Ezek 40

Ezekiyeli yerekwa Yeruzalemu

1 Mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri n’itanu tujyanywe ho iminyago, ku itariki ya cumi y’ukwezi, hashize imyaka cumi n’ine Yeruzalemu yigaruriwe n’abanzi, ububasha bw’Uhoraho bwanjeho maze anjyanayo.

2 Mu ibonekerwa Imana yanjyanye mu gihugu cya Isiraheli, maze inshyira mu mpinga y’umusozi muremure cyane. Mu majyepfo yawo hari amazu menshi ameze nk’umujyi.

3 Uhoraho anjyanayo mbona umuntu warabagiranaga nk’umuringa. Yari ahagaze mu irembo, afite umugozi w’umweru n’urubingo byo gupimisha.

4 Uwo muntu arambwira ati: “Yewe muntu, itegereze urebe kandi wumve. Wite ku byo ngiye kukwereka byose kuko icyo ari cyo cyatumye uzanwa hano. Uzabwire Abisiraheli ibyo uri bubone byose.”

Irembo ryerekeye i burasirazuba

5 Nuko mbona urukuta ruzengurutse Ingoro y’Imana. Wa muntu yari afite urubingo rwa metero eshatu, apima umubyimba w’urukuta uba metero eshatu, n’ubuhagarike na bwo buba metero eshatu.

6 Agana ku irembo ry’iburasirazuba azamuka ku ngazi zaryo, apima urwinjiriro asanga ari metero eshatu.

7 Naho ibyumba by’abarinzi, buri cyumba cyari gifite metero eshatu z’uburebure na metero eshatu z’ubugari. Inkuta zatandukanyaga ibyo byumba zari zifite umubyimba wa metero ebyiri n’igice. Urwinjiriro rugana mu cyumba giteganye n’Ingoro, rwari rufite metero eshatu.

8-9 Wa muntu apima icyo cyumba asanga gifite metero enye z’uburebure, naho umubyimba w’inkuta zacyo ari metero imwe. Icyumba cyari hafi y’irembo cyari giteganye n’Ingoro.

10 Ku irembo ry’iburasirazuba hari ibyumba by’abarinzi, bitatu kuri buri ruhande kandi byose bingana. Inkuta zatandukanyaga ibyo byumba na zo zari zifite umubyimba ungana.

11 Nuko wa muntu apima ubugari bw’urugi rw’irembo buba metero eshanu, naho ubugari bw’urwinjiriro buba metero esheshatu n’igice.

12 Imbere ya buri cyumba cy’abarinzi hari urukuta rufite icya kabiri cya metero y’ubuhagarike, kandi buri cyumba cyari gifite impande enye zingana, ari metero eshatu kuri eshatu.

13 Wa muntu apima ubugari ahereye ku rukuta rwo hirya rw’icyumba ageza ku rukuta rwo hino rw’ikindi cyumba, asanga ari metero cumi n’ebyiri n’igice.

14 Apima kandi icyumba cyari giteganye n’Ingoro asanga gifite metero icumi z’ubugari. Urugo rw’Ingoro rwari ruzengurutse icyo cyumba.

15 Uhereye ku irembo ry’inyuma ukageza ku muryango w’icyumba cy’urwinjiriro, hari metero makumyabiri n’eshanu.

16 Mu nkuta z’inyuma z’ibyumba byose by’abarinzi kimwe no mu nkuta z’imbere zitandukanya ibyo byumba, no mu nkuta z’imbere n’iz’inyuma z’icyumba cy’urwinjiriro, hari amadirishya y’ibyuma bisobekeranye. Inkuta z’imbere zari zishushanyijeho imikindo.

Urugo rw’Ingoro rw’inyuma

17 Uwo muntu anjyana mu rugo rw’Ingoro rw’inyuma. Urwo rugo rwose rwari rushashemo amabuye kandi rukikijwe n’ibyumba mirongo itatu.

18 Ayo mabuye yari ashashe mu mpande zose z’amarembo no mu rugo hose. Mu rugo rw’inyuma hari haciye bugufi kuruta mu rugo rw’imbere.

