Ikuzo ry’Uhoraho rivanwa mu Ngoro
1 Nuko nditegereza mbona igisa n’intebe ya cyami ikozwe muri safiro, cyari hejuru y’igisa n’igisenge kiri hejuru y’abakerubi.
2 Uhoraho abwira wa muntu wari wambaye imyambaro yera ati: “Nyura mu nziga ziri munsi y’abakerubi, wuzuze mu biganza byawe amakara yaka ukuye hagati y’abo bakerubi, uyanyanyagize mu mujyi.”
Nuko mbona wa muntu aragiye.
3 Igihe uwo muntu yagendaga, abakerubi bari bahagaze mu majyepfo y’Ingoro, kandi mu rugo rw’Ingoro igihu cyari kibuditse.
4 Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza hejuru y’abakerubi, ryerekera mu muryango w’Ingoro. Igihu kibuditse cyuzura mu Ngoro, naho urugo rwuzura umucyo w’ikuzo ry’Uhoraho.
5 Urusaku rw’amababa y’abakerubi rwumvikana inyuma y’urugo nk’ijwi ry’Imana Nyiringabo iyo ivuze.
6 Igihe Uhoraho yategekaga wa muntu wari wambaye imyambaro yera ati: “Fata umuriro uvuye hagati y’inziga ziri munsi y’abakerubi”, uwo muntu yaragiye ahagarara iruhande rw’uruziga.
7 Umukerubi umwe arambura ukuboko afata umuriro wari hagati y’abakerubi, afata amakara yaka ayashyira mu biganza bya wa muntu wari wambaye imyambaro yera. Uwo muntu afata ayo makara yaka aragenda.
8 Munsi y’amababa y’abakerubi hari igisa n’ikiganza cy’umuntu.
9 Nitegereje mbona inziga enye zisa, buri ruziga ruri iruhande rw’umukerubi. Izo nziga zarabengeranaga nk’amabuye y’agaciro.
10 Izo nziga zose uko ari enye zarasaga, zimeze nk’izisobekeranye rumwe mu rundi.
11 Iyo zagendaga zerekezaga muri kimwe mu byerekezo bine, ntizihindukire. Zaganaga aho abakerubi berekeye, ntizihindukire.
12 Imibiri y’abo bakerubi n’imigongo yabo, n’amaboko yabo n’amababa yabo, hamwe n’izo nziga zabo uko ari enye, byari byuzuyeho amaso impande zose.
13 Nuko numva izo nziga bazita “Izikaraga”.
14 Abo bakerubi bari bafite mu maso hane. Mu maso ha mbere hasaga n’ah’umukerubi, aha kabiri hasa n’ah’umuntu, aha gatatu hasa n’ah’intare, naho aha kane hasa n’aha kagoma.
15 Abo bakerubi batumbagira mu kirere, bameze nka bya binyabuzima nabonye ku ruzi rwa Kebari.
16 Iyo abakerubi bagendaga, inziga zagendaga iruhande rwabo, iyo baramburaga amababa yabo kugira ngo baguruke, inziga zajyanaga na bo.
17 Iyo abakerubi bahagararaga na zo zarahagararaga, iyo bagurukaga zajyanaga na bo kuko zakoreshwaga n’ibyo binyabuzima.
18 Nuko ikuzo ry’Uhoraho rivanwa ku muryango w’Ingoro, rijya hejuru y’abakerubi.
19 Abakerubi barambura amababa yabo mbona baragurutse, inziga na zo zijyana na bo. Bahagarara mu muryango w’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ikuzo ry’Imana y’Abisiraheli rirabagiranira hejuru yabo.
20 Ni bo bya binyabuzima nabonye munsi y’Imana y’Abisiraheli ku muyoboro w’amazi witwa Kebari, maze menya ko ari abakerubi.
21 Buri mukerubi yari afite mu maso hane n’amababa ane, munsi ya buri baba hari igisa n’ikiganza cy’umuntu.
22 Mu maso habo hasaga na bya binyabuzima nabonye kuri Kebari, buri mukerubi yagendaga arombereje imbere ye.