Iyerekwa rya gatanu: isenyuka rya Beteli
1 Nabonye Nyagasani ahagaze iruhande rw’urutambiro, aravuga ati:
“Kubita inkingi yo ku muryango uyihereye ku mutwe,
uyikubite urubaraza runyeganyege,
urugushe ku bahari bose.
Abazaba bacitse ku icumu nzabicisha inkota,
nta n’umwe muri bo uzabona uko ahunga,
nta n’umwe muri bo uzarokoka.
2 Nubwo bacukura ngo bahungire ikuzimu,
na ho nahabafatira!
Nubwo bazamukira mu ijuru ngo bampunge,
na ho nabahananturayo.
3 Nubwo bakwihisha mu mpinga y’umusozi wa Karumeli,
nabakurikira nkabakurayo.
Nubwo bajya hasi mu nyanja bakibwira ko ntabareba,
nabateza ikiyoka kibamo kikabarya.
4 Nubwo abanzi babo babajyana ho iminyago,
natuma Abisiraheli bicishwa inkota.
Nzabahozaho ijisho ntagendereye kubagirira neza,
nzaba ngendereye kubagirira nabi.”
5 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo atunga isi urutoki igatingita,
abatuye igihugu bose baraboroga,
igihugu cyose kiratsikira kigaterwa hejuru,
kimera nk’uruzi rwa Nili rwo mu Misiri, rwuzura rukuzuruka.
6 Uwiyubakiye aho atuye mu ijuru,
uwishyiriyeho ikirere hejuru y’isi,
ukoranya amazi y’inyanja akayadendeza ku butaka,
izina rye ni Uhoraho.
Uhoraho azahana abanyabyaha
7 Uhoraho aravuga ati:
“Mwa Bisiraheli mwe,
ntimwibwire ko mufite agaciro kuri jye kuruta Abanyakushi.
Ni koko mwebwe nabavanye mu Misiri,
naho Abafilisiti nabavanye i Kafutori,
Abanyasiriya na bo nabavanye i Kiri.
8 Jyewe Nyagasani Uhoraho mpoza ijisho kuri Isiraheli,
nzarimbura iyo ngoma y’abanyabyaha nyitsembe.
Nyamara Abisiraheli sinzabarimbura bose.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
9 “Nzategeka Abisiraheli bayungururirwe mu mahanga yose,
bizamera nk’uko bayungurura ifu ntihagire igiheri gihita.
10 Abanyabyaha bo mu bwoko bwanjye baribwira bati:
‘Nta cyo tuzaba, nta kibi kizatugeraho.’
Nyamara bose bazicwa n’inkota!”
Kuvugururwa kwa Isiraheli
11 “Ingoma ya Dawidi imeze nk’inzu yasenyutse,
nyamara uwo munsi nzayivugurura imere nk’uko yahoze.
Nzaziba ibyuho byayo nsane n’ahasenyutse,
nzayikomeza imere uko yahoze kera.
12 Abisiraheli bazigarurira igice cyasigaye cy’igihugu cya Edomu,
bazigarurira n’amahanga yose yahoze ari ayanjye.”
Uko ni ko Uhoraho avuga kandi azabisohoza.
13 Uhoraho aravuga ati:
“Dore iminsi izaza ubutaka burumbuke,
bazajya batangira guhinga abandi bagisarura,
bazajya batangira kubiba abandi bacyenga imizabibu,
divayi iryoshye izaba iri hose,
izaba iri ku misozi no ku dusozi twose.
14 Nzasubiza Abisiraheli ubwoko bwanjye ishya n’ihirwe,
bazubaka bundi bushya imijyi yashenywe bayituremo,
bazatera imizabibu banywe divayi yayo,
bazahinga imirima barye umwero wayo.
15 Nzabatuza ku butaka bwabo bashinge imizi,
ntibazongera kuvanwa mu gihugu nabahaye.”
Uko ni ko Uhoraho Imana yanyu avuga.