Imiburo yerekeye umujyi wa Tiri
1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi, mu mwaka wa cumi n’umwe tujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:
2 “Yewe muntu, Abanyatiri bakwennye umujyi wa Yeruzalemu bavuga bati: ‘Yeruzalemu, wa mujyi nyabagendwa warimbutse! Ubukire bwawo burayoyotse, none ni twebwe tugiye gukungahara.’
3 “Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kubarwanya mwa Banyatiri mwe, mbagabize amahanga menshi abahagurukire ameze nk’umuhengeri wo ku nyanja yarubiye.
4 Bazasenya inkuta za Tiri, barimbure n’iminara yawo. Nzakubura umukungungu waho ku buryo hazasigara urutare rwanamye.
5 Hazahinduka nk’imbuga iri hagati mu nyanja, abarobyi bahanike inshundura zabo. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Abanyamahanga bazaza basahure Tiri,
6 bazicisha inkota abatuye mu mijyi ihakikije, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
7 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Tiri ngiye kuyiteza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, umwami w’abami azaza aturutse mu majyaruguru, azazana amafarasi n’amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi hamwe n’ingabo nyinshi.
8 Bazica abatuye imijyi ikikije Tiri, umujyi bawukikize imikingo n’ibirundo by’igitaka, bawuzengurutse urukuta rubakingira.
9 Bazasenya inkuta zayo bakoresheje imashini z’intambara, barimbure iminara yayo bakoresheje imitarimba.
10 Tiri izarengwaho n’umukungugu utumuwe n’amafarasi menshi, inkuta zayo zizatingita bitewe n’urusaku rw’abarwanira ku mafarasi n’urw’amagare y’intambara, igihe bazaba binjira mu marembo y’umujyi nk’abinjira mu rukuta rwaciwemo icyuho.
11 Ibinono by’amafarasi y’abanzi bizangiza amayira ya Tiri yose. Bazicisha inkota abaturage bayo, inkingi zayo zikomeye zizariduka.
12 Bazasahura umutungo n’ibicuruzwa byayo. Bazasenya inkuta zayo n’amazu yayo meza, amabuye n’ibiti n’ibinonko byayo babirohe mu nyanja.
13 Nzacecekesha urusaku rw’indirimbo zayo, ntihazongera kumvikana umurya w’inanga.
14 Tiri izasigara imeze nk’urutare rwanamye abarobyi banikaho inshundura zabo, ntizongera kubakwa ukundi. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
15 “Dore ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira umujyi wa Tiri: abaturiye inyanja bazahinda umushyitsi bumvise urusaku rw’irimbuka ryawe, n’imiborogo y’inkomere n’abicwa.
16 Abami bose baturiye inyanja bazava ku ntebe zabo, biyambure imyitero n’imyambaro itatse. Bazashya ubwoba bicare mu mukungugu, kandi bahinde umushyitsi ubudatuza kubera ibyakubayeho.
17 “Bazakuririmbira indirimbo y’icyunamo bati:
‘Mbega ngo wa mujyi w’icyamamare urarimbuka,
umujyi wari utuwe n’abantu bo ku nyanja!
Wowe n’abaturage bawe mwari ibikomerezwa ku nyanja,
mwateraga ubwoba abahatuye bose.
18 None abaturiye inyanja barahinda umushyitsi,
barahindishwa umushyitsi n’umunsi wo kurimbuka kwawe.
Abatuye mu birwa na bo batewe ubwoba no kurimbuka kwawe.’
19 “Koko jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Wowe Tiri, ngiye kuguhindura amatongo ube nk’imijyi idatuwe. Nzazamura amazi menshi y’ikuzimu mu nyanja akurengeho.
20 Nzakumanurira ikuzimu usangeyo abapfuye bahamaze igihe. Uzaguma muri uko kuzimu hamwe n’abapfuye, ntuzongera kugaruka cyangwa ngo ugire umwanya ku isi.
21 Abantu bose bazaterwa ubwoba n’iherezo ryawe, kuko utazongera kubaho ukundi. Bazagushakisha ariko ntibazongera kukubona.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.