1 Uwamvugishaga arambwira ati: “Yewe muntu, rya icyo gitabo nguhaye, maze ushyire ubutumwa Abisiraheli.”
2 Nuko mbumbura umunwa angaburira icyo gitabo.
3 Arambwira ati: “Yewe muntu, rya icyo gitabo uhage.” Nuko ndakirya maze kindyohera nk’ubuki.
4 Hanyuma arabwira ati: “Yewe muntu, sanga Abisiraheli ubagezeho ubutumwa bwanjye.
5 Singutumye ku bantu bavuga ururimi rukomeye kandi rutumvikana, ahubwo ngutumye ku Bisiraheli.
6 Singutumye ku bantu benshi bavuga ururimi rukomeye kandi utumva, nubwo bo bakumva nta ngorane.
7 Nyamara Abisiraheli bo ntibazakumva, kuko badashaka kunyumvira. Koko rero Abisiraheli ni ibyigomeke kandi barinangiye.
8 Nyamara ngiye kukugira icyigomeke nka bo, ntume ukambya agahanga nka bo.
9 Nzagukomeza kurusha isarabwayi, ukomere kurusha urutare. Bityo rero ntuzabatinya cyangwa ngo udagadwe imbere yabo kuko ari abantu b’ibyigomeke.”
10 Uwamvugishaga yongera kumbwira ati: “Yewe muntu, tega amatwi amagambo yose nkubwira uyazirikane.
11 Hanyuma usange abajyanywe ho iminyago ari bo bene wanyu, bakumva cyangwa batakumva ubabwire uti: ‘Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ ”
12 Nuko Mwuka w’Imana aranjyana maze numva inyuma yanjye ijwi ryomongana riti: “Uhoraho naherwe ikuzo aho atuye.”
13 Hanyuma numva urusaku rw’amababa ya bya binyabuzima yakocoranaga, numva n’urusaku rw’inziga zabyo rwomongana cyane.
14 Nuko Mwuka aramfata aranjyana, ngenda mfite agahinda n’ishavu, nyamara ububasha bw’Uhoraho burankomeza.
15 Bityo ngera i Telabibu ku nkombe za Kebari, aho abajyanywe ho iminyago bari batuye, ngumana na bo iminsi irindwi nakutse umutima.
Ezekiyeli agirwa umurinzi w’Abisiraheli
16 Iminsi irindwi ishize Uhoraho arambwira ati:
17 “Yewe muntu, nakugize umurinzi w’Abisiraheli. Uzajye utega amatwi ibyo nkubwira maze ubaburire mu mwanya wanjye.
18 Nimbwira umugome nti: ‘Uzapfa nta kabuza’, nyamara wowe ntumuburire ngo areke imigenzereze ye mibi maze akire, uwo mugome azapfa azize ibicumuro bye, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye.
19 Icyakora nuramuka uburiye umugome ariko ntareke ubugome bwe n’imigenzereze ye mibi, azapfa azize ibicumuro bye, nyamara wowe uzaba wikijije.
20 “Umuntu w’intungane nateshuka ku butungane bwe maze agakora ikibi, nzamushyira imbere umutego, apfe azize ibyaha bye. Nutamuburira azapfa azize ibyaha bye, ubutungane bwe ntibuzibukwa ukundi, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye.
21 Icyakora nuramuka uburiye umuntu w’intungane kugira ngo adacumura maze ntacumure, azabaho abikesha ko yaburiwe kandi nawe uzaba wikijije.”
Ezekiyeli agirwa ikiragi
22 Aho ni ho ububasha bw’Uhoraho bwongeye kunzaho, maze arambwira ati: “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho nzakubwirira.”
23 Nuko ndahaguruka njya mu kibaya, maze mbona haganje ikuzo ry’Uhoraho, rimeze nk’iryo nari narabonye ku muyoboro w’amazi witwa Kebari, maze nikubita hasi nubamye.
24 Hanyuma Mwuka w’Imana anzamo arampagurutsa, maze Uhoraho arambwira ati: “Genda wifungirane mu nzu yawe.
25 Yewe muntu, abantu bazaguhambira n’imigozi bakubohe we kongera kubahingukamo ukundi.
26 Ururimi rwawe nzarufatisha mu gisenge cy’akanwa, maze uhinduke ikiragi ku buryo utazashobora kubacyaha ukundi, kuko ari abantu b’ibyigomeke.
27 Icyakora ninshaka kugira icyo mbabwira, nzakubumbura umunwa maze ubabwire uti: ‘Uku ni ko Nyagasani Uhoraho avuze: ushaka kumva niyumve, utabishaka narorere.’ Koko rero ni abantu b’ibyigomeke.”