Hoz 13

Ibihano Abisiraheli bazahanishwa

1 Iyo ab’umuryango wa Efurayimu bavugaga,

abandi barakangaranaga,

ni bo bari imena mu yindi miryango y’Abisiraheli,

nyamara baracumuye basenga Bāli barapfa.

2 Na n’ubu baracyakomeza gukora ibyaha,

bayaza ifeza yabo bakaremamo ikigirwamana.

Abanyabukorikori bakoresha ubuhanga bwabo bwose,

bahanga amashusho asengwa.

Baravuga bati: “Nimuyatambire ibitambo.”

Dore abantu barasoma amashusho y’inyana!

3 Ni cyo gituma bazashiraho nk’igihu cya mu gitondo,

bazamera nk’ikime gishira hakiri kare,

bazamera nk’umurama wo ku mbuga utumurwa n’umuyaga,

bazamera nk’umwotsi usohokera mu mwenge w’inzu.

4 Uhoraho aravuga ati:

“Ni jye Uhoraho Imana yanyu,

ni jye wabakuye mu gihugu cya Misiri.

Ntimukagire izindi mana mwemera uretse jye,

erega nta wundi ukiza utari jye!

5 Ni jye wabitayeho muri mu butayu,

ubwo mwari mu gihugu gikakaye.

6 Nyamara mwageze mu gihugu cyanyu cyiza murarengwa,

mumaze kurengwa muhinduka abirasi,

ni cyo cyatumye munyirengagiza.

7 Noneho nzabasumira nk’intare,

nzabubikirira ku nzira nk’ingwe.

8 Nzabatera nk’ikirura cyambuwe ibyana byacyo,

nzabashishimura igituza mbamene umutima,

nzabaconshomerera aho nk’intare,

ibisigazwa byanyu inyamaswa zizabitanyaguza.

9 “Mwa Bisiraheli mwe, muzatsembwa,

muzazira ko mwangomeye kandi ari jye ubatabara.

10 Icyo gihe umwami wanyu ntazabasha kubakiza,

ntazabasha kurwana ku mijyi yanyu yose.

Mwansabye umwami n’abatware bo kubategeka,

abo bategetsi na bo ntibazashobora kubakiza.

11 Nabahaye umwami mbarakariye,

none nzamubambura kubera umujinya mbafitiye.

12 Ibicumuro by’Abefurayimu sinzabyibagirwa,

ibyaha byabo narabishyinguye.

13 Umugore uramukwa agira ibise, uruhinja rukavuka,

nyamara bo bameze nk’uruhinja rutagira ubwenge,

rwanga kuva mu nda igihe cyo kuvuka kigeze.

14 Sinzabacungura ngo be kujya ikuzimu,

ni koko sinzabakiza urupfu.

Wa rupfu we, bateze icyorezo cyawe!

Wa kuzimu we, ngaho batsembe!

Erega, nta mpuhwe mbafitiye.

15 Igihugu cy’Abisiraheli kirumbuka kurusha icy’Abayuda,

nyamara jyewe Uhoraho nzagiteza umuyaga.

Uzaza uturutse mu butayu bw’iburasirazuba,

amasōko y’Abisiraheli azakama,

amariba yabo azuma,

ibintu byose by’agaciro babitse bizasahurwa.