Hoz 10

Imana izatsemba ibigirwamana mu Bisiraheli

1 Abisiraheli bororotse nk’umuzabibu utoshye wera imbuto,

uko barushagaho kororoka, ni ko barushijeho kwiyubakira intambiro nyinshi,

uko igihugu cyabo cyarushagaho kuba cyiza,

ni ko barushagaho kurimbisha inkingi z’amabuye basenga.

2 Buzuye uburiganya, none dore bagiye kubihanirwa.

Uhoraho azasenya intambiro zabo,

azarimbura n’inkingi z’amabuye basenga.

3 Koko baravuga bati:

“Nta mwami dufite kuko tutubashye Uhoraho.

Ese ubundi umwami yatumarira iki?”

4 Bavuga amagambo y’impfabusa,

barahira indahiro z’ibinyoma,

bashyira umukono ku masezerano,

impaka bagira zirandagatana nk’umuhoko mu buhinge.

5 Abatuye i Samariya baratinya,

baratinya kuzabura amashusho y’inyanabaramyaga i Betaveni.

Abaramya ayo mashusho barayaborogera,

abatambyi bayo na bo baraboroga.

Abayaramya bishimira uko arimbishijwe,

nyamara agiye kujyanwa ho iminyago!

6 Ya shusho y’inyana na yo izajyanwa muri Ashūru,

izaturwa umwami ukomeye waho.

Abefurayimu ari bo Bisiraheli bazakorwa n’isoni,

koko bazamwara kubera ubutiriganya bwabo.

7 Samariya izarimbuka,

umwami waho azajyanwa buheriheri nk’ibango rijyanywe n’uruzi.

8 Ahasengerwa ibigirwamana hagakorerwa ibicumurohazarimbuka,

ni ho Abisiraheli bakorera ibyaha.

Ibitovu n’amahwa bizamera ku ntambiro zaho.

Bazinginga imisozi bati: “Nimuduhishe.”

Bazinginga udusozi bati: “Nimutugweho.”

Isiraheli izaterwa

9 Uhoraho aravuga ati:

“Abisiraheli bancumuraho,

kuva igihe cy’i Gibeyabakomeje gucumura.

Izo nkozi z’ibibi intambara izazitsembera i Gibeya.

10 Niyemeje guhana Abisiraheli.

Amahanga azishyira hamwe abarwanye,

azabashyira ku ngoyi kubera ibicumuro byabo byinshi.

11 Kera Abefurayimu bari nk’ishāshi yatojwe kumvira,

ntiyanga guhonyora ingano,

nashyize umutambiko ku ijosi ryayo ryiza.

Abefurayimu na bo nzabakoresha imirimo iremereye,

Abayuda nzabambika ibisuka bihinga babikurure nk’ibimasa,

abakomoka kuri Yakobo bazasanza amasinde.

12 Mwa Bisiraheli mwe, nimuhinge ahatigeze hahingwa,

nimwibibire ubutungane muzasarura ineza.

Koko iki ni igihe cyo kunyambaza, jyewe Uhoraho,

nimunyambaze mugeze ubwo nzaza nkabahundazaho ubutungane.

13 Mwabibye ubugome musarura ubugizi bwa nabi,

mwariye imbuto z’ibinyoma byanyu birabagaruka.

“Mwiringiye ubushobozi bwanyu,

mwiringiye n’ubwinshi bw’ingabo zanyu.

14 Ni cyo gituma hazaba intambara mu gihugu cyanyu,

imijyi ntamenwa yanyu yose izaba amatongo,

izasenywa nk’uko Shalumaniyasenye i Betarubeli ubwo yahateraga.

Yishe abana na ba nyina.

15 Mwa batuye i Beteli mwe,

uko ni ko bizabagendekera muzira ubugome bwanyu bukabije,

mu museso umwami wa Isiraheli azaba yishwe.”