Ubwiza bwo kugarukira Uhoraho
1 Uhoraho ibuka ibyatubayeho,
itegereze urebe ukuntu badutuka.
2 Gakondo yacu yigaruriwe n’abanyamahanga,
amazu yacu yigaruriwe n’abimukīra.
3 Ba data ntibakiriho, twabaye impfubyi,
ba mama bahindutse abapfakazi.
4 Tugura amazi yo kunywa,
tugura inkwi zo gucana.
5 Abadutoteza baduhozaho inkeke,
turananiwe nta gahenge dufite.
6 Twategeye ukuboko Misiri na Ashūru,
twabategeye ukuboko tubasaba ibyokurya.
7 Ba data baracumuye, none ntibakiriho,
ni twe twikoreye ibihano by’ibyaha byabo.
8 Inkoreragahato ni zo zidutegeka,
nta muntu dufite wo kudukura mu nzara zabo.
9 Ibyo kurya tubibona tubanje guhara amagara,
abambuzi badutegera mu butayu.
10 Imibiri yacu yaka umuriro nk’itanura,
yaka umuriro kubera inzara itumereye nabi.
11 Abagore b’i Siyoni bafatwa ku ngufu,
abakobwa na bo bafatwa ku ngufu mu mijyi ya Yuda.
12 Bafashe abatware bacu barabamanika,
ntibacyubaha n’abakuru b’imiryango.
13 Abasore babahatiye gusya ku mabuye,
abana bahatiwe kwikorera imiba y’inkwi iremereye.
14 Abakuru b’imiryango ntibakirema inama,
abasore ntibagicuranga inanga.
15 Umunezero wacu warayoyotse,
ibyishimo byacu byahindutse icyunamo.
16 Ikuzo ryacu ryarashize,
tugushije ishyano kuko twacumuye.
17 Bityo twabaye abarwayi,
twahindutse impumyi.
18 Byatewe n’uko Siyoni yabaye amatongo,
koko yabaye isenga rya za nyiramuhari.
19 Nyamara wowe Uhoraho, uganje iteka ryose,
ingoma yawe izahoraho uko ibihe biha ibindi.
20 Ni kuki utwibagirwa igihe cyose,
ni kuki udutererana iminsi yose?
21 Uhoraho twigarurire tuzakugarukira,
tugarure mu mibereho yacu ya kera.
22 Uhoraho, mbese waratwanze burundu,
mbese watuzinutswe ubutigarura?