Abisiraheli nibareke ibigirwamana
1 Bamwe mu bakuru b’Abisiraheli baje kungisha inama.
2 Nuko Uhoraho arambwira ati:
3 “Yewe muntu, aba bantu biyeguriye ibigirwamana bemera ko bibagusha mu byaha. None se nzemera ko bangisha inama?
4 Ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Umwisiraheli wese wiyeguriye ibigirwamana kandi akemera ko bimugusha mu byaha, maze akaza kugisha inama umuhanuzi, ni jye ubwanjye uzamuha igisubizo gikwiranye n’ubwinshi bw’ibigirwamana atunze.
5 Ibyo nzabikorera kugarura Abisiraheli banyanze, bakayoboka ibigirwamana byabo.’
6 Nuko rero bwira Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nimwihane mureke gusenga ibigirwamana byanyu, muzinukwe ibizira byose mukora.’
7 “Igihe Umwisiraheli cyangwa umunyamahangauba mu Bisiraheli azanyanga akiyegurira ibigirwamana bikamugusha mu byaha, maze akaza kugisha inama umuhanuzi, ni jye ubwanjye Uhoraho uzamusubiza.
8 Nzahagurukira uwo muntu mugire akarorero, muce mu bantu banjye. Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.
9 “Umuhanuzi nashukika agasubiza ibyo yishakiye, ni jye ubwanjye Uhoraho uzaba namuretse akabikora. Nzakoresha ububasha bwanjye muvane mu bwoko bwanjye bw’Abisiraheli.
10 Uwo muhanuzi kimwe n’umugisha inama, bombi bahwanyije icyaha kandi bazahanwa kimwe.
11 Ibyo bizatuma Abisiraheli batongera kundeka, kandi ntibazongera kwiyandurisha ibyaha byabo byose, ahubwo bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Nta cyabuza Imana guca imanza
12 Uhoraho arambwira ati:
13 “Yewe muntu, abatuye igihugu nibacumura bakampemukira, nzakoresha imbaraga zanjye mbahane. Nzasenya ibigega byabo by’ibiribwa mbateze inzara, kandi nzatsemba abantu n’amatungo.
14 Nubwo abantu b’intungane nka Nowa na Daniyelina Yobubaba muri icyo gihugu, ubutungane bwabo ni bo bwakiza bonyine.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
15 “Ndamutse nohereje inyamaswa z’inkazi mu gihugu zigatsemba abagituye, cyahinduka amatongo ku buryo nta watinyuka kukinyuramo, kubera gutinya izo nyamaswa.
16 Nubwo ba bantu batatu b’intungane baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka, igihugu kigahinduka amatongo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
17 “Ndamutse nteje intambara mu gihugu nkavuga nti: ‘Reka intambara yugarize igihugu ngitsembemo abantu n’amatungo’,
18 nubwo ba bantu batatu b’intungane baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka, igihugu kigahinduka amatongo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
19 “Ndamutse nteje icyorezo mu gihugu, nkarakara nkagitsembamo abantu n’amatungo,
20 nubwo Nowa na Daniyeli na Yobu baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka babikesha ubutungane bwabo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
21 Nyagasani Uhoraho arakomeza ati: “Nubwo nateje Yeruzalemu ibi byago bine bikomeye: intambara n’inzara, n’inyamaswa z’inkazi n’icyorezo kugira ngo bitsembe abantu n’amatungo,
22 nyamara hari abahungu n’abakobwa barokotse. Barahavanywe kandi bazabasanga aho mwajyanywe ho iminyago. Nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, muzashira agahinda mumenye ko ibyago nateje Yeruzalemu byari bifite ishingiro.
23 Nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, muzashira agahinda mumenye ko ibyo nakoreye Yeruzalemu byari bifite ishingiro.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.