Amakuba yatewe n’isenywa rya Yeruzalemu
1 Mbega ngo izahabu iracuyuka!
Mbega ngo izahabu inoze irata agaciro!
Amabuye y’agaciro yari mu Ngoro yanyanyagiye hose mu mayira!
2 Abantu b’i Siyoni bari bafite agaciro nk’ak’izahabu inoze,
basigaye bagereranywa n’ibibindi byabumbwe n’umubumbyi.
3 Abantu banjye bahindutse abagome nka mbuni yo mu butayu,
nyamara na za nyiramuhari zonsa ibyana byazo.
4 Ururimi rw’umwana rwumagaye,
rwumiye mu rusenge rw’akanwa kubera inyota,
abana barasaba ibyokurya,
nyamara ntibafite ubibaha.
5 Abamenyereye indyo nziza baguye mu mayira,
abarerewe mu bukire baryamye mu iyarara.
6 Ubugome bw’ubwoko bwanjye busumbye kure ubwa Sodoma,
Sodoma yarimbutse mu kanya gato ntawe uyiteye.
7 Abanaziribabwo bereranaga nk’urubura,
bereranaga kurusha amata,
barabengeranaga nk’ibuye ry’agaciro,
barabagiranaga kurusha ibuye rya safiri.
8 Uburanga bwabo bwirabuye kurusha amakara,
mu mayira ntibakimenyekana,
uruhu rwabo rwumiye ku magufwa,
rwarumye rumera nk’urukwi.
9 Abicishijwe inkota bagize amahirwe,
bagize amahirwe kuruta abishwe n’inzara,
abanyenzara baragārita bagapfa,
bapfa bazize kubura ibyokurya.
10 Koko rero, nubwo abagore bagira imbabazi,
batetse abana babo barabarya,
babariye muri iryo rimbuka ry’ubwoko bwanjye.
11 Uhoraho yagize umujinya ukaze,
uburakari bwe bugurumana burisuka,
yatwitse Siyoni, imfatiro zayo zirakongoka.
12 Abami b’isi n’abaturage bayo,
ntibatekereza ko umwanzi yakwinjira muri Yeruzalemu.
13 Ayo makuba yakuruwe n’ibyaha by’abahanuzi bayo,
yakuruwe n’ibicumuro by’abatambyi bayo,
batumye imenekamo amaraso y’intungane.
14 Barindagiraga mu mayira nk’impumyi,
bihumanyishije kumena amaraso,
nta watinyukaga gukora ku myambaro yabo.
15 Abantu barabamagana bati:
“Nimwigireyo mwarahumanye,
nimwigireyo, mutaduhumanya.”
Bityo baba ibicibwa n’inzererezi,
abanyamahanga bati: “Ntidushobora kubakīra.”
16 Uhoraho na we ubwe yarabatatanyije,
ntagishaka kubitaho.
Abatambyi ntakibahesha icyubahiro,
abakuru b’imiryango ntakibareba n’irihumye.
17 Amaso yacu yaheze mu kirere,
twategereje inkunga ntitwayibona;
twarategereje biba iby’ubusa,
igihugu twategereje nta cyo cyatumariye.
18 Baratugenzuraga aho tunyuze hose,
ntitwashoboraga kujya aho dushaka,
iherezo ryacu riregereje, igihe cyacu kirageze,
koko akacu kashobotse.
19 Abadutotezaga barihutaga cyane,
barihutaga kurusha kagoma mu kirere.
Mu misozi baratwirukankanaga,
mu butayu baduciraga ibico.
20 Umwami watoranyijwe n’Uhoraho ari we twari turambirijeho,
yafashwe mu mitego y’abadutotezaga.
Koko rero twaribwiraga tuti:
“Azaturinda, tuganze mu banyamahanga.”
21 Nimwishime munezerwe, baturage ba Edomu,
mwebwe abatuye mu gihugu cya Usi.
Nyamara namwe amakuba azabagwirira,
ubugome bwanyu buzajya ahagaragara.
22 Bantu b’i Siyoni, igihano cyanyu kirarangiye,
ntimuzongera kujyanwa ho iminyago ukundi.
Naho mwebwe baturage ba Edomu, muzahanirwa ubugome bwanyu,
Uhoraho azagaragaza ibicumuro byanyu.