Indi miburo yerekeye Gogi
1 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, hanurira Gogi umubwire ko mvuze nti: ‘Ndakwibasiye wowe Gogi, umutware wa Mesheki na Tubali.
2 Nzagutwara ku ngufu nkuvane mu majyaruguru y’igihugu cyawe, nkohereze gutera imisozi ya Isiraheli.
3 Nzavunagura umuheto uri mu kuboko kwawe kw’ibumoso, n’imyambi iri mu kuboko kw’iburyo igwe hasi.
4 Uzagwa ku misozi ya Isiraheli wowe n’ingabo zawe n’amahanga agushyigikiye. Imirambo yanyu nzayigaburira ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa.
5 Uzagwa ku gasi nk’uko jyewe Nyagasani Uhoraho nabivuze.
6 Nzateza inkongi y’umuriro igihugu cya Magogi, ndetse no mu bafite umutekano batuye mu birwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.
7 Nzamenyekanisha izina ryanjye riziranenge mu bwoko bwanjye bw’Abisiraheli, sinzatuma bongera kunsuzugura na rimwe. Bityo andi mahanga azamenya ko ndi Uhoraho, Umuziranenge mu Bisiraheli.’ ”
8 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Dore wa munsi navuze urageze ndetse uraje! Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
9 Abatuye mu mijyi ya Isiraheli bazarundanya intwaro zasizwe n’abanzi babo: ingabo n’imiheto n’imyambi, n’ibihosho n’amacumu. Bazazicanisha umuriro mu gihe cy’imyaka irindwi.
10 Ntibazongera gutashya inkwi cyangwa gutema ibiti mu ishyamba, kuko bazajya bacana izo ntwaro. Bazanyaga abahoze babanyaga kandi basahure ibintu by’ababasahuye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Ihambwa rya Gogi
11 “Icyo gihe nzaha Gogi aho azahambwa mu gihugu cya Isiraheli mu kibaya cy’Abagenzi, iburasirazuba bw’ikiyaga cy’Umunyu. Ibyo bizatuma abantu badashobora kuhanyura. Gogi n’ingabo ze ni ho bazahambwa kandi hazitwa ‘Ikibaya cy’ingabo za Gogi’.
12 Abisiraheli bazamara amezi arindwi bahamba iyo mirambo kugira ngo bahumanure igihugu.
13 Abantu bose bazitabira kubahamba, ibyo bizabahesha icyubahiro ku munsi nzaba nihesheje ikuzo. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
14 “Mu iherezo ry’ayo mezi arindwi, bazatoranya abantu bazenguruke igihugu bashaka imirambo itarahambwa kugira ngo bayihambe, maze bahumanure igihugu.
15 Igihe bazaba bazenguruka igihugu, nibabona amagufwa y’umuntu bazajya bahashyira ikimenyetso, kugira ngo abagenewe guhamba nibakibona bajye kuyahamba mu Kibaya cy’ingabo za Gogi.
16 Aho kandi hazaba umujyi witwa Hamona, maze babe bahumanuye igihugu.”
17 Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hamagara ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa z’amoko yose ubibwire uti: ‘Nimukorane muturutse impande zose, muze musangire igitambo nabateguriye. Ni igitambo gikomeye natambiye ku misozi ya Isiraheli. Muzarya inyama munywe n’amaraso,
18 muzarya imirambo y’ingabo z’intwari munywe n’amaraso y’abategetsi b’isi. Bose bazicwa nk’amapfizi y’intama cyangwa amasekurume y’ihene, cyangwa abana b’intama, cyangwa ibimasa by’imishishe by’i Bashani.
19 Muri ibyo birori nzabategurira muzarya ibinure muhage, munywe n’amaraso musinde.
20 Muzarira ku meza yanjye muhage amafarasi n’abayagenderaho, muzarya abasirikari n’abantu bose b’intwari.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Imana ihumuriza Abisiraheli
21 Uhoraho aravuga ati: “Nzagaragariza amahanga ikuzo ryanjye, kandi amahanga yose azabona uko nzayahana nkoresheje ububasha bwanjye.
22 Uhereye icyo gihe ndetse no mu gihe kizaza, Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo.
23 Amahanga azamenya yuko Abisiraheli bajyanywe ho iminyago ku bw’ibicumuro byabo. Koko rero barampemukiye ndabatererana, mbagabiza abanzi babo kugira ngo bashirire ku rugamba.
24 Narabazinutswe mbahana nkurikije ububi bwabo n’ibicumuro byabo.”
25 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzagarura Abisiraheli bakomoka kuri Yakobo mbavane aho bajyanywe ho iminyago, nzabagirira impuhwe bose kandi mbategeke kubahiriza izina ryanjye riziranenge.
26 Icyo gihe bazibagirwa uko basuzuguwe n’ubuhemu bwose bangiriye, ubwo bari mu gihugu cyabo bafite amahoro ntawe ubatera ubwoba.
27 Nimara kubagarura mbavanye mu mahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu by’abanzi babo, nzagaragariza ubuziranenge bwanjye muri bo amahanga menshi abireba.
28 Ubwo ni bwo bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo, yabagabije amahanga akabajyana ho iminyago. Nyamara nzabakoranya mbagarure mu gihugu cyabo nta n’umwe usigayeyo.
29 Sinzongera kubatererana ukundi, kuko nzasuka Mwuka wanjye ku Bisiraheli.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.