Ezek 23

Yeruzalemu na Samariya hihinduye indaya

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, habayeho abakobwa babiri bava inda imwe.

3 Mu bukumi bwabo bahindukiye indaya aho babaga mu Misiri. Bemera ko bakorakora amabere yabo bangiza ubusugi bwabo, maze bahinduka indaya.

4 Umukuru yitwaga Ohola, naho umuto akitwa Oholiba. Nabarongoye bombi bambyarira abahungu n’abakobwa. Ohola ni Samariya, naho Oholiba ni we Yeruzalemu.

5 Nubwo Ohola yari umugore wanjye yakomeje kuba indaya, ararikira abakunzi mu basirikari b’Abanyashūru.

6 Bari abatware n’abagaba b’ingabo bambaye imyambaro y’umuhemba, bose bari abasore bafite uburanga kandi barwanira ku mafarasi.

7 Ohola yari indaya y’abayobozi bakomeye bose b’Abanyashūru, akihumanyisha ibigirwamana bya buri wese yararikiraga.

8 Ntiyigeze azibukira uburaya yatangiriye mu Misiri mu gihe cy’ubukumi bwe, ubwo yaryamanaga n’abagabo bakamukorakora ku mabere, maze bakamuhindura indaya.

9 Ni cyo cyatumye murekera abakunzi be b’Abanyashūru yakundaga cyane.

10 Abo ni bo bamwambitse ubusa, bafata abahungu n’abakobwa be bamwicisha inkota. Icyo gihano yahawe cyabaye inyigisho ku bandi bagore.

11 “Murumuna we Oholiba yarabirebaga, nyamara kubera irari rye yarushije mukuru we kuba indaya.

12 Na we yararikiye abategetsi n’abasirikari b’Abanyashūru, ari zo ngabo zambaye imyambaro irabagirana n’abarwanira ku mafarasi, bose bari abasore bafite uburanga.

13 Nabonye ko na we yiyandaritse, bombi bari bahuje ingeso.

14 Nyamara Oholiba we yakabije kuba indaya, ku buryo yararikiraga n’amashusho atukura y’Abanyababiloniya yari ashushanyije ku nzu.

15 Ayo mashusho yari akenyeje imikandara ateze n’ingofero, kandi yose yasaga n’abagaba b’ingabo b’Abanyababiloniya kavukire, barwanira mu magare y’intambara.

16 Oholiba akubise amaso ayo mashusho afatwa n’irari, yohereza intumwa muri Babiloniya.

17 Nuko abo Banyababiloniya baza kumusambanya, bamaze kumwangiza arabazinukwa.

18 Yariyandaritse ku mugaragaro, agaragaza ubwambure bwe maze ndamuzinukwa nk’uko nazinutswe mukuru we.

19 Yakabije kwihindura indaya, ariyandarika nko mu bukumi bwe igihe yari mu Misiri.

20 Yararikiye cyane abagabo bafite irari ribi nk’iry’indogobe y’ingabo, cyangwa ifarasi ifite ubushyuhe bwinshi.

21 “Oholiba we, wakomeje kwiyandarika nko bukumi bwawe igihe wari mu Misiri, aho abagabo bakorakoraga amabere yawe maze bakangiza ubusugi bwawe.

Igihano cyagenewe Yeruzalemu

22 None rero Oholiba, jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Nzaguhagurukiriza abakunzi bawe wazinutswe, nzabazana bakurwanye baturutse impande zose.

23 Nzaguteza Abanyababiloniya n’Abanyakalideya bose, n’abantu b’i Pekodi n’ab’i Showa n’ab’i Kowa, hamwe n’Abanyashūru bose. Nzakoranya abasore bafite uburanga, n’abatware n’abagaba b’ingabo barwanira mu magare y’intambara, n’abanyacyubahiro n’ingabo zose zirwanira ku mafarasi.

24 Bazagutera ari ingabo nyinshi baturutse mu majyaruguru, bitwaje intwaro nyinshi n’amagare y’intambara, maze bakugote bikingiye ingabo zabo n’ingofero z’ibyuma. Nzabakugabiza bagucire urubanza bakurikije amategeko yabo.

