Yeruzalemu yaratereranywe
1 Uhoraho arambwira ati:
2 “Yewe muntu, menyesha Yeruzalemu ibizira yakoze.
3 Uyibwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ukomoka muri Kanāni, so yari Umwamori naho nyoko yari Umuhetikazi.
4 Igihe wavukaga ntibakugenye, ntibakuhagiye ngo bagusukure, ntibagukunyuje umunyukandi ntibagufubitse.
5 Nta muntu wigeze akwitaho kandi nta wakugiriye impuhwe ngo agusukure, ahubwo bakujugunye ku gasozi kuko igihe wavukaga wari uteye ishozi.
6 “ ‘Nanyuze hafi yawe nsanga wigaragura mu maraso yawe, nyamara nubwo wayigaraguragamo narakubwiye nti: “Baho.”
7 Nagukujije nk’igiti cyo mu gasozi urakura, uragimbuka uba inkumi nziza cyane, upfundura amabere, imisatsi yawe irakura, nyamara wari wambaye ubusa.
8 “ ‘Hanyuma nongeye kunyura hafi yawe mbona ugeze igihe cyo kubengukwa, ndambura igishura cyanjye mpisha ubwambure bwawe. Nagiranye Isezeranonawe nkurahira ko ntazaguhemukira, bityo uba uwanjye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
9 “ ‘Narakuhagiye ngukuraho amaraso maze ngusiga amavuta.
10 Nakwambitse imyambaro itatse n’inkweto z’uruhu runoze, ngukenyeza umukandara w’umweru ngutwikira igishura cyiza.
11 Narakurimbishije nkwambika ibikomo ku maboko n’urunigi mu ijosi.
12 Nakwambitse impeta ku zuru n’amaherena ku matwi, nkwambika n’ikamba ku mutwe.
13 Ibirimbisho byawe byari bikozwe mu izahabu no mu ifeza, wambaye imyambaro yera cyane kandi itatse. Waryaga umugati ukozwe mu ifu inoze, n’ubuki n’amavuta y’iminzenze. Bityo wabaye ihogoza uba umwamikazi.
14 Ubwiza bwawe bwatumye uba ikirangirire mu mahanga. Koko ntiwagiraga amakemwa kuko nagutatse bihebuje.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
15 Uhoraho aravuga ati: “Nyamara wiringiye uburanga bwawe, wishingikiriza ubwamamare bwawe wihindura indaya, usambana n’abahisi n’abagenzi urabiyegurira.
16 Wafashe imwe mu myambaro yawe myiza itatse uyitakisha ahasengerwa ibigirwamana, uba ari ho usambanira! Ibyo wakoze nta ho byigeze biba, kandi ntibizongera no kubaho.
17 Wafashe ibirimbisho byawe byiza naguhaye bikozwe mu izahabu no mu ifeza, ubikoramo ibigirwamana by’ibigabo usambana na byo.
18 Wafashe imyambaro itatse urabyambika, ubitura amavuta n’imibavu naguhaye.
19 Wafashe kandi ibyokurya naguhaye, ari byo ifu inoze n’amavuta y’iminzenze n’ubuki, ubitura ibigirwamana kugira ngo impumuro yabyo ibigushe neza.
20 Wafashe abahungu n’abakobwa twabyaranye ubatambira ibyo bigirwamana. Mbese ubwo uburaya bwawe ntibwari buhagije?
21 Wishe abana banjye ubatambira ibyo bigirwamana byawe.
22 Muri uko gukora ibizira no muri ubwo buraya bwawe, ntiwibutse cya gihe wavukaga wambaye ubusa kandi wigaragura mu maraso.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Yeruzalemu yihinduye indaya
23 Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu ugushije ishyano! Ugushije ishyano nyuma y’ibyo bibi byose umaze gukora.
24 Wirundiye igitaka ugisambaniraho, ahantu hose uhubaka ahasengerwa ibigirwamana.
25 Wubatse ahasengerwa ibigirwamana mu mahuriro y’inzira hose bityo uriyandarika, usambana n’abahisi n’abagenzi maze ukabya kwiyandarika.
26 Wasambanye n’Abanyamisiri ari bo baturanyi bawe bakurarikiraga, ukabya kwiyandarika ugira ngo undakaze.
27 “Ni cyo cyatumye nkurwanya nkoresheje imbaraga, igihugu nari nakugeneye ndagitubya, nguteza abanzi bawe ari bo Bafilisiti, maze baterwa isoni n’imigenzereze yawe mibi.
28 Nyamara ntiwigeze unyurwa, wongera gusambana n’Abanyashūru na bwo ntiwanyurwa!
29 Wakabije kwiyandarika mu bacuruzi bo muri Babiloniya, nyamara na bwo ntiwanyurwa!
30 “Mbega ngo uracika intege! Witwaye nk’indaya kabuhariwe!
31 Igihe wirundiraga igitaka mu mahuriro y’inzira, ukubaka n’ahasengerwa ahantu hose, ntiwigeze ukenera ibiguzi nk’izindi ndaya.
32 Wagenje nk’umugore w’umusambanyi urarikira abandi bagabo, aho gukunda umugabo we.
33 Ubusanzwe indaya zihabwa ibiguzi, nyamara wowe ugurira abakunzi bawe bagaturuka imihanda yose bakugana, ugasambana na bo.
34 Mu kwiyandarika kwawe ntiwakoze nk’izindi ndaya. Abakunzi si bo bakwinginga kandi si bo baguha ibiguzi, ahubwo ni wowe ubahendahenda ukabagurira. Koko utandukanye n’izindi ndaya.”
