Imiburo yerekeye abahanurabinyoma
1 Uhoraho arambwira ati:
2 “Yewe muntu, amagana y’abahanurabinyoma bo muri Isiraheli bahanura ibyo bishakiye. Ubabwire uti: ‘Nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.
3 Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: abo bahanuzi b’abapfapfa bazabona ishyano, kuko bahanura ibyo bishakiye kandi nta cyo naberetse!
4 Mwa Bisiraheli mwe, abahanuzi banyu ni nka za nyiramuhari zibera mu matongo.
5 Ntimwigeze mujya kuziba ibyuho cyangwa ngo musane inkuta, kugira ngo Abisiraheli bazabashe guhangana n’urugamba rwo ku munsi w’Uhoraho.
6 Ibonekerwa ryabo n’ubuhanuzi bwabo ni ibinyoma, bavuga ko ibyo bahanura ari jye Uhoraho wabibatumye, nyamara sinigeze mbibatuma. Koko rero bahora bizeye ko nzashyigikira ibinyoma byabo.
7 Ibonekerwa ryanyu n’ubuhanuzi bwanyu ni ibinyoma, kuko muvuga ngo: “Jyewe Uhoraho navuze”, kandi nta cyo navuze.’
8 Jyewe Nyagasani Uhoraho ndababwira nti: ‘Kuko amagambo yanyu ari ibinyoma n’ibonekerwa ryanyu akaba ari ibinyoma, ngiye kubahagurukira.’ Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
9 “Nzahana abahanuzi bakoresha ibonekerwa ritari iry’ukuri, maze bagahanura ibinyoma. Ntibazakīrwa mu ikoraniro ry’abantu banjye, ntibazabarwa nk’Abisirahelikandi ntibazagaruka mu gihugu cya Isiraheli. Bityo muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.
10 “Koko rero bayobya abantu banjye bavuga bati: ‘Ni amahoro kandi ari nta yo’, bubaka ingirwarukuta bakazisīga ingwa.
11 None rero bwira abo bahanuzi basīga ingwa ku ngirwarukuta ko zigiye guhirima. Hagiye kugwa imvura y’umugaru n’iy’amahindu, n’umuyaga w’ishuheri.
12 Izo ngirwarukuta nizihirima, abantu bazababaza bati: ‘Ya ngwa mwazisīze yamaze iki?’
13 “Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Ngiye kubarakarira nohereze umuyaga w’ishuheri, n’imvura y’umugaru n’iy’amahindu bizihirike. Kubera umujinya wanjye nzabateza amahindu atsembe ibintu.
14 Nzasenya izo ngirwarukuta wasīzeho ingwa, nzazirimbura maze imfatiro zazo zaname. Zizarindimuka zibice mwese, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.
15 Uburakari bwanjye buzagurumanira izo ngirwarukuta n’abazisīzeho ingwa. Nzababwira nti: ingirwarukuta zahirimanye n’abazisīze ingwa.
16 Abo ni ba bahanuzi b’Abisiraheli bijeje Yeruzalemu ko ari amahoro kandi ari nta yo, none akabo kashobotse.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Imiburo yerekeye abahanuzikazi b’ibinyoma
17 Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ihanangirize abagore b’ubwoko bwawe bahanura ibyo bishakiye. Bagezeho ubutumwa bubagenewe,
18 ubabwire ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbavugaho. Muzagusha ishyano mwa bagore mwe, mwe mwambika abantu impigi mu bizigira, mukabadodera ibitambaro byo mu mutwe mukurikije indeshyo ya buri muntu, mugambiriye kwigarurira abantu! Murashaka kwigarurira abantu banjye muharanira inyungu zanyu.
19 Mwantesheje icyubahiro mu bantu banjye, kugira ngo muronke ingemu z’impeke ku mashyi n’udusate tw’umugati. Mwica abantu b’inzirakaregane mugakiza abadakwiriye kubaho. Mubwira abantu banjye ibinyoma maze bakabizera.”
20 None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nanga izo mpigi mukoresha kugira ngo mwigarurire abantu nk’abahiga inyoni. Nzazibakura ku maboko nzicagagure, maze ndekure abo bantu mwigaruriye.
21 Nzashwanyaguza ibitambaro byanyu maze nkure abantu banjye mu maboko yanyu, mwe kuzongera kubigarurira ukundi. Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.
22 Muca intege abantu b’intungane mubabwira ibinyoma, kandi ntarigeze mbakura umutima. Mushyigikira inkozi z’ibibi ntizireke imigenzereze mibi yazo ngo zirokoke.
23 None rero amabonekerwa yanyu atari ay’ukuri, n’ubuhanuzi bwanyu bw’ibinyoma birarangiye. Nzakura abantu banjye mu maboko yanyu, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.”