Ibindi bivugwa kuri Babiloniya
1 Uhoraho aravuga ati:
“Ngiye guteza umurimbuzi Babiloniya n’abayituye.
2 Nzayiteza abanyamahanga bayirimbure,
bazayirimbura nk’uko umuyaga uhuha umurama.
Icyo gihe bazatera bavuye impande zose,
bazasiga igihugu kibaye umusaka.
3 “Ntiwemerere Abanyababiloniya gufora imiheto,
ntubemerere kwambara imyambaro y’intambara.
Ntugirire imbabazi abasore baho,
utsembe ingabo zaho zishire.
4 Koko Abanyababiloniya bazashiraho,
inzira zaho zizuzura inkomere.
5 Nyamara jyewe Imana Uhoraho Nyiringabo,
sinatereranye Abisiraheli n’Abayuda,
sinabatereranye bakiri muri Babiloniya.
Sinabatereranye nubwo cyari igihugu cyancumuyeho,
cyancumuyeho jyewe Umuziranenge wa Isiraheli.
6 “Nimusohoke muri Babiloniya muhunge,
nimuhunge mudapfa muzize ibyaha byaho.
Igihe cyanjye cyo guhōra kirageze,
Babiloniya iziturwa ibyo yakoze.
7 Babiloniya yari nk’igikombe cya zahabu,
yari nk’igikombe mu ntoki zanjye,
yari nk’igikombe cyagenewe gusindisha amahanga.
Amahanga yanyoye divayi yacyo,
yarayinyoye ata ubwenge.
8 Babiloniya izatungurwa igwe isenyagurike,
nimuyiririre mwomore ibikomere byayo,
nimuyomore ahari yazakira.
9 Abanyamahanga baransubiza bati:
‘Twagerageje komora Babiloniya ariko ntizakira.
Nimureke tuyisohokemo dusubire buri wese mu gihugu cye,
koko rero ibyago byayo birenze urugero.’
10 Abisiraheli na bo baravuga bati:
‘Uhoraho yaraturenganuye,
nimuze tubyamamaze i Siyoni,
nimuze twamamaze igikorwa cy’Uhoraho Imana yacu.’ ”
11 Nimutyaze imyambi mufate n’ingabo,
Uhoraho yahagurukije abami b’Abamedi.
Koko Uhoraho agambiriye kurimbura Babiloniya,
Uhoraho azihōrera kubera Ingoro ye.
12 Nimushinge ibendera murwanye Babiloni,
nimwongere abarinzi mushyireho n’abanyezamu,
nimuce abantu mo ibico.
Uhoraho agiye gusohoza umugambi we,
agiye gusohoza ibyemezo yafatiye Abanyababiloniya.
13 Babiloniya, wowe uturiye amazi magari,
wowe ufite ubutunzi bwinshi,
iherezo ryawe rirageze,
ibyawe bikurangiriyeho.
14 Uhoraho Nyiringabo ararahiye ati:
“Nzaguteza abantu benshi nk’inzige,
bazakuvugiriza induru bakwigambaho.”
Indirimbo yo gusingiza Imana
15 Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe,
ni we wahanze isi akoresheje ubwenge bwe,
ni we wabambye ijuru akoresheje ubushishozi bwe.
16 Iyo Uhoraho avuze amazi yo mu kirere arahōrera,
ni we ukoranya ibicu bikava ku mpera z’isi.
Yohereza imirabyo imvura ikagwa,
avana umuyaga mu ndiri yawo.
17 Abantu iyo babibonye barumirwa bakagwa mu rujijo.
Abakora amashusho y’ibigirwamana bakorwa n’isoni,
ibishushanyo bakora ni amanjwe ntibigira ubuzima.
18 Ibyo bishushanyo ni imburamumaro,
ni ibyo gusekwa,
igihe cyo guhanwa nikigera bizarimburwa.
19 Nyamara Imana ya Yakobo si ko iteye,
ni yo Muremyi wa byose.
Yatoranyije Abisiraheli ngo babe abantu bayo,
Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina rye.
Iherezo rya Babiloniya
20 Uhoraho aravuga ati:
“Babiloniya we, uri inyundo,
uri intwaro yanjye y’intambara,
nagukoresheje mu gutsemba amahanga n’ibihugu.
21 Nagukoresheje mu kwica amafarasi n’abayarwaniraho,
nagukoresheje mu kwica abarwanira mu magare y’intambara.