Imana ihana Yeruzalemu
35 None rero Yeruzalemu we, wowe wigize indaya, umva Ijambo ry’Uhoraho.
36 Nyagasani Uhoraho arakubwira ati: “Kubera ko wiyambitse ubusa, ukagaragaza ubwambure bwawe wiyandarika mu bakunzi bawe no mu bigirwamana byawe byose bizira, no kubera abana bawe watambiye ibyo bigirwamana,
37 ni yo mpamvu ngiye gukoranya abakunzi bawe bose ndetse n’abanzi bawe, bakurwanye baturutse imihanda yose. Nzakwambika ubusa imbere yabo babone ubwambure bwawe.
38 Nzaguha igihano gikwiye abasambanyikazi n’abicanyi. Nzaguhanisha urupfu mbitewe n’uburakari no gufuha.
39 Nzakugabiza abakunzi bawe basenye ibirundo byawe by’igitaka n’ahasengerwa ibigirwamana byawe. Bazakwambura imyambaro n’ibirimbisho byawe bagusige utumbuje.
40 “Bazaguteza rubanda bagutere amabuye, kandi bagucagagure n’inkota.
41 Bazatwika amazu yawe, baguhane abagore benshi babireba. Nzahagarika uburaya bwawe, ntuzongera guha ibiguzi abakunzi bawe.
42 Nzakumariraho uburakari bwanjye, sinzongera kugufuhira no kukurakarira ukundi.
43 Kubera ko wibagiwe ibyo nagukoreye igihe wavukaga, ahubwo ukandakaza kubera ibyo bikorwa byawe, nzakuryoza iyo myifatire yawe. Nzakwitura rero ibihwanye n’imigenzereze yawe. Koko rero, wakomeje uburaya ubugereka ku bindi bizira byose wakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Yeruzalemu irusha ububi iyindi mijyi
44 Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, abantu bazaguca umugani bati: ‘Inyana ni iya mweru.’
45 Koko rero umeze nka nyoko, wa mugore wanze umugabo we n’abana be. Umeze nka bene nyoko banze abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi naho so yari Umwamori.
46 “Mukuru wawe ni Samariya, atuye mu majyaruguru hamwe n’abakobwa be, naho murumuna wawe ni Sodoma, atuye mu majyepfo hamwe n’abakobwa be.
47 Ntiwakurikije imigenzereze yabo gusa, ahubwo wigannye n’ibizira bakora, nyamara mu migenzereze yawe yose wabarushije gukora nabi.
48 “Ndahiye ubugingo bwanjye, murumuna wawe Sodoma n’abakobwa be, ntibigeze bakora ibibi bihwanye n’ibyo wowe n’abakobwa bawe mwakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
49 “Ibi ni byo byari ibicumuro bya murumuna wawe Sodoma: we n’abakobwa be bari abirasi n’abanyamurengwe, batagira icyo bitaho kandi ntibite ku bakene n’indushyi.
50 Bigize abirasi bakora ibizira ntabasha kwihanganira, bituma mbarimbura nk’uko mwabyiboneye.
51 “Nyamara Samariya ntiyakoze ibihwanye na kimwe cya kabiri cy’ibicumuro byawe. Wakoze ibizira birengeje ibyabo, bituma bene nyoko bagaragara nk’aho ari intungane.
52 Ukwiye gukorwa n’isoni kubera ibicumuro byawe bikabije kurusha ibya bene nyoko, byatumye bagaragara nk’aho ari intungane. Ukorwe n’isoni kuko watumye bene nyoko bagaragara nk’aho ari intungane.
Sodoma na Samariya bizagarurirwa ishya n’ihirwe
53 “Nzagarurira ishya n’ihirwe Sodoma n’abakobwa be na Samariya n’abakobwa be, kandi nawe nzakugarurira ishya n’ihirwe kimwe na bo,
54 kugira ngo ukorwe n’ikimwaro kandi uterwe isoni n’ibyo wakoze, maze bene nyoko babone ko bo ari intungane.
55 Bene nyoko Sodoma n’abakobwa be na Samariya n’abakobwa be bazongera bagire ishya n’ihirwe nka mbere, kandi nawe n’abakobwa bawe muzongera mugire ishya n’ihirwe nka mbere.
56 Igihe cy’ubwirasi bwawe, wasuzuguraga murumuna wawe Sodoma.
57 Ibyo wabikoze ububi bwawe butaragaragazwa, none ni wowe ugiye guhindurwa urw’amenyo n’Abedomu n’abaturanyi babo bose, usuzugurwe n’Abafilisiti n’abandi bose bagukikije.
58 Ibibi n’ibizira wakoze bizakugaruka.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Isezerano rihoraho iteka
59 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, nzakwitura ibihwanye n’ibyo wakoze, kuko warenze ku ndahiro ukica Isezerano.
60 Nyamara nzibuka Isezerano nagiranye nawe ukiri muto, kandi nzagirana nawe Isezerano rihoraho.
61 Bityo uzibuka imigenzereze yawe maze ukorwe n’isoni igihe uzākira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe. Nzabaguha babe abakobwa bawe, nyamara ntibazagira uruhare ku Isezerano naguhaye.
62 Nzakomeza Isezerano ryanjye nawe, bityo uzamenya ko ndi Uhoraho.
63 Ibyo bizatuma wibuka ibibi wakoze maze ukorwe n’isoni kandi wumirwe, nyamara nzakubabarira ibyo wakoze byose.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.