Ibigirwamana bisengerwa mu Ngoro y’Uhoraho
1 Ku itariki ya gatanu y’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa gatandatutujyanywe ho iminyago, nari nicaye iwanjye mu nzu nkikijwe n’abakuru b’imiryango y’Abayuda. Ako kanya ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho.
2 Nuko mbona igisa n’umuntu, munsi y’urukenyerero hasaga n’umuriro, hejuru yarwo hasaga n’umuringa usennye.
3 Arambura igisa n’ikiganza amufata imisatsi. Muri uko kubonekerwa n’Imana, Mwuka arangurukana anjyana i Yeruzalemu angeza ku irembo ry’imbere ryo mu majyaruguru y’Ingoro, ahari ikigirwamana Imana yanga urunuka.
4 Imbere yanjye mbona ikuzo ry’Imana y’Abisiraheli, risa n’iryo nigeze kubona mu ibonekerwa ryo mu kibaya.
5 Imana irambwira iti: “Yewe muntu, reba mu majyaruguru.” Nuko ndeba mu majyaruguru ahateganye n’urutambiro, mbona cya kigirwamana Imana yanga urunuka kiri iruhande rw’urwo rutambiro.
6 Imana yungamo iti: “Yewe muntu, urareba ibyo bakora? Urabona ibizira biteye ishozi Abisiraheli bakora kugira ngo nzinukwe Ingoro yanjye? Ba uretse urabona n’ibindi bizira birushijeho gutera ishozi.”
7 Imana injyana ku irembo ry’urugo, ndebye mbona umwenge mu rukuta.
8 Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ca icyuho mu rukuta.” Nuko nagura umwenge, nca icyuho mu rukuta.
9 Imana yungamo iti: “Injira urebe ibizira biteye ishozi bahakorera.”
10 Ninjiye mbona amashusho y’udusimba dukurura inda hasi, n’ibikōko by’ubwoko bwose bizira, n’ibigirwamana byose by’Abisiraheli byari bishushanyije ku nzu.
11 Imbere yabyo hari hahagaze abakuru mirongo irindwi b’imiryango y’Abisiraheli, na Yāzaniya mwene Shafani ahagararanye na bo. Buri wese yari afite icyotezo mu ntoki, umwotsi w’imibavu ugatumbagira nk’igihu.
12 Imana irambaza iti: “Yewe muntu, wabonye ibyo abakuru b’imiryango y’Abisiraheli bakorera mu mwijima, buri wese yiherereye mu cyumba cyeguriwe ikigirwamana cye? Baribwira bati: ‘Uhoraho ntatwitayeho, yatereranye iki gihugu!’ ”
13 Imana yungamo iti: “Ba uretse urabona n’ibindi bizira bakora birushijeho gutera ishozi.”
14 Nuko anjyana ku muryango w’Ingoro y’Uhoraho ahagana mu majyaruguru, ahari hicaye abagore baririraga ikigirwamana Tamuzi.
15 Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ese warebye? Ba uretse urabona n’ibindi bizira birushijeho gutera ishozi.”
16 Anjyana mu rugo rw’Ingoro y’Uhoraho, ku muryango wayo hagati y’ibaraza n’urutambiro, hari abantu makumyabiri na batanu. Abo bantu bari bateye umugongo Ingoro y’Uhoraho bareba iburasirazuba, baramya izuba rirashe.
17 Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ese warebye? Nyamara ibizira aba Bayuda bakorera aha hantu babona ko bidahagije, bityo bakongeraho no gukwiza urugomo mu gihugu kugira ngo bandakaze. Irebere nawe uburyo bakabije kunsuzugura!
18 Nanjye nzabarakarira, sinzabitaho kandi sinzabababarira. Bazantakambira nyamara sinzabumva.”