22 Nagukoresheje mu kwica abagabo n’abagore,
nagukoresheje mu kwica abasaza n’abasore,
nagukoresheje mu kwica abahungu n’abakobwa.
23 Nagukoresheje mu kwica abashumba n’abayoborwa,
nagukoresheje mu kwica abahinzi n’ibimasa bahingisha,
nagukoresheje mu kwica abategetsi n’ibyegera byabo.”
Igihano cya Babiloniya
24 Uhoraho aravuga ati:
“Muzirebera ukuntu nzitura Babiloniya n’abayituye,
nzayiryoza ibibi byose yakoreye Yeruzalemu.
25 Dore ndakwibasiye wowe Babiloniya,
wowe umeze nk’umusozi kirimbuzi,
ni wowe urimbura isi yose.
Nzarambura ukuboko kwanjye nkubirindure ku bitare,
nzaguhindura umuyonga.
26 Nta buye na rimwe ryo mu matongo yawe rizubakishwa ukundi,
uzaba nk’ubutayu iteka ryose.”
27 Nimushinge ibendera mu gihugu,
nimuvugirize impanda mu mahanga,
nimutegurire amahanga kurwanya Babiloniya.
Nimuhuruze ibi bihugu biyirwanye,
ni byo Ararati na Mini na Ashikenazi.
Nimushyireho umugaba w’ingabo,
nimwohereze amafarasi menshi nk’inzige.
28 Nimutegurire amahanga kurwanya Babiloniya,
nimuhuruze abami b’Abamedi,
nimuhuruze abategetsi babo n’ibyegera byabo,
nimuhuruze ibihugu byose bayobora.
29 Igihugu kirahinda umushyitsi cyatashywe n’ubwoba,
koko umugambi Uhoraho afitiye Babiloniya urasohojwe.
Yagambiriye guhindura Babiloniya ubutayu,
izahinduka ikidaturwa.
30 Ingabo za Babiloniya zaretse urugamba,
zigumiye mu birindiro byazo,
imbaraga zazo zakendereye, zacitse intege.
Inkambi zabo zatwitswe,
inzugi z’amarembo zamenaguritse.
31 Intumwa ziriruka zikurikiranye,
zigiye kubwira umwami wa Babiloniya,
zigiye kumubwira ko umujyi wose wafashwe.
32 Ibyambu byafashwe,
inkuta ntamenwa zatwitswe,
ingabo za Babiloniya zagize ubwoba.
33 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati:
“Babiloni izanyukanyukwa,
izanyukanyukwa nk’imbuga bahuriraho imyaka,
izasenywa mu gihe cy’isarura.”
Imana igiye guhōrera ubwoko bwayo
34 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya,
yibasiye Yeruzalemu arayitsemba,
yayisize imeze nk’ikibindi kirimo ubusa.
Yayimize nk’ikiyoka kigize icyo kimize,
yarayimize ibyiza byayo abyuzuza inda ye,
nyamara yarayirutse.
35 Abantu b’i Yeruzalemu baravuga bati:
“Babiloniya niryozwe ibibi yadukoreye,
amaraso yacu azaryozwe abaturage bayo.”
Uhoraho azafasha Abisiraheli
36 Uhoraho aravuga ati:
“Yeruzalemu we, nzakurenganura nguhōrere,
nzakamya uruzi n’amasōko bya Babiloniya.
37 Babiloniya izaba amatongo,
izaba isenga rya za nyiramuhari,
izatera ishozi kandi ibe urw’amenyo n’ikidaturwa.
38 Abanyababiloniya baratontoma nk’intare,
baratontoma nk’imigunzu y’intare.
39 Irari nirimara kubagurumanamo nzabagaburira,
nzabaha ibyokunywa basinde,
bazasinzira ubuticura.
40 Nzabajyana mu ibagiro bameze nk’intama,
nzabajyanayo bameze nk’amapfizi y’intama n’ay’ihene.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kuririra Babiloni
41 Uhoraho aravuga ati:
“Bishoboka bite ko Babiloni yafatwa?
Umujyi wari icyamamare mu isi hose watsinzwe.
Babiloni izaba amatongo amahanga abireba,
42 Babiloni irengewe n’inyanja,
irengewe n’imivumba y’amazi asuma.
43 Imijyi yayo ibaye amatongo,
igihugu kibaye ubutayu n’ikidaturwa,
nta muntu uzongera kuhanyura.
44 Nzahana Beli ikigirwamana cyo muri Babiloniya,
nzakirutsa ibyo cyamize,
amahanga ntazongera kukiyoboka,
urukuta ruzengurutse Babiloni ruzasenyuka.
