1 Ubu ni bwo butumwa Uhoraho yahaye Hozeya mwene Bēri. Hari ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli.
Hozeya ategekwa kurongora indaya
2 Ngubu ubutumwa Uhoraho yabanje kugeza ku Bisiraheli abunyujije kuri Hozeya. Uhoraho yabwiye Hozeya ati: “Genda urongore indaya, nyuma izabyaraabana b’ababyarirano. Koko abatuye iki gihugu baranyimūye, ubwo ni bwo buraya bukabije.”
3 Nuko Hozeya aragenda arongora Gomeri, umukobwa wa Dibulayimu. Gomeri asama inda babyarana umwana w’umuhungu.
4 Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Yizerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra abakomoka ku Mwami Yehu mbaryoza abantu yiciye i Yizerēli, kandi ubwami bwa Isiraheli na bwo nzabutsemba.
5 Icyo gihe nzatsembera ingufu za Isiraheli mu kibaya cya Yizerēli.”
6 Gomeri arongera asama inda, abyara umwana w’umukobwa. Nuko Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Ntampuhwe, kuko ntazongera kugirira Abisiraheli impuhwe, sinzakomeza kubababarira.
7 Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n’abayarwaniraho.”
8 Gomeri acutsa Ntampuhwe, asama indi nda abyara umwana w’umuhungu.
9 Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Subwokobwanjye, kuko mwebwe Abisiraheli mutari ubwoko bwanjye, nanjye sindi uwanyu.”