Hoz 11

Abisiraheli ntibitabiriye urukundo rw’Uhoraho

1 Uhoraho aravuga ati:

“Isiraheliakiri umwana naramukundaga,

uwo mwana wanjye naramuhamagaye ngo ave mu Misiri.

2 Nyamara uko narushagaho kumuhamagara,

ni ko yarushagaho kumpunga.

Ibigirwamana Bāli yabitambiraga ibitambo,

yoserezaga imibavu amashusho yasengaga.

3 Efurayimu ari we Isiraheli, ni jye wamwigishije kugenda.

Namufataga ukuboko agatambuka,

nyamara ntiyamenya ko ari jye umwitaho.

4 Naramwiyegereje nkoresheje impuhwe n’urukundo,

namutuye umutwaro yari ahetse ndamugaburira.

5 “Abisiraheli ntibazasubira mu gihugu cya Misiri,

ahubwo umwami wa Ashūru ni we uzabagenga,

koko banze kungarukira.

6 Hazaba intambara mu mijyi yabo,

ibihindizo by’amarembo yayo bizavunagurika,

intambara izabatsemba kubera imigambi yabo mibi.

7 Ubwoko bwanjye bwiyemeje kundeka!

Nubwo bantakambira, jyewe Usumbabyose,

nta n’umwe nzakiza.

8 “Mwa Befurayimu mwe, mbese mbagenze nte?

Mwa Bisiraheli mwe, ese koko mbareke?

Mbese mbarimbure nk’uko narimbuye umujyi wa Adima?

Ese mbarimbure nk’uko narimbuye i Seboyimu?

Umutima wanjye ntiwankundira kubagirira bene ibyo,

impuhwe mbagirira ni nyinshi cyane.

9 Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze.

Mwa Befurayimu mwe, sinzagarurwa no kubarimbura,

erega ndi Imana sindi umuntu!

Jyewe Umuziranenge mba hagati muri mwe,

sinzabarakarira.

10 Jyewe Uhoraho nzatontoma nk’intare,

nintontoma abajyanywe ho iminyago bazankurikira,

abana banjye bazakangarana bansange bavuye iburengerazuba.

11 Bazakangarana bansange bavuye mu Misiri,

bazaza bihuta nk’uruhūri rw’inyoni,

bazava no mu gihugu cya Ashūru bihuta nk’inuma,

nzongera kubatuza mu mazu yabo.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.