Yer 49

Ubutumwa bwagenewe Abamoni

1 Ubu butumwa bwagenewe Abamoni.

Uhoraho aravuga ati:

“Mbese Isiraheli nta bana igira?

Mbese ntifite abagenewe umurage?

Kuki ikigirwamana Moleki cyigaruriye intara ya Gadi?

Kuki Abamoni batuye mu mijyi yaho?

2 Igihe kizagera numvikanishe ijwi ry’intambara,

nzaryumvikanisha i Raba, umurwa w’Abamoni.

Hazahinduka amatongo imidugudu yaho itwikwe,

Isiraheli izamenesha abari barayimenesheje.

3 Heshiboni, boroga kuko umujyi wa Ayi urimbutse!

Baturage b’i Raba, nimurire,

nimwambare imyambaro igaragaza akababaro,

nimujye mu cyunamo.

Nimubuyere hirya no hino mu mujyi,

imana yanyu Moleki ijyanywe ho umunyago,

ijyanywe ho umunyago hamwe n’abatambyi bayo n’ibyegera byayo.

4 Kuki mwiratana ibibaya byanyu birumbuka?

Mwa bagome mwe, mwishingikiriza ku butunzi bwanyu,

muravuga muti: ‘Ni nde wahangara kudutera?’ ”

5 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Ngiye kubashyiraho iterabwoba ry’abaturanyi banyu bose,

buri muntu azameneshwa,

nta muntu uzaboneka wo gukoranya impunzi.

6 Hanyuma Abamoni nzabasubiza amahoro.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Ubutumwa bwagenewe Abedomu

7 Ubu ni ubutumwa bw’Uhoraho Nyiringabo bwagenewe Abedomu.

Mbese i Temani ntihakirangwa abanyabwenge?

Mbese abanyabwenge baho ntibagitanga inama?

Ese ubwenge bwabo bwarayoyotse?

8 Bantu b’i Dedani, nimuhunge,

nimuhindukire muhungire mu buvumo.

Ngiye guteza ibyago abakomoka kuri Ezawu,

igihe cyo kubahana kirageze.

9 Mbese abajura nibaza kwiba imizabibu yanyu, nta na mike bazabasigira?

Abajura nibaza nijoro bazasahura ibyo bashaka byose.

10 Nyamara ni jye ubwanjye uzanyaga abakomoka kuri Ezawu ibintu byose,

nzagaragaza aho bihisha ku buryo batazongera kwihisha.

Abana babo n’abavandimwe n’abaturanyi babo bazarimbuka,

nta n’umwe uzarokoka.

11 Nimusige impfubyi zanyu nzazitaho,

abapfakazi banyu na bo bazanyizera.

12 Uhoraho aravuga ati: “Abo ntari narageneye igikombe cy’igihano bakinywereyeho. None se mwebwe mwibwira ko muzakirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza.

13 Ndahiye ko umurwa wanyu Bosira uzahinduka amatongo n’igiterashozi, uzahinduka urw’amenyo n’iciro ry’imigani. Imijyi yose iwukikije na yo izahinduka amatongo iteka ryose.”

14 Numvise Uhoraho ambwira ati:

“Intumwa yoherejwe gutangariza amahanga iti:

‘Nimwishyire hamwe mutere Edomu,

nimuhaguruke muyirwanye.’ ”

15 Uhoraho arakomeza ati:

“Wowe Edomu nzaguhindura muto mu mahanga,

bityo abantu bose bazagusuzugura.

16 Iterabwoba n’ubwirasi bwawe byaragushutse,

wibera mu buvumo bwo mu bitare.

Uba mu mpinga z’imisozi,

wishyize ahirengeye nka kagoma,

nyamara nzagucisha bugufi.

17 “Edomu izaba amatongo ateye ubwoba,

uzahanyura wese azatangara yumirwe,

azatangara kubera ibyago byayo byose.

18 Uko Sodoma na Gomora n’imijyi ihakikije byarimbutse,

ni na ko nta muntu uzasigara muri Edomu.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

19 Uhoraho aravuga ati:

“Uko intare iturumbuka mu bihuru byo kuri Yorodani,

uko iturumbuka igana mu rwuri rutoshye,

ni na ko nzamenesha Abedomu mu gihugu cyabo mu kanya gato,

nzagiha umuyobozi nzitoranyiriza.

