Mika 6

Uhoraho araburanya ubwoko bwe

1 Nimwumve icyo Uhoraho ashinja Abisiraheli.

Yambwiye guhaguruka ngatanga imisozi ho umugabo,

udusozi na two tukanyumva.

2 Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z’isi zitajegajega nimwumve!

Uhoraho ararega ubwoko bwe,

araburanya Abisiraheli ati:

3 “Bwoko bwanjye, ese hari ibibi nabakoreye?

Mbese hari ubwo nabananije?

Ngaho nimunsubize!

4 Erega ni jye wabavanye mu gihugu cya Misiri,

ni jye wabavanye mu buja!

Naboherereje Musa na Aroni na Miriyamu kugira ngo babayobore.

5 Bwoko bwanjye, nimuzirikane ibyerekeye Balaki umwami wa Mowabu.

Yafashe umugambi wo kubagirira nabi

nimuzirikane icyo Balāmumwene Bewori yamushubije.

Nimuzirikane uko byagenze muvuye i Shitimu mujya i Gilugali,

bityo muramenya ko jyewe Uhoraho nabagiriye neza.”

Icyo Uhoraho ashaka ku muntu

6 Umuntu yakwibaza ati:

“Ni turo ki najyana gutura Uhoraho?

Imana ikomeye nayiramya nte?

Mbese nayitambira ibitambo bikongorwa n’umuriro?

Ese nayitura ibimasa bimaze umwaka?

7 Mbese Uhoraho yanezezwa n’ibitambo by’amasekurume ibihumbi n’ibihumbi?

Ese yanezezwa no guturwa amavuta y’iminzenze atemba nk’inzuzi zitabarika?

Mbese ni ngombwa gutamba impfura yanjye kubera ibicumuro byanjye?

Ese natamba uwo nibyariye kugira ngo abe icyiru cy’ibyaha byanjye?”

8 Ahubwo wowe Imana yakumenyesheje ibikwiye!

Dore icyo Uhoraho agushakaho:

ni ukuba intabera no gukunda kugira imbabazi,

ni ukwicisha bugufi no kugendana n’Imana yawe.

Uhoraho azahana abatuye umurwa

9 Uhoraho arahamagara aranguruye abatuye umurwa,

(abamwubaha ni bo banyabwenge).

Aravuga ati: “Nimutinye inkoni,

muntinye nanjye wategetse ko muyihanishwa.

10 Abagome bahora barundanya umutungo babonye ku mayeri.

Havumwe abagurisha ibiro bituzuye,

11 sinihanganira abica iminzani bakayibisha,

sinihanganira n’abakoresha ibipimisho bihendesha abantu.

12 Abakire b’uyu mujyi ni abanyarugomo,

abawutuyemo ni ababeshyi,

ibyo bavuga ni ibinyoma gusa.

13 Ni cyo gituma nabateje ibyorezo,

nzabatsemba kubera ibyaha byanyu.

14 Muzarya ariko ntimuzahāga,

inda zanyu zizafatana n’umugongo,

ibyo muziteganyiriza muzabinyagwa,

ibyo mutazanyagwa bizatsembwa n’intambara.

15 Muzabiba ariko ntimuzasarura,

muzenga imbuto z’iminzenze ariko ntimuzakoresha amavuta yazo,

muzenga imizabibu ariko ntimuzanywa divayi yayo.

16 Mwakurikije imyifatire mibi y’Umwami Omuri,

mwagenje nk’umuryango w’umwana we Ahabu,

koko mwakurikije urugero rwabo!

Ni cyo gituma nzatsemba uyu murwa,

namwe abawutuye muzasekwa.

Muzakorwa n’isoni nk’abandi bo mu bwoko bwanjye.”