Uhoraho amenyesha Abisiraheli icyago giheruka
1 Uhoraho arambwira ati:
2 “Yewe muntu, ibi ni byo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira Abisiraheli: dore icyago giheruka cyugarije impande zose z’igihugu!
3 Iri ni iherezo ryanyu kandi uburakari bwanjye bugiye kubibasira. Ngiye kubacira urubanza nkurikije imigenzereze yanyu, mbaryoze ibizira byose mwakoze.
4 Sinzabitaho kandi sinzabababarira, ahubwo nzabahanira imigenzereze yanyu n’ibizira mudahwema gukora. Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.”
5 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Icyago kiraje, ni icyago simusiga!
6 Iri ni iherezo! Icyago kiraje, kirabugarije!
7 Yemwe baturage b’iki gihugu, ibyago birabugarije! Igihe kirageze, wa munsi uregereje! Ibyari urwamo rw’ibyishimo byahindutse iterabwoba ku misozi.
8 Ngiye kubamariraho uburakari bwanjye, mbacire urubanza nkurikije imigenzereze yanyu kandi mbaryoze ibizira byose mwakoze.
9 Sinzabitaho kandi sinzabababarira, ahubwo nzabahanira imigenzereze yanyu n’ibizira mudahwema gukora. Bityo muzamenya ko ari jye Uhoraho ubahana.
10 “Dore wa munsi urageze, igihano cyanyu kiraje. Ubugizi bwa nabi buraboneka hose, agasuzuguro kariyongera.
11 Ubugome burarushaho kwiyongera, nta muntu n’umwe muri mwe uzarokoka. Ubutunzi bwanyu cyangwa icyubahiro cyanyu, nta na kimwe kizasigara.
12 Igihe kirageze, umunsi uregereje. Umuguzi nareke kunezerwa, n’umucuruzi areke kwiheba kuko nabarakariye bose.
13 Umucuruzi nubwo yaba akiriho ntazasubirana ibicuruzwa bye. Koko rero ibonekerwa ryerekeye kurimbuka kw’abantu bose rizasohozwa. Nta muntu n’umwe uzarokoka bitewe n’ibyaha byabo.
14 Nubwo bavuza ikondera abantu bose bakaba biteguye, nta n’umwe wajya ku rugamba kuko nabarakariye bose.”
Nta wuzarusimbuka
15 “Mu mayira intambara ni yose, mu mazu bugarijwe n’icyorezo n’inzara. Abari mu cyaro bazicwa n’intambara, abari mu mujyi batsembwe n’inzara n’icyorezo.
16 Abazacika ku icumu bazahungira mu misozi, bamere nk’inuma z’inyabwoba zivuye mu bibaya, bazababazwa n’ibyaha byabo.
17 Amaboko yabo yose azatentebuka,
amavi yabo azahinda umushyitsi.
18 Bazambara imyambaro igaragaza akababaro,
ubwoba buzabataha.
Bazakorwa n’isoni bimoze imisatsi.
19 Bazajugunya ifeza yabo mu mayira,
izahabu yabo izaba nk’umwanda.
Ifeza n’izahabu byabo ntibizabarokora ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho.
Ntibazabona ibibahaza cyangwa ibibanezeza,
koko ifeza n’izahabu byabo ni byo byabateye gucumura.
20 Ubutunzi bwabo bwatumye birata,
bihangiye amashusho n’ibigirwamana bizira,
ni cyo gituma byose nzabihindura umwanda.
21 Uwo mutungo nzawuteza abanyamahanga bawusahure,
abagome bazawusahura bawuhumanye.
22 Igihe umutungo w’Ingoro yanjye uzaba uhumanywa sinzabyitaho,
igihe abajura bazinjira mu Ngoro bakayihumanya sinzabyitaho.
23 Tegura iminyururu,
koko rero igihugu cyuzuyemo abicanyi,
umujyi na wo wuzuyemo urugomo.
24 Nzahuruza abanyamahanga b’abagome cyane,
nzabahuruza bigarurire amazu yabo.
Nzatsemba agasuzuguro k’ibikomerezwa,
ahasengerwa habo hazahumanywa.
25 Iterabwoba rikomeye riraje,
bazashaka amahoro bayabure,
26 ibyago bizaba uruhererekane,
impuha z’ibibi ziziyungikanya.
Bazatakambira umuhanuzi ngo abonekerwe,
umutambyi ntazaba akigisha amategeko,
abakuru b’imiryango bazabura inama batanga.
27 Umwami azajya mu cyunamo,
ibyegera na byo bizacika intege,
rubanda ruzashya ubwoba.
Nzabahana nkurikije imigenzereze yabo,
nzabacira urubakwiriye,
bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”