19 Hanyuma wa muntu apima ahereye mu marembo y’urugo rw’inyuma ageza mu marembo y’urugo rw’imbere, asanga hari metero mirongo itanu. Apima no mu ruhande rw’iburasirazuba n’urwo mu majyaruguru.

Irembo ryerekeye amajyaruguru

20 Nuko apima uburebure n’ubugari bw’irembo ryo mu majyaruguru, ryerekeye mu rugo rw’inyuma.

21 Kuri iryo rembo hari ibyumba by’abarinzi, bitatu mu ruhande rumwe, na bitatu mu rundi. Ibyo byumba n’inkuta zabyo n’urwinjiriro byari bifite ingero zingana n’iz’irembo ry’iburasirazuba. Uburebure bw’iryo rembo bwari metero makumyabiri n’eshanu na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

22 Icyumba cy’urwinjiriro n’amadirishya n’amashusho y’imikindo, byose byasaga n’ibyo ku irembo ryerekeye iburasirazuba. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi ndwi, zigana mu cyumba cy’urwinjiriro cyari giteganye na zo.

23 Ahateganye n’irembo ryo mu majyaruguru hari irembo ryerekeye mu rugo rw’imbere, nk’uko byari bimeze ku irembo ry’iburasirazuba. Wa muntu apima intera yari hagati y’ayo marembo yombi, asanga ari metero mirongo itanu.

Irembo ryerekeye amajyepfo

24 Nuko wa muntu anjyana mu ruhande rwo mu majyepfo, mpabona irembo. Apima inkuta zaryo z’imbere n’icyumba cy’urwinjiriro, asanga bihwanyije ingero n’andi marembo.

25 Hari amadirishya ku mpande zose z’iryo rembo no ku cyumba cy’urwinjiriro. Ayo madirishya yari ameze nk’ayo ku yandi marembo, uburebure bw’iryo rembo bwari metero makumyabiri n’eshanu, na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

26 Umuntu yageraga kuri iryo rembo azamutse ku ngazi ndwi, icyumba cy’urwinjiriro cyari giteganye na zo. Ku nkuta z’imbere z’irembo hari hashushanyijeho imikindo mu mpande zose.

27 Urugo rw’imbere na rwo rwari rufite irembo ryerekeye mu majyepfo, wa muntu apima ahereye kuri iryo rembo ageza ku irembo ry’inyuma ryerekeye mu majyepfo, asanga ari metero mirongo itanu.

Urugo rw’Ingoro rw’imbere: Irembo ryerekeye amajyepfo

28 Nuko wa muntu anjyana mu rugo rw’imbere anyujije mu irembo ryerekeye mu majyepfo, araripima asanga ingero zaryo zihwanye n’iz’andi marembo.

29-30 Ibyumba by’abarinzi n’inkuta zabyo z’imbere n’icyumba cy’urwinjiriro, byari bihwanyije ingero n’ibyo ku yandi marembo. Iryo rembo n’icyumba cyaryo cy’urwinjiriro, byari bifite amadirishya impande zose. Ryari rifite metero makumyabiri n’eshanu z’uburebure, na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

31 Ku nkuta z’imbere z’icyumba cy’urwinjiriro cyerekeye mu rugo rw’inyuma, hari hashushanyije imikindo. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi umunani.

Urugo rw’Ingoro rw’imbere: Irembo ryerekeye iburasirazuba

32 Nuko wa muntu anjyana mu rugo rw’imbere anyujije mu irembo ryerekeye iburasirazuba, maze araripima asanga rifite ingero zihwanye n’iz’andi marembo.

33 Ibyumba by’abarinzi n’inkuta zabyo n’icyumba cy’urwinjiriro, byari bifite ingero zihwanye n’iz’ibyo ku yandi marembo. Kuri iryo rembo no ku cyumba cy’urwinjiriro hari amadirishya impande zose. Ryari rifite metero makumyabiri n’eshanu z’uburebure, na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

34 Icyumba cy’urwinjiriro cyari cyerekeye mu rugo rw’inyuma. Ku nkuta zacyo zombi z’imbere hari hashushanyije imikindo. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi umunani.

