Hozeya asabira Abisiraheli
1 Abatuye i Samariya bazahanwa,
bazahanirwa ko bagomeye Imana yabo.
Bazashirira ku icumu,
abana babo bazicwa urubozo,
abagore babo batwite bazafomozwa.
2 Mwa Bisiraheli mwe, nimugarukire Uhoraho Imana yanyu,
koko ibicumuro byanyu ni byo byatumye muyoba.
3 Nimugarukire Uhoraho,
mwitegure amagambo yo kumubwira,
mumubwire muti: “Tubabarire ibicumuro byacu byose,
twakirane ubwuzu,
aho kugutura amapfizi tuzagutura ibisingizo.
4 Abanyashūru ntibazabasha kudukiza,
ntituzishingikiriza no ku mafarasi y’intambara.
Ibyo twiremeye ntituzongera kubyita imana zacu,
erega ni wowe gusa ugirira impfubyi impuhwe!”
Imigisha Uhoraho azaha Abisiraheli
5 Uhoraho aravuga ati:
“Nzabakiza indwara yo kunteshukaho,
nzabakunda mbikuye ku mutima,
nta burakari nkibafitiye.
6 Nk’uko ikime gihembura imyaka,
ni ko nanjye nzahembura Abisiraheli.
Bazaba beza nk’indabyo,
bazashinga imizi,
bazamera nk’ibiti by’inganzamarumbu byo muri Libani.
7 Bazagwira babe benshi,
bazamera nk’igiti cyashibutse cyane,
bazagira ubwiza nk’ubw’umunzenze,
bazatāma impumuro nk’iy’ibiti byo muri Libani.
8 Bazagaruka mbugamishe mu gicucu cyanjye,
bazongera bahinge ingano,
bazasagamba nk’igiti cy’umuzabibu,
bazaba ibirangirire nka divayi yo muri Libani.
9 Abefurayimu ntaho bazaba bagihuriye n’ibigirwamana.
Ni jye uzita ku masengesho yabo mbarinde.
Nzahora mbamereye nk’igiti gitoshye mbugamishe.
Ni jye ubaha uburumbuke.”
Umwanzuro
10 Ufite ubwenge nasobanukirwe n’ibiri muri iki gitabo,
ufite ubushishozi wese nabimenye.
Koko ibyo Uhoraho ashaka biraboneye,
intungane ni zo zibikora,
naho abigomeka ku Uhoraho babiteshukaho.