Amosi 7

Iyerekwa rya mbere: inzige

1 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Uhoraho yohereje amarumbu y’inzige igihe ubwatsi bwari bumaze gushibuka aho bari baratemye ubugenewe umwami.

2 Nuko inzige zitsemba ubwatsi bwose bwo mu gihugu, maze ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, girira imbabazi abakomoka kuri Yakobo. Mbese bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?”

3 Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye ntibizabaho!” Uko ni ko Uhoraho yavuze.

Iyerekwa rya kabiri: umuriro

4 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Nyagasani Uhoraho agiye guhanisha Abisiraheli umuriro. Uwo muriro wakamyaga amasōko avubura imigezi ugakongora n’ubutaka.

5 Nuko ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, sigaho! Mbese abakomoka kuri Yakobo bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?”

6 Maze Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye na byo ntibizabaho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho yavuze.

Iyerekwa rya gatatu: impinyuzarukuta

7 Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: namubonye ahagaze ku rukuta rwagorojwe impinyuzarukuta kandi afashe impinyuzarukuta mu ntoki.

8 Uhoraho arambaza ati: “Amosi we, iki ni iki?”

Ndamusubiza nti: “Ni impinyuzarukuta.”

Nyagasani ni ko kumbwira ati: “Dore ndayikoresheje kugira ngo mpinyuze ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli bumeze nk’urukuta rutagororotse. Ubu bwo sinzakomeza kubihanganira.

9 Aho abakomoka kuri Izaki basengera ibigirwamana hose nzahatsemba,

ahantu hose banyeguriye muri Isiraheli nzaharimbura.

Nzahagurukira Umwami Yerobowamu n’ab’inzu ye mbicishe inkota.”

Amosi yirukanwa i Beteli

10 Amasiya umutambyi w’i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isiraheli ati: “Dore Amosi arakugambanira mu baturage ba Isiraheli, igihugu ntigishobora kwihanganira ibyo avuga.

11 Ubonye ngo Amosi avuge ati: ‘Yerobowamu azicishwa inkota, Abisiraheli bajyanwe ho iminyago kure y’igihugu cyabo!’ ”

12 Nuko Amasiya abwira Amosi ati: “Genda wa muhanuzi we! Itahire mu Buyuda ube ari ho uhanurira ubone ikigutunga!

13 Ntukongere guhanurira hano i Beteli, kuko ari ho umwami asengera hakaba n’ingoro y’ingenzi y’igihugu cyacu.”

14 Amosi asubiza Amasiya ati: “Umwuga wanjye si uguhanura, sindi n’uwo mu muryango w’abahanuzi! Ahubwo ndi umworozi nkaba n’umurinzi w’ishyamba ry’imivumu.

15 Niragiriraga amatungo ariko Uhoraho arampamagara ati: ‘Jya guhanurira ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.’

16 Amasiya we, urambuza guhanurira Abisiraheli kugira ngo ne gucyaha abo bantu bakomoka kuri Izaki. None umva iri jambo ry’Uhoraho.

17 Uhoraho aravuga ati:

‘Umugore wawe azahinduka indaya muri uyu mujyi,

abahungu bawe n’abakobwa bawe bazicishwa inkota,

isambu yawe izagabanywa ihabwe abandi,

wowe ubwawe uzagwa mu mahanga.

Abisiraheli na bo bazajyanwa ho iminyago mu gihugu cya kure.’ ”