Ubutumwa bwagenewe Abamowabu
1 Ubu ni ubutumwa bw’Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli bwagenewe Abamowabu:
abaturage b’i Nebo bagushije ishyano,
koko umujyi wabo urarimbutse.
Kiriyatayimu ikozwe n’isoni irafashwe,
ikigo ntamenwa cyayo kirashenywe, kirasuzuguritse.
2 Mowabu ntizongera gushimagizwa ukundi,
i Heshiboni barayigambanira bati:
“Reka tuyirimbure ye kuba igihugu.”
Nawe Madimeni uzumirwa,
inkota izagukurikirana.
3 Induru zirumvikana i Horonayimu,
ni induru zivuga isenywa n’irimbuka rikomeye.
4 Mowabu irarimbutse,
umuborogo w’abana bayo urumvikana.
5 Abacitse ku icumu bararira bagana i Luhiti,
baramanuka i Horonayimu batakishwa n’akaga kabugarije.
6 Baravuga bati:
“Nimuhunge mukize ubuzima bwanyu,
nimwibere mu butayu mumere nk’agahuru.”
7 Mowabu wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe,
nawe uzajyanwa ho umunyago.
Ikigirwamana cyawe Kemoshi kizanyagwa,
kizanyagwa hamwe n’abatambyi bacyo n’ibyegera byacyo.
8 Umurimbuzi azanyura muri buri mujyi,
nta mujyi n’umwe uzarokoka.
Imirambi n’ibikombe bizarimburwa.
Uko ni ko Uhoraho avuze.
9 Nimucukurire Mowabu imva kuko igiye kurimbuka,
imijyi yayo izahinduka amatongo n’ikidaturwa.
10 Havumwe umuntu ukorana ubunebwe umurimo w’Uhoraho,
havumwe ubuza inkota ye kumena amaraso.
Kurimbuka kw’imijyi y’i Mowabu
11 Mowabu yaradamaraye kuva mu buto bwayo,
ni nka divayi nziza itigeze isukwa.
Mowabu ntiyigeze ijyanwa ho umunyago,
uburyohe n’impumuro by’iyo divayi ntibyahindutse.
12 Uhoraho aravuga ati: “Nyamara igihe kizagera, ubwo nzohereza abantu gusuka Mowabu nk’usuka divayi. Bazayisuka hasi ibibindi byayo babimenagure.
13 Abamowabu bazaterwa isoni n’imana yabo Kemoshi, nk’uko Abisiraheli bakojejwe isoni na Beteli biringiraga.”
14 Bantu b’i Mowabu, kuki muvuga muti:
“Turi intwari tumenyereye intambara”?
15 Mowabu izarimburanwa n’imijyi yayo,
abasore bayo b’ingenzi bazashirira ku icumu.
Uko ni ko Umwami Uhoraho Nyiringabo avuze.
16 Mowabu igiye kurimbuka,
ibyago byayo biregereje.
17 Abaturanyi bayo mwese nimuyihumurize,
abazi ubwamamare bwayo mwese nimuvuge muti:
“Ububasha bw’abami bayo burashize,
imbaraga zayo zirarangiye!”
18 Bantu b’i Diboni, nimuve mu mwanya w’icyubahiro,
nimumanuke mwicare mu myanda.
Koko umurimbuzi wa Mowabu araguteye,
aje kurimbura imijyi ntamenwa yanyu.
19 Bantu ba Aroweri, nimuhagarare ku nzira murebe,
abagabo n’abagore bahunga nimubabaze uko bigenze.
20 Mowabu yakozwe n’isoni kuko yasenyutse,
nimurire muboroge,
nimumenyeshe aba Arunoni ko Mowabu yarimbutse.
21 Urubanza rwaciriwe akarere k’imirambi, ari yo mijyi ya Holoni na Yahasi na Mefāti,
22 na Diboni na Nebo na Beti-Dibulatayimu,
23 na Kiriyatayimu na Beti-Gamuli na Beti-Mewoni,
24 na Keriyoti na Bosira n’indi imijyi yose yo mu gihugu cya Mowabu, iya kure n’iya hafi.
