Ezek 37

Ikibaya kirimo amagufwa yumye

1 Uhoraho yanshyizemo imbaraga, maze Mwuka we aranjyana angeza mu kibaya cyuzuyemo amagufwa.

2 Nuko anzengurutsa hose muri ayo magufwa yari mu kibaya, mbona hari amagufwa menshi kandi yumye cyane.

3 Uhoraho arambaza ati: “Yewe muntu, mbese aya magufwa yabasha gusubirana ubuzima?”

Ndamusubiza nti: “Nyagasani Uhoraho, ni wowe ubizi.”

4 Nuko arambwira ati: “Ngaho hanurira ayo magufwa uyabwire uti: ‘Mwa magufwa yumye mwe, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.’

5 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Ngiye kubashyiramo umwuka maze mubeho.

6 Ngiye kubashyiraho imitsi mbomekeho inyama, mbatwikireho uruhu kandi mbashyiremo umwuka maze mubeho, bityo mumenye ko ndi Uhoraho.’ ”

7 Nuko ndahanura nk’uko nabitegetswe. Mu gihe nahanuraga humvikana urusaku rw’ibikocagurana, maze ya magufwa atangira kwegerana.

8 Nitegereje mbona imitsi n’inyama biyometseho, n’uruhu ruyatwikiriye, nyamara ntiyarimo umwuka.

9 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira umwuka, uwumbwirire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye uhuhe muri iyi mirambo maze isubirane ubuzima.’ ”

10 Nuko ndahanura nk’uko yantegetse, umwuka winjira muri iyo mirambo isubirana ubuzima maze irahaguruka, yiremamo imitwe y’ingabo nyinshi.

11 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, ayo magufwa wabonye ashushanya Abisiraheli bose. Baravuga bati: ‘Amagufwa yacu yarumye, nta byiringiro tukigira, ibyacu byararangiye.’

12 Uhanurire Abisiraheli, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Bwoko bwanjye, ngiye gukingura imva zanyu mbavanemo, mbagarure mu gihugu cya Isiraheli.

13 Nimara gukingura imva zanyu nkabavanamo, ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.

14 Nzabashyiramo umwuka wanjye mwongere mubeho kandi mbatuze mu gihugu cyanyu. Ubwo muzamenya ko ari jye Nyagasani Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza.’ ”

Abisiraheli n’Abayuda baziyunga

15 Uhoraho arambwira ati:

16 “Yewe muntu, fata inkoni maze wandikeho uti: ‘Ubwami bw’Abayuda’, ufate n’indi wandikeho uti: ‘Ubwami bw’Abisiraheli.’

17 Nuko ufate izo nkoni uzireshyeshye, maze zibe nk’aho ari inkoni imwe mu biganza byawe.

18 Bene wanyu nibakubaza bati: ‘Mbese ibyo bisobanura iki?’,

19 uzabasubize ko jyewe Nyagasani Uhoraho ngiye gufata inkoni ishushanya Isiraheli, nyishyire hamwe n’ishushanya u Buyuda, maze zombi nzishyire hamwe zibe inkoni imwe mu biganza byanjye.

20 Ufate izo nkoni zombi wanditseho ku buryo abantu bose bareba ibyanditsweho,

21 ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kuvana Abisiraheli mu mahanga batataniyemo, mbakoranye maze mbasubize mu gihugu cyabo.

22 Nzabagira umuryango umwe mu gihugu, mbatuze ku misozi ya Isiraheli. Bazategekwa n’umwami umwe, kandi ntibazongera kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa ibihugu bibiri.

23 Ntibazongera kwihumanyisha ibigirwamana byabo biteye ishozi cyangwa ibicumuro byabo, nzabakiza ubuhemu bwose bangiriye kandi mbahumanure. Bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.

24 Umwami umeze nk’umugaragu wanjye Dawidi ni we uzabategeka, kandi ababere umushumba umwe. Bazumvira amateka n’amategeko yanjye kandi bayakurikize.

25 Bazatura mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, igihugu cya ba sokuruza. Bazagituramo iteka ryose, hamwe n’abana babo ndetse n’abazabakomokaho. Umwami umeze nka Dawidi ni we uzabategeka iteka ryose.

26 Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro y’iteka ryose. Nzabakomeza kandi mbagwize, nzashyira Ingoro yanjye mu gihugu cyabo ihagume iteka ryose.

27 Nzaturana na bo mbe Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye

28 Nimara gushyira Ingoro yanjye hagati yabo iteka ryose, ni bwo amahanga azamenya ko ari jye Uhoraho witoranyirije Abisiraheli.’ ”