Amag 1

Yeruzalemu imeze nk’umupfakazi utagira kivurira

1 Mbega ukuntu Yeruzalemu yari ituwe ihindutse umusaka!

Yari igikomerezwa imbere y’amahanga,

none ibaye nk’umupfakazi.

Yari umwamikazi wategekaga ibihugu,

none ibaye inkoreragahato.

2 Arara arira amarira atemba ku matama,

nta n’umwe mu bakunzi be umuhumuriza,

incuti ze zaramutereranye ziramwanga.

3 Abayuda bajyanywe ho iminyago baba inkoreragahato,

batuye mu banyamahanga, bahora bahangayitse,

ababatotezaga bose babafatanyaga n’ibyago.

4 Amayira ajya i Siyoni ari mu cyunamo,

ntihakiba iminsi mikuru.

Amarembo y’aho yose yabaye umusaka,

abatambyi bayo bishwe n’agahinda,

abakobwa bayo barahogoye, Siyoni yarashavuye.

5 Abayikandamizaga barayigaruriye,

abanzi bayo baridegembya.

Koko rero Uhoraho yarayihannye,

yayihannye ayiziza ibyaha byayo byinshi.

Abaturage bayo bajyanywe ho iminyago n’abanzi bayo.

6 Siyoni yambuwe ikuzo ryayo,

abatware bayo bameze nk’impara zitagira urwuri,

barahunga badandabirana imbere y’ababatoteza.

7 Yeruzalemu iribuka iminsi y’umubuyero n’agahinda,

iribuka ubutunzi yahoranye kera,

iribuka abantu bayo bafatwa n’abanzi, batagira kirengera,

abanzi bayo barebaga isenyuka ryayo bagaseka.

8 Ab’i Yeruzalemu baracumuye bikabije,

ni yo mpamvu yahindutse nk’ikintu cyahumanye.

Abayishimagizaga ubu barayisebya,

barayisebya kubera ko yabaye amatongo,

koko na yo ubwayo iraganya, yakozwe n’isoni.

9 Yeruzalemu yahindutse umwanda,

ntiyigeze izirikana ibizayigwirira,

irimbuka ryayo rirakabije, yabuze n’uyihumuriza.

Iraganya iti: “Uhoraho reba ukuntu nsuzugurwa,

dore abanzi banjye barantsinze.”

10 Abanzi banyaze ubutunzi bwayo bwose,

yiboneye abanyamahanga binjira mu Ngoro yayo,

abo Uhoraho yari yarabujije kwinjira mu ikoraniro rye.

11 Abaturage bayo bose baraganya bashaka ibyokurya,

batanze umutungo wabo bawugurana ibyokurya,

bawugurana ibyokurya ngo bagarure ubuyanja.

Yeruzalemu iratakamba iti: “Uhoraho itegereze,

reba ukuntu nahindutse urukozasoni!

12 “Yemwe bahisi n’abagenzi mwese,

nimuze munyitegereze,

nta kababaro kagereranywa n’ako mfite,

akababaro natererejwe n’Uhoraho,

akababaro yanteje igihe cy’uburakari bwe bukaze.

13 Uhoraho yansutseho umuriro urantwika,

yanteze umutego urambirindura,

yangize nk’umugore w’intabwa,

buri gihe mba ndi nk’umurwayi.

14 Yagenzuye ibyaha byanjye abibumbira hamwe,

abingereka ku gikanu bimbera umutwaro,

bityo uwo mutwaro unca intege.

Uhoraho yangabije abanzi ntashobora guhangana na bo.

15 Uhoraho yanyambuye ingabo zanjye zose z’intwari,

arema umutwe w’ingabo wo gutsemba abasore banjye,

yaribase abantu bo mu Buyuda nk’uwenga imizabibu.

16 Ni cyo gituma ndira amarira agatemba,

koko nta muntu mfite wo kumpumuriza no kunkomeza.

Abana banjye barihebye,

barumiwe kuko umwanzi yantsinze.”

17 Ab’i Siyoni baratakambye ntihagira ubahumuriza,

ku itegeko ry’Uhoraho, abaturanyi b’Abisiraheli bahindutse abanzi babo,

Yeruzalemu yahindutse umwanda rwagati mu banzi bayo.

18 Koko rero nasuzuguye amategeko y’Uhoraho,

nyamara Uhoraho we ni umunyakuri.

Bantu b’amahanga yose nimunyumve,

nimwitegereze akababaro kanjye,

dore abahungu n’abakobwa banjye bajyanywe ho iminyago.

19 Natabaje abakunzi banjye baranyigarika,

abatambyi banjye n’abakuru b’imiryango baciwe mu mujyi,

bishwe bashakashaka ibyokurya kugira ngo bagarure ubuyanja.

20 Uhoraho, itegereze akaga ndimo, ndashengurwa n’agahinda,

umutima wanjye uradihaguza kuko nakugomeye.

Mu mayira inkota yatsembye abantu,

mu rugo na ho urupfu rurayogoza.

21 Abantu bumvise nganya ntihagira umpumuriza,

abanzi banjye bose bumvise akaga kanjye,

bishimiye ibyo wankoreye.

Tebutsa wa munsiwasezeranye na bo bapfe urwanjye.

22 Ubugome bwabo nibukwigaragarize,

ubagire nk’uko wangize umpoye ubwigomeke bwanjye.

Koko amaganya yanjye ni menshi ndarembye.