25 Uhoraho aravuga ati: “Mowabu yacitse intege ntigifite imbaraga.”
Mowabu izacishwa bugufi
26 Abamowabu basuzugura Uhoraho. Nimubareke basinde bigaragure mu birutsi byabo, maze bahinduke urw’amenyo.
27 Mwa Bamowabu mwe, nimwibuke ko mwari mwarahinduye Abisiraheli urw’amenyo. Mwabafataga nk’abajura, mubazunguriza imitwe igihe cyose muvuze ibyabo.
28 Mwa Bamowabu mwe, nimuve mu mijyi,
nimuyivemo muhungire mu bitare,
nimube nk’inuma yarika mu rwinjiriro rw’ubuvumo.
29 Twumvise ubwirasi bwa Mowabu,
twumvise ubwirasi bwayo n’agasuzuguro kayo,
twumvise ukwikuza kwayo n’agasuzuguro kayo,
twumvise ubwibone bwayo no kwishyira hejuru kwayo.
30 Uhoraho aravuga ati:
“Nzi neza ubwirasi bwayo budafite umumaro,
nzi n’agasuzuguro kayo kadafite ishingiro.
31 “Ni cyo gituma ndirira Mowabu,
ndaririra Abamowabu bose,
ndaririra abantu b’i Kiri-Hareseti.
32 Ndaririra umuzabibu w’i Sibuma,
ndawuririra nk’uko ab’i Yāzeri bawuririra.
Amashami yawo arandaranda agera ku nyanja,
ararandaranda agera ku nyanja i Yāzeri.
Nyamara umurimbuzi yigabije imbuto n’umusaruro byawe.
33 Ibyishimo n’umunezero ntibikirangwa mu mirima y’i Mowabu,
nta divayi ikirangwa mu rwengero,
nta byishimo bizongera kurangwa mu rwengero,
nubwo basakuza si ukubera ibyishimo.
34 “Abantu b’i Heshiboni barataka, induru yabo irumvikana kugeza Eleyale n’i Yahasi n’i Sowari, n’i Horonayimu na Egilati-Shelishiya, kuko n’amazi y’i Nimurimu yakamye.”
35 Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba muri Mowabu abantu bose bajya ahasengerwa, gutambira ibitambo no kosereza imibavu imana zabo.”
36 Ni cyo gituma ndirira Mowabu n’abaturage ba Kiri-Hareseti, meze nk’uvuza umwirongi kubera ko ubutunzi bwabo bubashizeho.
37 Abagabo bose bimoje imisatsi n’ubwanwa, biciye indasago ku maboko kandi bambara imyambaro igaragaza akababaro.
38 Uhoraho aravuga ati: “Abari hejuru y’amazuyose y’i Mowabu no mu bibuga byaho baraboroga, kuko najanjaguye Mowabu nk’ikibindi bahararutswe.”
39 Nimurire muvuga muti: “Mowabu yashegeshwe. Mbega ukuntu itewe isoni no kuba yaranteye umugongo! Mowabu izahinduka urw’amenyo n’ikizira mu baturanyi bayo bose.”
Nta muntu w’i Mowabu uzarokoka
40 Uhoraho aravuga ati: “Dore igihugu kije gutera Mowabu,
kimeze nka kagoma irambuye amababa yayo.
41 Imijyi ya Mowabu izafatwa,
imijyi ntamenwa izigarurirwa.
Icyo gihe intwari z’i Mowabu zizagira ubwoba,
zizamera nk’umugore uribwa n’ibise.
42 Mowabu izarimburwa,
ntizongera kuba igihugu,
izarimburwa kuko yigometse ku Uhoraho.
43 Bantu b’i Mowabu,
ubwoba n’urwobo n’umutego birabategereje.”
Uko ni Uhoraho avuze.
44 “Uzahunga ubwoba azagwa mu rwobo,
uzarokoka urwobo azagwa mu mutego.
Koko igihe kizagera mpane Mowabu.”
Uko ni Uhoraho avuze.
45 Impunzi zinaniwe zihungiye i Heshiboni,
nyamara umuriro uturutse i Heshiboni,
ibirimi by’umuriro biturutse mu murwa wa Sihoni.
Umuriro utwitse imbibi za Mowabu,
utwitse imisozi miremire y’abarwanyi b’i Mowabu.
46 Mowabu igushije ishyano!
Abayoboka Kemoshi bararimbutse,
abahungu n’abakobwa banyu bajyanywe ho iminyago.
47 Nyamara igihe kizagera Mowabu nzayisubize amahoro.
Urwo ni rwo rubanza ruciriwe Mowabu.