Amosi 5

Amosi aburira Abisiraheli

1 Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve iri jambo riberekeye ngiye kubabwira: ni indirimbo y’umuborogo.

2 Abisiraheli baratsinzwe,

ntibazongera kubyutsa umutwe.

Basigaye bigunze bonyine mu gihugu cyabo,

ntibafite umuntu wo kubagoboka.

3 Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

“Mu mujyi umwe hazaturuka Abisiraheli igihumbi bagiye ku rugamba,

nyamara hazatabaruka ijana gusa,

mu wundi hazaturuka ijana,

nyamara hazatabaruka icumi gusa.”

4 Uhoraho arabwira Abisiraheli ati:

“Nimunyoboke kugira ngo mubeho.

5 Ntimuyoboke iby’i Beteli,

ntimukajye n’i Gilugali,

ntimugafate urugendo ngo mujye i Bērisheba,

erega Abanyagilugali bazajyanwa ho iminyago,

naho i Beteli hazarimbuka!”

6 Mwa bakomoka kuri Yozefumwe,

nimuyoboke Uhoraho kugira ngo mubeho,

naho ubundi azabatsemba nk’umuriro,

i Beteli hazakongoka ntawe uzabasha kuhazimya.

7 Ubutabera mwarabugoretse busharira nk’indurwe,

ubutungane mwarabwamaganye.

8 Uwaremye inyenyeri zitwa Puleyadi n’izitwa Oriyoni,

uweyura umwijima igitondo kigatangaza,

utuma umunsi wira ijoro rikagwa,

ukoranya amazi y’inyanja akayakwiza ku butaka,

izina rye ni Uhoraho.

9 Ni we utuma abanyamaboko barimbuka,

ni na we utuma umujyi w’intamenwa urimbuka.

10 Mwanga abaharanira ubutabera mu rukiko,

uvuga ukuri mumwanga urunuka.

11 Abanyantegenke mubarya imitsi,

umusaruro wabo muwutwaraho umugabane,

bityo amazu mwubakishije amabuye abaje ntimuzayaturamo,

imizabibu itoshye mwahinze ntimuzanywa divayi yayo.

12 Erega sinyobewe uko ibicumuro byanyu bingana,

sinyobewe n’ibyaha bikomeye mukora,

mutoteza intungane kandi mwakira ruswa,

inkiko zanyu ntizirenganura abakene!

13 Ni yo mpamvu mu gihe nk’iki ufite ubushishozi yicecekera.

Erega iki gihe ni kibi!

14 Nimuharanire gukora ibyiza muzinukwe ibibi,

bityo muzabaho,

Uhoraho Imana Nyiringabo na we azabana namwe nk’uko mubivuga.

15 Mujye mwanga ibibi mukunde ibyiza,

mureke ubutabera buganze mu nkiko zanyu,

ahari Uhoraho Imana Nyiringabo yagira impuhwe,

yazigirira abakomoka kuri Yozefu bazacika ku icumu.

16 Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati:

“Mu mihanda yose yo mu mujyi abantu bazacura umuborogo,

mu mayira yawo yose bazataka bati:

‘Ayii! Ayi baba wee!’

Abo mu cyaro bazahururizwa gutabara abapfushije,

abahanga mu kuborogera abapfuye na bo bazahuruzwa.

17 Imirima y’imizabibu yose izumvikanamo imiborogo,

icyo gihe nzaba nzanywe muri mwe no kubahana.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Umunsi w’Uhoraho

18 Bazabona ishyano abifuza umunsi w’Uhoraho!

Mbese uwo munsi w’Uhoraho muwifuriza iki?

Uzaba ari umunsi w’umwijima ntuzaba ari uw’umucyo.

19 Bizasa n’umuntu uhunze intare agakubitana n’ikirura,

yagera iwe agafata ku rukuta inzoka ikamuruma ikiganza.

20 Umunsi w’Uhoraho uzaba ari uw’umwijima,

ntabwo uzaba ari umunsi w’umucyo,

uzaba ari uw’icuraburindi nta gacyo na mba.

Guteshuka mu by’iyobokamana

21 “Mukora ingendo z’iminsi mikuru muza kundamya,

nyamara ndazigaya ndetse nzanga urunuka,

amakoraniro yanyu na yo arandambiye.

22 Ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro simbyishimira,

amaturo yanyu y’ibinyampeke na yo ni uko,

ibitambo byanyu by’amatungo y’imishishe simbyitaho.

23 Nimunkize urusaku rw’indirimbo zanyu,

inanga zanyu sinihanganira kuzumva.

24 Ahubwo ubutabera nibwishyire bwizane nk’umugezi utemba,

ubutungane nibusugire busagambe nk’uruzi rutuzuruka.

25 “Mwa Bisiraheli mwe, ya myaka mirongo ine mwamaze mu butayu sinigeze mbaka ibitambo n’amaturo.

26 Icyo gihe ntimwaramyaga ikigirwamana Sakuti, ntimwakigira umwami wanyu, kandi ntimwaramyaga Kewanuikigirwamana cyanyu cy’inyenyeri. Ariko ubu mwabigize imana zanyu.

27 Nuko rero nzatuma mujyanwa ho iminyago babarenze Damasi.”

Uko ni ko Uhoraho avuga: Imana Nyiringabo ni ryo zina rye.