Umwami wa Misiri agereranywa n’igiti cy’isederi
1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa cumi n’umwetujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:
2 “Yewe muntu, bwira umwami wa Misiri n’abantu be bose uti:
‘Mbese ko uri umunyabubasha nakugereranya n’iki?
3 Nakugereranya na Ashūru.
Umeze nk’isederi yo muri Libani,
umeze nk’isederi y’amashami y’akataraboneka afite igicucu,
ubushorishori bwayo buzengurutswe n’amashami atoshye.
4 Imvura yatumye ikura,
amasōko y’ikuzimu arayigaburira.
Imigezi itembera aho iteye,
ivomerera n’ibiti byose byo mu ishyamba.
5 Koko iyo sederi yavomerewe neza,
yarakuze isumba ibindi biti,
amashami yayo aba menshi kandi maremare.
6 Inyoni zose zarikaga mu mashami yayo,
inyamaswa zabyariraga munsi y’amashami yayo,
ab’amahanga yose akomeye bibereye mu gicucu cyayo.
7 Mbega ukuntu iyo sederi yari nziza!
Yari ndende ifite n’amashami maremare,
imizi yayo yari ishoreye mu mazi menshi.
8 Nta sederi yo mu busitani bw’Imana yagereranywaga na yo,
nta masipure yigeze agira amashami nka yo,
nta pinusi yigeze igira amashami nka yo,
nta giti na kimwe cyo mu busitani bw’Imana byari bihwanyije ubwiza.
9 Nayitatse ubwiza n’amashami menshi,
ibiti byose byo muri Edeni byayigiriye ishyari,
ni ibiti byari mu busitani bw’Imana.’ ”
10 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Iyo sederi yarakuze cyane isumba ibindi biti, ubushorishori bwayo buzengurutswe n’amashami atoshye maze yuzura ubwirasi.
11 Ni yo mpamvu ngiye kuyiteza umutware ukomeye wo mu mahanga. Azayihana akurikije ububi bwayo, kuko nayikuyeho amaboko.
12 Abanyamahanga b’abagome bazayitema bayisige aho, amashami yayo azavunika agwe ku misozi no mu bibaya no mu mikokwe yose y’icyo gihugu. Ab’amahanga yose bibereye mu gicucu cyayo bazahava bahunge.
13 Ibisiga bizayigwaho maze inyamaswa ziribate amashami yayo.
14 None rero nta giti nubwo cyavomererwa neza kizongera kureshya gityo, ubushorishori bwacyo ngo buzengurukwe n’amashami atoshye. Koko ibiti byose kimwe n’abantu amaherezo yabyo ni urupfu, byose bizasanga abapfuye ikuzimu.
15 “Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Umunsi iyo sederi yapfuyeho igahambwa, nategetse ko igirirwa icyunamo. Nabujije imigezi gutemba n’amazi menshi arakama, kandi ntuma ibisi bya Libani bicura umwijima n’ibiti byose biruma kubera iyo sederi.
16 Igihe iyo sederi yapfaga, umuborogo wayo watumye amahanga yose ahinda umushyitsi. Ibiti byose by’akataraboneka byo muri Edeni n’ibyavomerewe neza byo muri Libani byapfuye, bizashimishwa n’urupfu rw’iyo sederi.
17 Abantu bo mu mahanga bayishyigikiraga kandi biberaga mu gicucu cyayo, na bo bajyanye na yo ikuzimu basangayo abaguye ku rugamba.’
18 “Ni ikihe giti cyo muri Edeni mwahwanya ikuzo n’ubuhangange? Nyamara nawe uzajyana na byo ikuzimu, uhambwe hamwe n’abatakebwe n’abaguye ku rugamba. Ngayo amaherezo y’umwami wa Misiri n’abantu be. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.”