25 Kubera uburakari ngufitiye nzabareka bakugirire nabi, bazaguca izuru n’amatwi kandi batsembe abana bawe. Koko rero bazakwambura abahungu bawe n’abakobwa bawe maze babatwike babona.

26 Bazagucuza imyambaro yawe n’ibirimbisho utamirije.

27 Nzahagarika irari ryawe n’uburaya bwawe watangiriye mu Misiri, nta muntu n’umwe uzongera kurarikira kandi uzazinukwa Misiri burundu.’

28 “Jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Ngiye kukugabiza abo wanga kandi wazinutswe.

29 Bazakwanga urunuka kandi bagucuze ibyo waruhiye byose, bagusige wambaye ubusa maze uburaya bwawe bujye ku mugaragaro, ukorwe n’ikimwaro. Koko rero ubwiyandarike bwawe n’ubusambanyi bwawe ni bwo bubigukururiye.

30 Bizakugendekera bityo kuko wararikiye abanyamahanga, wihumanyisha ibigirwamana byabo.

31 Wakurikije imigenzereze ya mukuru wawe, ni cyo gituma igikombe namuhereyemo ari cyo nawe nzaguheramo.’

32 Jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti:

‘Uzanywera ku gikombemukuru wawe yagerewemo,

ni igikombe kinini kandi kirekire.

Abantu bazaguseka baguhe urw’amenyo,

koko kizaba ari igikombe gisendereye.

33 Kizaguhindura umusinzi n’umunyamibabaro,

ni igikombe cyo kurimbuka n’ubwoba,

ni igikombe cya mukuru wawe Samariya.

34 Uzakinywa ukiranguze,

uzakijanjagura n’amenyo,

ibinene byacyo bizakomeretsa amabere yawe.’

Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

35 “None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Kubera ko wanyibagiwe ukantera umugongo, uzagira ingaruka z’irari ryawe n’uburaya bwawe.’ ”

Imana ishinja Samariya na Yeruzalemu

36 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, mbese ushobora gushinja Ohola na Oholiba? Ngaho bashinje ibizira biteye ishozi bakoze.

37 Barasambanye kandi barica. Bayobotse ibigirwamana byabo biteye ishozi, abana babo bari baranyeguriwe babatambira ibigirwamana ho ibitambo.

38 Nyamara si ibyo bakoze byonyine, bahumanyije Ingoro yanjye kandi ntibubahiriza isabato yanjye.

39 Uwo munsi batambiye abana babo ibigirwamana byabo, binjiye mu Ngoro yanjye barayihumanya. Ngibyo ibyo bakoreye Ingoro yanjye.

40 Byongeye kandi batumye intumwa guhamagara abantu ba kure. Bahageze mwariyuhagiye, mwisiga irangi ku maso kandi mwambara ibirimbisho.

41 Hanyuma mwicara ku buriri bwiza, imbere yabwo muhashyira ameza muteguraho imibavu n’amavuta byanyeguriwe.

42 Nuko humvikana urusaku rw’abantu bagashize bari baturutse mu butayu, bambika abo bagore ibikomo ku maboko n’amakamba ku mitwe.

43 Nuko ndibaza nti: ‘Koko bariya bantu baracyasambana na bariya bagore basaziye mu buraya?’

44 Abagabo bahoraga basanga izo ndaya, ari na ko basangaga Ohola na Oholiba, abo bagore biyandaritse.

45 Nyamara abantu b’intungane bazahana abo bagore, babaziza ko ari abasambanyi n’abicanyi.

46 “None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Abo bagore nimubagabize agatsiko k’abantu babatere ubwoba, kandi babasahure umutungo wabo.

47 Ako gatsiko kabatere amabuye, kabicishe inkota bo n’abana babo kandi batwike amazu yabo.

48 Bityo nzatsemba ubwiyandarike muri icyo gihugu, maze bibere abagore bose inyigisho birinde gukurikiza imigenzereze y’izo ndaya zombi.

49 Namwe Ohola na Oholiba, nzabahanira ubwiyandarike bwanyu n’icyaha cyanyu cyo gusenga ibigirwamana. Ni bwo muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.’ ”