Ezek 4

Ezekiyeli ahanura igotwa rya Yeruzalemu

1 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, fata itafari urirambike imbere yawe, maze urishushanyeho umujyi wa Yeruzalemu.

2 Hanyuma werekane ko umujyi ugoswe, uwukikize imikingo n’ibirundo by’ibitaka, n’ibirindiro by’abanzi n’intwaro z’intambara.

3 Uzafate ipanu y’icyuma, uyikingire nk’urukuta rw’icyuma rugutandukanya n’umujyi maze uwuhange amaso, bityo uwo mujyi uzaba usa n’ugoswe kandi ni wowe uzaba uwugose. Icyo kizaba ikimenyetso cyo kuburira Abisiraheli.

4 “Ngaho ryamira urubavu rw’ibumoso, maze wikorere ibyaha by’Abisiraheli. Igihe cyose uzaba uryamiye urwo rubavu, uzaba wikoreye ibyaha byabo.

5 Ibyo uzabikora iminsi magana atatu na mirongo cyenda, ingana n’imyaka Abisiraheli bamaze bacumura. Bityo uzayimara wikoreye ibyaha by’Abisiraheli.

6 Nurangiza iyo minsi uzahindukire uryamire urubavu rw’iburyo, umare iminsi mirongo inewikoreye ibyaha by’Abayuda. Ngutegetse kubikora umunsi umwe mu mwaka, ukazamara igihe kingana n’imyaka Abayuda bamaze bacumura.

7 “Hanyuma uzahindukira uhange amaso Yeruzalemu igoswe, maze urambure ukuboko uyihanurire ibi bigiye kuyibaho.

8 Dore nkubohesheje imigozi ku buryo udashobora guhindukira ngo uryamire urundi rubavu, kugeza igihe uzaba urangije iminsi yo kugota umujyi.

9 Ngaho shaka ingano za nkungu n’iza bushoki, ushake n’ibishyimbo n’inkori, n’amasaka n’uburo, maze ubivangire mu nkono imwe ubikoremo umugati. Ibyo ni byo bizagutunga mu minsi magana atatu na mirongo cyenda, igihe uzaba uryamiye urubavu rumwe.

10 Ifunguro ryawe rya buri munsi rizakurikiza igipimo: uzajya urya garama magana abiri na mirongo itatu z’umugati ku munsi, zizaba zihagije kugeza ku wundi munsi.

11 Amazi uzanywa na yo azaba akurikije igipimo: uzajya unywa igice cya litiro y’amazi ku munsi, azaba ahagije kugeza ku wundi munsi.

12 Iryo funguro ryawe rizaba rimeze nk’agatsima k’ingano za bushoki, uzagateke hejuru y’ikirundo cy’amazirantokiabantu babireba.”

13 Uhoraho yungamo ati: “Uko ni ko Abisiraheli bazatungwa n’ibyokurya bihumanye, mu mahanga nzabatatanyirizamo.”

14 Nuko ndavuga nti: “Nyagasani Uhoraho, nta na rimwe nigeze nihumanya kuva mu buto bwanjye kugeza n’ubu, nta na rimwe nigeze ndya itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa, nta nyama ihumanye yigeze ingera mu kanwa.”

15 Uhoraho arambwira ati: “Ngaho nkwemereye gutekesha amase ibyokurya byawe, aho kubiteka hejuru y’amazirantoki.”

16 Hanyuma Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, dore ngiye gusenya ibigega by’ibiribwa muri Yeruzalemu. Abayituye bazarya ibidahagije babigokeye, bazanywa amazi apimwe babanje guhangayika.

17 Bazabura ibyokurya n’amazi bose bashoberwe, maze batentebuke bazize ibicumuro byabo.