Ezekiyeli agirwa umurinzi w’Abisiraheli
1 Uhoraho arambwira ati:
2 “Yewe muntu, burira Abisiraheli ububwire uti: ‘Iyo nteje intambara mu gihugu, abantu batoranya umwe muri bo kugira ngo abe umurinzi.
3 Uwo muntu iyo abonye igitero kije avuza ihembe akaburira abaturage.
4 Hagize umuntu wumva iryo hembe ntaryiteho abanzi bakaza bakamwica, ni we waba yizize.
5 Azapfa azize ikosa rye, kuko atitaye ku muburo yumvise. Iyo ajya kuwitaho aba yarikijije.
6 Icyakora uwo murinzi nabona igitero kije ntavuze ihembe ngo aburire abaturage, maze abanzi bakaza bakica umwe muri bo azize ikosa ry’uwo murinzi, icyo gihe urupfu rw’uwo muntu ni we ruzabarwaho.’
7 “Yewe muntu, nakugize umurinzi w’Abisiraheli. Ujye utega amatwi ibyo nkubwira, maze ubaburire mu mwanya wanjye.
8 Nimbwira umugome nti: ‘Wa mugome we, uzapfa nta kabuza’, maze ntumuburire ngo areke imigenzereze ye mibi, uwo mugome azapfa azize ibicumuro bye, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye.
9 Icyakora nuramuka uburiye uwo mugome ariko ntareke imigenzereze ye mibi, azapfa azize ibicumuro bye, nyamara wowe uzaba wikijije.”
Umugome nagarukira Imana azabaho
10 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli ko bakunda kuvuga bati: ‘Turemerewe n’ibyaha byacu n’amakosa yacu, biduciye intege. Mbese tuzabaho dute?’
11 Babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Ndahiye ubugingo bwanjye ko ntanezezwa n’urupfu rw’umugome, ahubwo nezezwa n’uko areka imigenzereze ye mibi maze akabaho. Mwa Bisiraheli mwe, nimuhinduke, muhinduke mureke imigenzereze yanyu mibi. Kuki mushaka kurimbuka?’
12 “Yewe muntu, bwira Abisiraheli uti: ‘Umuntu w’intungane nacumura, ibyiza yakoze mbere ntibizamubuza kurimbuka. Nyamara umugome nareka imigenzereze ye mibi ntazarimbuka.’
13 Nimbwira intungane nti: ‘Uzabaho nta kabuza, nyamara akizera ubutungane bwe agacumura, nta gikorwa na kimwe cy’ubutungane bwe kizibukwa, azapfa kubera ibicumuro bye.’
14 Nimbwira kandi umugome nti: ‘Uzapfa nta kabuza, maze akareka gucumura ahubwo agaharanira ukuri n’ubutungane,
15 nasubiza kandi ibyo yahawe ho ingwate n’ibyo yibye, agakurikiza amategeko atanga ubugingo, ntazarimbuka ahubwo azabaho nta kabuza.
16 Nta na kimwe mu bicumuro bye kizibukwa, azabaho kuko yaharaniye ukuri n’ubutungane.’
17 “Abisiraheli baravuga bati: ‘Imigenzereze y’Uhoraho ntitunganye’, nyamara iyabo ni yo idatunganye.
18 Niba intungane iretse gukora ibitunganye igakora ibibi, izarimbuka kubera ibibi yakoze.
19 Niba umugome aretse gukora ibibi agaharanira ukuri n’ubutungane, bizatuma abaho.
20 Mwa Bisiraheli mwe, muravuga muti: ‘Imigenzereze y’Uhoraho ntitunganye’, nyamara nzacira urubanza buri wese muri mwe nkurikije imigenzereze ye.”
Igihugu cya Isiraheli kizaba umusaka
21 Ku itariki ya gatanu y’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cumi n’ibiritujyanywe ho iminyago, umuntu wacitse ku icumu ubwo Yeruzalemu yafatwaga yaraje arambwira ati: “Umurwa warafashwe.”
22 Ku mugoroba wabanjirije ukuza k’uwo muntu nari niyumvisemo imbaraga z’Uhoraho, mu gitondo cyakurikiyeho Uhoraho yambumbuye umunwa sinongera kuba ikiragintangira kuvuga.
Ibyaha bya rubanda
23 Nuko Uhoraho arambwira ati:
24 “Yewe muntu, abantu basigaye mu matongo y’imijyi y’igihugu cya Isiraheli baravuga bati: ‘Aburahamu yari umwe rukumbi, nyamara yahawe iki gihugu. Twe rero turi benshi, ni twe gihawe ho gakondo.’
25 None rero babwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Murya inyama zirimo amaraso, muramya ibigirwamana kandi mukica abantu. Ni kuki mutinyuka kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu?
26 Mwishingikiriza ku nkota zanyu, ibikorwa byanyu bitera ishozi kandi buri muntu arasambana. Mushobora mute kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu?’
27 Babwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ndahiye ubugingo bwanjye, abasigaye mu matongo y’imijyi bazicwa, abari mu gasozi bazaribwa n’inyamaswa z’inkazi, naho abihishe mu misozi no mu buvumo bazatsembwa n’icyorezo.
28 Igihugu nzagihindura umusaka, ububasha biratanaga buyoyoke. Imisozi ya Isiraheli nzayihindura amatongo, nta muntu uzongera kuhanyura.
29 Igihe nzaba maze guhindura igihugu umusaka, ngahana Abisiraheli kubera ibizira byose bakoze, bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
Ingaruka z’ubutumwa bw’umuhanuzi
30 Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, dore Abisiraheli bahagaze iruhande rw’inkuta no mu miryango y’amazu, bavuga ibikwerekeyeho. Barabwirana bati: ‘Nimuze tujye kumva ubutumwa bw’Uhoraho.’
31 Abantu banjye bazakoranira imbere yawe kugira ngo bumve ibyo uvuga, nyamara ntibazabikurikiza. Bavuga ko bankunda, nyamara imitima yabo irarikiye inyungu mbi.
32 Koko rero kuri bo umeze nk’umuririmbyi uririmba indirimbo y’urukundo iherekejwe n’inanga nziza, bumva ibyo ubabwira byose ariko ntibabikurikiza.
33 Nyamara ibyo ubabwira nibisohozwa, kandi koko bizasohozwa, ni bwo bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi koko.”