45 Bwoko bwanjye, nimuyisohokemo,
umuntu wese nakize ubuzima bwe,
nahunge uburakari bukaze bw’Uhoraho.
46 “Ntimukurwe umutima n’impuha mwumva,
ntizikabatere ubwoba.
Dore buri mwaka haduka impuha,
haduka impuha z’ubugizi bwa nabi mu gihugu,
ni impuha zerekeye abayobozi basubiranamo.”
47 Uhoraho aravuga ati:
“Koko rero igihe kizagera,
nzahana ibigirwamana byo muri Babiloniya.
Igihugu cyose kizakozwa isoni,
abaturage bacyo bose bazapfa.
48 Ijuru n’isi n’ibirimo byose bizigamba kuri Babiloniya,
koko abarimbuzi bazayitera baturutse mu majyaruguru.
49 Uko abantu benshi bo ku isi bapfuye bazize Babiloniya,
Babiloniya na yo izatsindwa iryozwa Abisiraheli yishe.”
Ubutumwa ku Bisiraheli bo muri Babiloniya
50 Uhoraho arabwira abacitse ku icumu ati:
“Nimugende mwe gutinda!
Nimujye mwibuka Uhoraho nubwo muri kure y’iwanyu,
nimujye mwibuka Yeruzalemu.
51 Muravuga muti: ‘Twakojejwe isoni,
twaratutswe dukorwa n’ikimwaro,
abanyamahanga binjiye ahaziranenge h’Ingoro y’Uhoraho.’ ”
52 None Uhoraho aravuga ati:
“Igihe kizagera mpane ibigirwamana byo muri Babiloniya,
inkomere zizacura umuborogo.
53 Nubwo Babiloni yazamuka ikagera mu bicu,
nubwo yakomeza ibigo ntamenwa byayo, nzohereza abayirimbura.”
Irimbuka rya Babiloni
54 Uhoraho aravuga ati:
“Induru iturutse i Babiloni,
ni induru y’ukurimbuka gukomeye,
iturutse mu gihugu cy’Abanyababiloniya.
55 Uhoraho azarimbura Babiloni,
azacecekesha iyo nduru yayo,
urusaku rw’abanzi babo ni nk’urw’amazi asuma,
urusaku rw’amajwi yabo ni nk’urw’inkuba.
56 Umurimbuzi aje kurimbura Babiloni,
ingabo zaho zizafatwa,
imiheto yabo izavunagurwa.
Koko Uhoraho Imana ni we nyir’uguhana,
azabaryoza ibyo bakoze.”
57 Umwami ari we Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:
“Nzasindisha abatware n’abanyabwenge baho,
nzasindisha abategetsi baho n’ibyegera byabo,
nzasindisha n’ingabo zaho,
bazasinzira ubuticura.”
58 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:
“Inkuta ngari zizengurutse Babiloni zizariduka,
amarembo yayo maremare azatwikwa.
Abantu baravunikira ubusa,
amahanga araruhira ubusa,
nyamara iherezo ryabo ni ugukongoka.”
Ubutumwa bwajugunywe mu ruzi rwa Efurati
59 Mu mwaka wa kaneSedekiya umwami w’u Buyuda ari ku ngoma, Yeremiya yahaye ubutumwa Seraya mwene Neriya mwene Māseya. Seraya uwo wari umugaba w’ingabo, yagombaga kujyana n’Umwami Sedekiya muri Babiloniya.
60 Yeremiya yari yaranditse mu muzingo w’igitabo ibyago byose byagombaga kugwirira Babiloniya, n’andi magambo yose yerekeye Babiloniya.
61 Yeremiya abwira Seraya ati: “Nugera i Babiloni uzarangurure ijwi, usomere abantu bose ubu butumwa bwose.
62 Hanyuma uzasenge uti: ‘Uhoraho, ni wowe wavuze ko uzarimbura aha hantu ntihagire abantu cyangwa amatungo bihasigara, kandi ko iki gihugu kizaba ubutayu iteka ryose.’
63 Numara gusoma uwo muzingo w’igitabo, uzawuhambireho ibuye maze uwurohe mu ruzi rwa Efurati
64 uvuga uti: ‘Uko ni ko Babiloniya izazīkama kandi ntiyongere kuzanzamuka, kubera ibyago Uhoraho ayiteje. Abanyababiloniya bazashiraho.’ ”
Amagambo ya Yeremiya ni aha arangiriye.