Ezek 34

Imiburo yerekeye abayobozi b’Abisiraheli

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, hanurira abayobozi b’Abisiraheli, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Muzabona ishyano mwa bashumbab’Abisiraheli mwe! Mwiyitaho ubwanyu ariko ntimwita ku ntama.

3 Munywa amata mukambara imyambaro iboshywe mu bwoya bw’intama, mukica kandi mukarya intama z’imishishe nyamara ntimuziteho.

4 Izifite intege nke ntimwazitayeho, izirwaye ntimwazivuye, izakomeretse ntimwazomoye, izatannye ntimwazigaruye cyangwa ngo mushake izazimiye, ahubwo muziragirana ubugome n’igitugu.

5 Koko intama zaratatanye kubera kubura abashumba, ziribwa n’inyamaswa.

6 Intama zanjye zirangāra ku misozi no ku dusozi, zatataniye ku isi hose kandi nta muntu n’umwe wazitayeho ngo azishakashake.’

7 “None rero mwa bashumba mwe, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

8 Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, intama zanjye zose zarasahuwe kandi ziribwa n’inyamaswa bitewe no kubura abashumba. Mu by’ukuri abashumba banjye ntibazishakashatse, ahubwo biyitaho aho kuzitaho.

9 None rero bashumba banjye, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

10 Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Mwa bashumba mwe, ngiye kubarwanya kandi mbanyage intama zanjye. Ntimuzongera kuziragira kandi namwe ntimuzongera kwiyitaho. Nzabambura ubuyobozi bw’intama zanjye kugira ngo abashumba batazongera kuzikenura ubwabo. Nzabanyaga intama zanjye kandi ntimuzongera kuzirya.’ ”

Umushumba mwiza

11 Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: “Jye ubwanjye nzashakashaka intama zanjye nziteho.

12 Nk’uko umushumba yita ku ntama ze zari zatatanye, ni ko nanjye nzita ku ntama zanjye. Nzazigarura nzivane ahantu hose zari zaratataniye kuri wa munsi w’umwijima n’ibyago.

13 Koko rero nzazivana mu bihugu by’amahanga, nzikoranye maze nzigarure mu gihugu cyazo. Nzaziragira ku misozi ya Isiraheli no mu mibande, n’ahantu hatuwe hose ho mu gihugu.

14 Nzaziragira mu rwuri rwiza, zirishe ku misozi ya Isiraheli. Aho ni ho zizaruhukira, zirishe mu rwuri rutoshye ku misozi ya Isiraheli.

15 Intama zanjye ni jye ubwanjye uzaziragira kandi nzibyagize. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

16 Intama zazimiye nzazitarura n’izatatanye nzigarure, izavunitse nzazunga n’izirwaye nzazondora. Nyamara izibyibushye n’izifite imbaraga nzazitsemba, kuko ndi umushumba ukurikiza ubutabera.

17 “Naho mwebwe ntama zanjye, jyewe Nyagasani Uhoraho ndababwira nti: ‘Ngiye gukiranura intama, kandi ntandukanye amapfizi y’intama n’amasekurume y’ihene.

18 Mbese ntimwanyuzwe no kuragirwa mu rwuri rwiza? Kuki muribata ubwatsi bwo mu rwuri rwanyu? Mbese ntimwanyuzwe no kunywa amazi meza? Kuki mutoba asigaye?

19 None se intama zanjye zizarisha ubwatsi mwaribase, zinywe n’amazi mwatobye?’ ”

20 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira intama zanjye nti: “Ngiye gukiranura intama zinanutse n’izibyibushye.

21 Intama z’inyantegenke mwazisunikishije intugu, kandi muzitera amahembe kugeza ubwo muzimenesha.

22 Nzita ku ntama zanjye ku buryo zitazongera gushimutwa kandi nzazikiranura.

23 Nzaziha umushumba umwe rukumbi uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Uwo ni we uzaziragira azibere umushumba.

24 Jyewe Uhoraho, abantu banjye nzababera Imana, naho umugaragu wanjye Dawidi ababere umuyobozi. Ni jye Uhoraho ubivuze.

25 Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro, nzatsemba mu gihugu inyamaswa z’inkazi, kugira ngo bature mu butayu no mu mashyamba bafite umutekano.

26 Nzabaha umugisha kandi mbatuze ahakikije umusozi wanyeguriwe, nzabagushiriza imvura mu gihe gikwiye kandi ibabere isōko y’umugisha.

27 Ibiti bizera imbuto n’ubutaka butange umusaruro, kandi buri wese agire umutekano mu gihugu cye. Nzabavana ku ngoyi y’ababagize inkoreragahato, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.

28 Abanyamahanga ntibazongera kubashimuta, kandi inyamaswa z’inkazi ntizizongera kubarya ukundi. Bazigirira amahoro, nta muntu uzaba akibatera ubwoba.

29 Nzabaha imirima irumbuka, ku buryo mu gihugu cyose ntawe uzongera kwicwa n’inzara, kandi abanyamahanga ntibazongera kubasuzugura.

30 Ubwo ni bwo Abisiraheli bazamenya ko jyewe Uhoraho Imana yabo ndi kumwe na bo, kandi ko ari ubwoko bwanjye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

31 Mwa ntama zanjye mwe, muri mu rwuri rwanjye, muri abantu banjye nanjye ndi Imana yanyu.” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.