Yeremiya ajyanwa mu Misiri
1 Yeremiya amaze kubwira rubanda rwose ayo magambo yose Uhoraho Imana yabo yamubatumyeho,
2 Azariya mwene Hushaya na Yohanani mwene Kareya, n’abandi birasi bose babwira Yeremiya bati: “Urabeshya! Uhoraho Imana yacu ntiyigeze igutuma kutubuza kujya gutura mu Misiri.
3 Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we wakuduteje kugira ngo mutugabize Abanyababiloniya batwice, cyangwa batujyane ho iminyago muri Babiloniya.”
4 Nuko rero Yohanani mwene Kareya n’abagaba b’ingabo bose n’abantu bose, ntibumvira Uhoraho wifuzaga ko baguma mu Buyuda.
5 Nyamara Yohanani mwene Kareya n’abagaba b’ingabo bose bashyira agahato ku Bayuda bose bacitse ku icumu, bari baragarutse gutura mu Buyuda bavuye mu mahanga aho bari baratataniye.
6 Bajyanye abagabo n’abagore n’abana n’abakobwa b’umwami, bajyana n’umuntu wese Nebuzaradani umutware w’abarinzi b’umwami yari yarasigiye Gedaliya mwene Ahikamu, akaba n’umwuzukuru wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya, bajyanywe hamwe n’abo bantu.
7 Banze kumvira Uhoraho bajya mu Misiri, bagera mu mujyi witwa Tafune.
Yeremiya ahanura iterwa rya Misiri
8 Yeremiya ari i Tafune Uhoraho aramubwira ati:
9 “Fata amabuye manini, uyatabe munsi y’amatafari ashashe imbere y’umuryango w’ingoro y’umwami wa Misiri iri i Tafune, kandi ubikore Abayuda bakureba.
10 Hanyuma ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ngo: Dore nzohereza umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, nzashinga intebe ye y’ubwami kuri aya mabuye natabye. Aho ni ho azashinga ihema rye rya cyami.
11 Nebukadinezari azatera igihugu cya Misiri, abapfa bapfe, abandi bajyanwe ho iminyago, abandi bicishwe inkota.
12 Nzatwika ingoro z’ibigirwamana byo mu Misiri, Nebukadinezari azatwika ibyo bigirwamana, ibindi abijyane ho iminyago. Azigarurira igihugu cya Misiri nk’uko umushumba yigaruriraho igishura cye, yitahire amahoro nta wugize icyo amutwara.
13 Azamenagura inkingi zo mu ngoro Abanyamisiri basengeramo izuba, atwike n’izindi ngoro z’ibigirwamana byabo.’ ”