Umunsi w’Uhoraho n’igitero cy’inzige
1 Nimuvugirize ihembe i Siyoni,
nimuvugirize induru kuri uwo musozi Uhoraho yitoranyirije.
Abatuye mu gihugu bose nibahinde umushyitsi,
dore umunsi w’Uhoraho uregereje,
koko uradusatiriye cyane.
2 Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi,
ni umunsi urimo ikibunda n’ibihu.
Dore igitero cy’inzige kiraje,
ni nyinshi cyane kandi ziteye ubwoba,
zije zimeze nk’umuseke weya mu mpinga z’imisozi.
Kuva kera ibyo ntibyigeze bibaho,
nta n’ubwo bizongera kubaho ukundi.
3 Aho zigeze zihatsemba nk’umuriro,
aho zinyuze zisiga zihayogoje nk’inkongi y’umuriro.
Aho zitaragera haba hameze nka bwa busitani bwa Edeni,
aho zinyuze hasigara ari imbuga,
ntizigira icyo zisiga.
4 Ubwazo zisa n’amafarasi,
zihuta nk’amafarasi yiruka.
5 Iyo ziturutse mu mpinga z’imisozi,
ugira ngo ni umuriri w’amagare y’intambara,
ni nk’umuriri w’umuriro ukongora ibishakashaka.
Ni nk’ingabo z’intwari zakereye kugaba igitero.
6 Aho zihingutse abantu bamarwa n’ubwoba,
abazibonye bose barasuherwa.
7 Izo nzige zihuta nk’ingabo z’intwari,
zurira urukuta nk’abarwanyi kabuhariwe,
zose zigenda ziromboreje,
ntiziteshuka inzira yazo.
8 Nta ruzige rubyiga urundi,
buri ruzige ruromboreza inzira yarwo.
Ziroha ku bizikoma imbere zikabinyuraho,
ntakibasha kuzitatanya.
9 Ziroha mu mijyi,
ziruka ku nkuta zayo,
zinjira mu mazu,
zinyura mu madirishya nk’abajura.
10 Isi iratigise kubera izo nzige,
ijuru rirahungabanye.
Zituma izuba n’ukwezi bicura umwijima,
inyenyeri na zo ntizikimurika.
11 Uhoraho arangaje imbere y’inzige ari zo ngabo ze,
arangurura ijwi nk’iry’inkuba,
ingabo zisohoza ibyo ategetse ni nyinshi kandi zirakomeye.
Koko umunsi w’Uhoraho urakomeye kandi uteye ubwoba cyane!
Erega ntawe uzabasha kuwurokoka!
Kugarukira Uhoraho
12 Uhoraho aravuga ati:
“Ngaho nimungarukire mubikuye ku mutima,
nimwigomwe kurya, murire muboroge.”
13 Erega aho gushishimura imyambaroyanyu,
nimugaragaze ko mwihannye.
Nimugarukire Uhoraho Imana yanyu,
erega agira imbabazi n’impuhwe,
atinda kurakara kandi yuje urukundo,
arigarura ntateze abantu ibyago!
14 Ahari Uhoraho Imana yanyu yakwisubiraho,
ahari yakwigarura akabaha umusaruro utubutse,
bityo muzabona amaturo y’ibinyampeke n’amaturo asukwa yo kumutura.
15 Nimuvugirize impanda i Siyoni,
nimutangaze igihe cyo kwigomwa kurya,
nimuhamagaze abantu baze mu ikoraniro ryeguriwe Imana.
16 Nimukoranye rubanda rwose,
nimutangaze ikoraniro ryeguriwe Imana.
Nimukoranye abasaza barizemo,
nimuhamagaze urubyiruko n’abana bakiri ku ibere,
umukwe n’umugeni baherutse gushyingiranwa na bo nibaze.
17 Abatambyi bakorera Uhoraho nibarire,
baririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro,
nibamutakambire bagira bati:
“Uhoraho, twebwe ubwoko bwawe utugirire impuhwe,
twebwe umwihariko wawe ntiwemere ko dusuzugurwa,
abanyamahanga be kutugira iciro ry’imigani,
be kuvuga mu mahanga bati:
‘Imana yabo yabamariye iki?’ ”
Uhoraho yita ku gutakamba k’ubwoko bwe
18 Uhoraho yakundwakaje igihugu cye,
ubwoko bwe yabugiriye impuhwe.
19 Yumvise gutakamba k’ubwoko bwe,
arabubwira ati:
“Dore ngiye kubahesha ingano na divayi nshya n’amavuta y’iminzenze,
bityo muzagira ibibasagutse.
Sinzongera kwemera ko abanyamahanga babasuzugura.
20 Nzirukana inzigezibatera ziturutse mu majyaruguru,
nzazihashya zihungire mu butayu bw’agasi,
izo mu cyiciro cy’imbere nzaziroha mu Kiyaga cy’Umunyu,
naho izo mu cyiciro cy’inyuma nzirohe mu Nyanja ya Mediterane.
Intumbi z’izo nzige zizanuka,
umunuko wazo uzuzura ikirere.
Nzazitsemba kuko zakabije kugira nabi.
21 “Wa butaka we, wikwiheba,
ahubwo ishime unezerwe kuko jyewe Uhoraho nakoze ibihambaye.
22 Mwa nyamaswa mwe, mwikwiheba,
dore inzuri zo mu cyanya zitangiye gutoha,
ibiti bihunzeho imbuto ziribwa,
imitini n’imizabibu na byo birarumbutse cyane.
23 “Mwa batuye i Siyoni mwe, namwe nimunezerwe,
nimunyishimire jyewe Uhoraho Imana yanyu.
Dore nabahaye imvura y’umuhindo ku rugero rukwiye,
nabavubiye imvura y’umuhindo n’iy’itumba nk’uko bisanzwe.
24 Imbuga muhuriraho zizuzura ingano,
ibibindi mudahiramo bizasendera divayi nshya,
bizasendera n’amavuta y’iminzenze.
25 Nzabashumbusha ibyariwe n’inzige kumara ya myaka yose,
nzabashumbusha ibyariwe n’isanane n’ubuzikira n’ibihore,
izo ni zo ngabo zanjye zikomeye nabateje.
26 Muzajya murya mwijute,
jyewe Uhoraho Imana yanyu muzansingiza,
muzansingiza kubera ibitangaza nabakoreye,
mwebwe ubwoko bwanjye ntimuzongera gukorwa n’isoni.
27 Mwa Bisiraheli mwe, muzamenya ko mba hagati muri mwe,
muzamenya ko jyewe Uhoraho ndi Imana yanyu,
nta yindi Mana ibaho.
Koko mwebwe ubwoko bwanjye ntimuzongera gukorwa n’isoni.”