Kuzuka no gucirwa urubanza
1 Wa muntu wari wambaye imyambaro yera arongera ati: “Icyo gihe kizaba ari igihe cy’amakuba kitigeze kibaho mu bwoko bwawe. Ariko Mikayeli umutware w’abamarayika, akaba n’umurinzi w’ubwoko bwawe azahagoboka. Nuko buri wese wo mu bwoko bwawe wanditswe mu gitabo cy’Imana azarokoka.
2 Abenshi mu bapfuye bagahambwa bazazuka, bamwe bazahabwa ubugingo buhoraho, abandi bazakozwa isoni bacirwe ho iteka burundu.
3 Abazi gushishoza bazarabagirana ubwiza nk’ikirere, bazahora bererana nk’inyenyeri iteka ryose kubera ko batumye abantu benshi baba intungane.
4 Naho rero wowe Daniyeli, iki gitabo gifungishe ikimenyetso kugira ngo ubutumwa burimo bubikwe neza kugeza igihe cy’imperuka. Bityo kizaramba gisomwe n’abantu benshi barusheho gusobanukirwa.”
5 Nuko jyewe Daniyeli mbona abandi bantu babiri bahagaze ku ruzi, umwe hakuno undi hakurya.
6 Umwe muri bo abaza umuntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze mu kirere hejuru y’uruzi ati: “Ibyo bintu bitangaje bizarangira ryari?”
7 Wa muntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze hejuru y’uruzi ashyira amaboko yombi hejuru, numva arahiye mu izina ry’Imana ihoraho ati: “Bizamara imyaka itatu n’igice. Nibamara gushegesha ubwoko bw’Imana, ibyo byose na byo bizashira.”
8 Ibyo narabyumvise ariko sinabisobanukirwa, maze ndabaza nti: “Nyakubahwa, ingaruka z’ibyo byose zizaba izihe?”
9 Aransubiza ati: “Daniyeli we, igendere! Ubutumwa naguhaye ubugire ibanga kuzageza igihe cy’imperuka.
10 Abantu benshi baziboneza babe abere n’intungane, naho abagome bazakomeza gukora nabi. Abagome bo ntibazabisobanukirwa, ariko abazi gushishoza bo bazabisobanukirwa.
11 Kuva igihe ibitambo bya buri munsi bizahagarikwa hagashyirwaho igiterashozi kirimbuzi, hazashira iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo cyenda.
12 Hahirwa umuntu uzihangana akazageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n’itanu.
13 Naho wowe Daniyeli igendere, uzatabaruka utegereze umunsi w’imperuka, ni bwo uzazuka uhabwe umunani wawe.”