mu nyanja,

bamera nk’ibikōko byo mu mazi bitagira umuyobozi.

15 Abanyababiloniya bakacira abantu bose nk’abafatisha amafi ururobo,

babafata nk’ufata amafi mu rushundura,

babakoranya nk’amafi ari mu mutego,

ibyo bituma bishima bakanezerwa.

16 Iyo mitego yabo bayitambira ibitambo,

bosereza imibavu inshundura zabo,

ni byo bakesha ibyokurya byinshi kandi biryoshye.

17 Mbese bazageza he gutega imitego?

Bazagumya gutsemba amahanga nta mbabazi!