Ezek 5

Imana izahana Abisiraheli

1 “Yewe muntu, fata inkota ityaye ikubere nk’urwembe, uyogosheshe imisatsi yawe n’ubwanwa, hanyuma uzane umunzani ubigabanyemo imigabane itatu.

2 Igihe iminsi y’igotwa ry’umujyi izaba irangiye, uzafate kimwe cya gatatu cy’iyo misatsi n’ubwanwa, ugitwikire mu mujyi rwagati. Hanyuma uzafate ikindi kimwe cya gatatu cyabyo ugicagaguze inkota ku mpande z’umujyi, kimwe cya gatatu gisigaye ugitumurire mu muyaga, nanjye nzagikurikirana n’inkota.

3 Icyakora uzafateho umusatsi muke, uwushyire mu mufuka w’umwenda wawe.

4 Hanyuma uzafateho muke kuri uwo musatsi, uwujugunye mu muriro uwutwike. Bityo hazaturukamo umuriro uzakongora Abisiraheli bose.”

5 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Uko ni ko nzagenzereza Yeruzalemu, umujyi nashinze hagati y’amahanga nkawukikiza ibihugu.

6 Nyamara abayituye barenze ku byemezo nafashe, barangomeye kurusha amahanga, ntibakurikije amateka natanze kurusha ibihugu bibakikije. Bahinyuye ibyemezo nafashe, ntibakurikiza n’amateka natanze.

7 None rero baturage ba Yeruzalemu, nimuntege amatwi. Mwaransuzuguye kurusha amahanga abakikije, ntimwakurikije amateka natanze, ntimwitaye no ku byemezo nafashe, ahubwo mwakurikije imigenzereze y’ayo mahanga.

8 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho navuze nti: ‘Ngiye kubahindukirana mbahanire imbere y’amahanga.

9 Nzabakorera ibintu bibi ntigeze mbakorera, ndetse ntashobora no kongera gukora ukundi, mbaziza ko mwakoze ibizira.

10 Ababyeyi bazarira abana babo muri wowe rwagati, abana na bo bazarya ababyeyi babo. Nzabacira urwo gupfa, abarurokotse mbatatanyirize mu mpande zose z’isi.’ ”

11 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ndahiye nkomeje: kubera ko mwahumanyishije Ingoro yanjye ibibi byose n’ibizira byose, nanjye rero ngiye kubatsembaho, sinzabitaho kandi sinzabababarira.

12 Kimwe cya gatatu muri mwe kizazira icyorezo cyangwa inzara mu mujyi rwagati, ikindi kimwe cya gatatu inkota izagitsembera mu mpande zawo, kimwe cya gatatu gisigaye nzagitatanyiriza mu mpande zose z’isi, maze ngikurikirane n’inkota.

13 Nzabarakarira byimazeyo, mbature umujinya wanjye wose bityo mbe nihōreye. Hanyuma bazamenya ko ari jye Uhoraho wabivuze mbitewe no kubafuhira, kugeza ubwo mbatuye umujinya wanjye.

14 Umujyi wa Yeruzalemu nzawugira amatongo, usuzugurike mu mahanga awukikije n’imbere y’abahisi n’abagenzi.

15 Igihe nzayihana nihanukiriye mbigiranye uburakari n’umujinya n’intonganya zikaze, Yeruzalemu izahinduka urukozasoni n’igitutsi, izaba iciro ry’imigani n’igiterashozi imbere y’amahanga ayikikije. Ni jye Uhoraho ubivuze.

16 “Baturage ba Yeruzalemu, nzabarasa imyambi ari yo nzara izabatsemba, nzabateza inzara ikomeye ibatsembe maze nsenye ibigega byanyu by’ibiribwa.

17 Nzabateza inzara n’inyamaswa z’inkazi bibamareho urubyaro. Muzugarizwa n’ibyorezo n’urugomo kandi intambara ibatsembe. Ni jye Uhoraho ubivuze.”