Ni nde wakwigereranya nanjye?

Ni nde ushobora kundega?

Ni nde mushumba wampangara?”

20 None rero nimwumve imigambi Uhoraho afitiye Edomu,

nimwumve ibyo yagambiriye ku batuye Temani:

koko rero bazabakurubana nk’ukurura amatungo,

bazatuma igihugu cyabo gitsembwa.

21 Induru yo kurimbuka kwabo izakangaranya isi,

umuborogo wabo uzumvikana ku Nyanja Itukura.

22 Dore umwanzi aje ameze nka kagoma iguruka, irambuye amababa hejuru y’umurwa wa Bosira. Icyo gihe imitima y’intwari z’Abedomu izaba nk’umutima w’umugore uribwa n’ibise.

Ubutumwa bwagenewe Damasi

23 Ubu ni ubutumwa bwagenewe Damasi.

Abatuye mu mijyi ya Hamati na Arupadi bakozwe n’isoni,

babitewe n’inkuru mbi bumvise.

Bakangaranye bameze nk’inyanja irimo umuhengeri idashobora gutuza.

24 Abantu b’i Damasi bacitse intege,

barahindukiye ngo bahunge.

Bafite ubwoba bwinshi,

barashengurwa n’umubabaro nk’umugore uribwa n’ibise.

25 Bishoboka bite ko umujyi w’icyamamare watereranwa?

Wari umujyi wanezezaga!

26 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Abasore baho bazicirwa mu mayira,

ingabo zaho zose zizumirwa.

27 Nzaha inkongi inkuta zizengurutse Damasi,

nzatsembesha umuriro ibigo byubatswe na Benihadadi.”

Ubutumwa bwagenewe Kedari na Hasori

28 Ubu ni ubutumwa bwagenewe Abarabu b’i Kedari n’abami b’i Hasori, ari bo Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye akabatsinda. Uhoraho aravuga ati:

“Nimuhaguruke mutere Kedari,

nimutsembe abantu b’iburasirazuba.

29 Amahema yabo n’amatungo yabo bizanyagwa,

imyambaro n’ibikoresho n’ingamiya byabo na byo bizanyagwa.

Abantu bazabaha induru bavuga bati:

‘Murugarijwe impande zose!’

30 “Bantu b’i Hasori, nimuhunge,

nimugire bwangu muhungire mu buvumo.

Koko rero Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yabagambaniye,

yabacuriye imigambi mibi.

31 Nimuhaguruke mutere igihugu kibwira ko kimerewe neza,

igihugu kitagira icyo kikanga,

ni igihugu kitaruye ibindi.

32 Ingamiya zabo zizanyagwa,

amatungo yabo menshi azajyanwa ho iminyago.

Abimoza imisatsi nzabatatanyiriza mu mpande zose,

nzabateza ibyago impande zose.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

33 “Umujyi wa Hasori uzaba isenga rya za nyiramuhari,

uzaba amatongo iteka ryose,

nta muntu uzahasigara.”

Ubutumwa bwagenewe Abanyelamu

34 Mu ntangiriro y’ingoma ya Sedekiya umwami w’u Buyuda, Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya ubutumwa bwagenewe Abanyelamu.

35 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Ngiye kuvunagura umuheto w’Abanyelamu,

wa muheto bari bishingikirijeho.

36 Nzabateza imiyaga iturutse mu mpande enye z’isi,

nzabatatanyiriza impande zose,

impunzi zabo zizakwira ibihugu byose.

37 Nzabatera ubwoba imbere y’abanzi babo,

nzabatera ubwoba imbere y’abashaka kubica,

nzabateza ibyago bivuye ku burakari bwanjye bukaze,

nzabakurikirana mbatsembeshe inkota.

38 Nzashinga intebe yanjye muri Elamu,

nzatsemba umwami waho n’ibyegera bye.

39 Nyamara igihe kizagera Elamu nyisubize amahoro.”