Urugo rw’Ingoro rw’imbere: Irembo ryerekeye amajyaruguru

35 Nuko wa muntu anjyana ku irembo ryerekeye mu majyaruguru, maze araripima asanga rifite ingero zihwanye n’iz’andi marembo.

36 Kuri iryo rembo na ho hari ibyumba by’abarinzi n’inkuta zabyo, n’icyumba cy’urwinjiriro n’amadirishya impande zose. Ryari rifite metero makumyabiri n’eshanu z’uburebure na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

37 Icyumba cy’urwinjiriro cyari cyerekeye mu rugo rw’inyuma. Ku nkuta zacyo zombi z’imbere hari hashushanyije imikindo. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi umunani.

Amazu yegereye irembo ryerekeye amajyaruguru

38 Mu rugo rw’inyuma hari icyumba gifite umuryango werekeye ku cyumba cy’urwinjiriro. Aho ni ho basukuriraga inyama z’amatungo yatambwaga ho ibitambo bikongorwa n’umuriro.

39 Mu cyumba cy’urwinjiriro hari ameza abiri kuri buri ruhande. Kuri ayo meza ni ho babagiraga ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibyo guhongerera ibyaha n’ibyo kwiyunga n’Imana.

40 Inyuma y’icyumba cy’urwinjiriro, hafi y’ingazi zigana mu irembo ryo mu majyaruguru hari ameza abiri, ku rundi ruhande rw’izo ngazi hari andi meza abiri.

41 Ni ukuvuga ko hari ameza ane ku ruhande rumwe rw’irembo, n’andi ane ku rundi ruhande. Yose hamwe yari ameza umunani yabagirwagaho amatungo yatambwaga ho ibitambo.

42 Aho kandi hari ameza ane abājwe mu mabuye, yagenewe gutambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Buri meza yari afite santimetero mirongo irindwi n’eshanu z’uburebure, na mirongo irindwi n’eshanu z’ubugari, na mirongo itanu z’ubuhagarike. Kuri ayo meza ni ho hashyirwaga ibikoresho byo kubagisha amatungo y’ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibindi bitambo.

43 Ayo meza yari azengurutswe n’umuyoboro ufite ubugari bwa santimetero umunani, kandi kuri ayo meza ni ho hashyirwaga inyama zatambwaga ho ibitambo.

44 Wa muntu anjyana mu rugo rw’imbere. Inyuma y’irembo ry’urugo rw’imbere hari ibyumba bibiri. Kimwe cyari mu ruhande rw’irembo ryo mu majyaruguru, ikindi cyari mu ruhande rw’irembo ryo mu majyepfo kandi byombi byari biteganye.

45 Nuko wa muntu arambwira ati: “Iki cyumba cyerekeje umuryango mu majyepfo, cyagenewe abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro y’Imana.

46 Naho icyumba cyerekeje umuryango mu majyaruguru, cyagenewe abatambyi bakora imirimo yo ku rutambiro. Abo ni abakomoka kuri Sadoki, ari na bo bonyine mu muryango wa Levi bemerewe kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo bamukorere.”

Imiterere y’Ingoro y’Imana

47 Nuko apima urwo rugo rw’imbere asanga rufite impande enye zingana, ari metero mirongo itanu buri ruhande. Urutambiro rwari imbere y’Ingoro y’Imana.

48 Nuko wa muntu anjyana mu cyumba cy’urwinjiriro rw’Ingoro apima inkuta zacyo, asanga buri rukuta rufite umubyimba wa metero ebyiri n’igice, naho umuryango ufite metero ndwi z’ubugari. Inkuta zombi z’imbere, buri rukuta rwari rufite umubyimba wa metero imwe n’igice.

49 Icyumba cy’urwinjiriro cyari gifite metero icumi z’uburebure, na metero esheshatu z’ubugari. Kugera kuri icyo cyumba cy’urwinjiriro hari ingazi icumi, kandi kuri buri ruhande hari inkingi.