Ibishegabo by’i Samariya bizahanwa
1 Mwa Banyasamariyakazi mwe,
mwebwe mwahonjotse nk’inka z’i Bashani,
nimwumve iri jambo,
mukandamiza abanyantegenke mugapyinagaza abakene,
mubwira abagabo banyu muti:
“Nimutuzanire inzoga twinywere.”
2 Nyagasani Uhoraho yarahiye ubuziranenge bwe ati:
“Dore igihe kizagera abanzi babakurubanishe inkonzo,
abasigaye bazakurubanishwa ururobo nk’amafi.
3 Muzanyuzwa mu byuho by’inkuta z’umujyi,
buri wese muri mwe anyuzwe mu cyuho kimuri imbere,
imirambo yanyu izajugunywa i Herumoni.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
Abisiraheli banze kugarukira Uhoraho
4 “Mwa Bisiraheli mwe, nimujye i Betelimucumure,
mujye n’i Gilugalimugwize ibicumuro byanyu,
bukeye bwaho mu gitondo mutambe ibitambo,
mutange na kimwe cya cumi ku munsi wa gatatu.
5 Muture ibitambo hamwe n’imigati isembuwe,
murate amaturo y’ubushake mwatanze.
Koko ni byo bibashimisha, mwa Bisiraheli mwe!”
Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.
6 “Mu mijyi yanyu yose nabateje gusonza,
aho mutuye hose nabateje inzara,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
7 “Ni nanjye wabimye imvura,
hari hasigaye amezi atatu ngo musarure.
Mu mujyi umwe nagushije imvura,
mu wundi sinayigusha.
Umurima umwe waguyemo imvura ubutaka burasoma,
undi ntiyawugwamo ubutaka burakakara.
8 Abantu baturutse mu mijyi itari imwe,
baradogadoga bajya mu wundi mujyi gushaka amazi yo kunywa,
ntibahabonye abamara inyota,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
9 “Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora,
inzige zatsembye imirima yanyu n’imizabibu yanyu,
zatsembye n’imitini yanyu n’iminzenze yanyu,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
10 “Nabateje ibyorezo nk’ibyo nateje Abanyamisiri,
abasore banyu narabaretse bashirira ku rugamba,
amafarasi yanyu narayaretse ajyanwa ho iminyago,
nabateje umunuko w’intumbi mu nkambi zanyu,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
11 “Narimbuye bamwe muri mwe,
nabagenje nk’ab’i Sodoma n’i Gomora,
mwebwe mwarokotse nk’urukwi rurokotse umuriro,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
12 “None mwa Bisiraheli mwe, ngiye kubahana,
mwa Bisiraheli mwe,
nimwitegure tuzabonana,
ndi Imana yanyu.”
13 Koko ni yo yahanze imisozi,
ni yo yaremye umuyaga,
ni na yo ihishurira umuntu imigambi yayo,
ni yo ihindura umucyo umwijima,
ni yo itambagira impinga z’imisozi,
izina ryayo ni Uhoraho Imana Nyiringabo.