Yer 41

1 Nyamara mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka, Ishimayeli mwene Netaniya akaba n’umwuzukuru wa Elishama wari igikomangoma, akaba n’umwe mu batware b’ingabo z’umwami, ajya i Misipa kwa Gedaliya. Yari aherekejwe n’abantu icumi, baricara barasangira.

2 Muri uwo mwanya Ishimayeli mwene Netaniya n’abo bagabo icumi barahaguruka, bicisha inkota Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani. Gedaliya ni we wari watoranyijwe n’umwami wa Babiloniya kugira ngo abe umutegetsi w’igihugu.

3 Ishimayeli yishe kandi Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya, yica n’ingabo z’Abanyababiloniya zari aho i Misipa.

4 Bukeye bwaho, igihe ari nta muntu wari wamenya ko Gedaliya yishwe,

5 haza abagabo mirongo inani baturutse i Shekemu n’i Shilo n’i Samariya. Baje biyogoshe ubwanwa, bambaye imyambaro ishwanyaguritse kandi bikebaguye ku mubiri, bafite n’amaturo y’ibinyampeke n’ay’imibavu bajyanye gutura mu Ngoro y’Uhoraho.

6 Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kuhabasanganirira, agenda arira. Ahuye na bo arababwira ati: “Nimuze murebe Gedaliya mwene Ahikamu.”

7 Abo bantu bakimara kugera mu mujyi hagati, Ishimayeli mwene Netaniya afashijwe n’abantu bari kumwe na we barabica, imirambo yabo bayijugunya mu iriba.

8 Nyamara icumi muri bo babwira Ishimayeli bati: “Turakwinginze ntutwice. Dore dufite ingano za nkungu n’iza bushoki, n’amavuta n’ubuki bihishwe mu mirima.” Nuko arabareka ntiyabicana na bagenzi babo.

9 Iriba Ishimayeli yajugunyemo umurambo wa Gedaliya n’indi mirambo y’abantu yishe, ni iryo Umwami Asa yari yarafukuye igihe yarwanaga na Bāsha umwami wa Isiraheli. Ishimayeli mwene Netaniya yuzuza imirambo y’abantu muri iryo riba.

10 Hanyuma Ishimayeli ajyana ho iminyago abakobwa b’umwami, n’abantu bose basigaye i Misipa. Abo bantu bose Nebuzaradani umutware w’abarinzi, yari yarabasigiye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ho iminyago mu Bamoni.

Impfungwa za Ishimayeli zishyira zikizana

11 Yohanani mwene Kareya n’abagaba b’ingabo bose bari kumwe na we, bumvise ibyo bibi byose byakozwe na Ishimayeli mwene Netaniya,

12 bafata abagabo bari kumwe na bo bose bajya kurwanya Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga hafi y’ikizenga kinini cy’i Gibeyoni.

13 Nuko abantu bose Ishimayeli yajyanye ho iminyago, babonye Yohanani mwene Kareya n’abakuru b’ingabo bose bari kumwe na we baranezerwa.

14 Abantu bose Ishimayeli yajyanye ho iminyago i Misipa, barahindukira basanga Yohanani mwene Kareya.

15 Nyamara Ishimayeli mwene Netaniya hamwe n’abantu be umunani, basiga Yohanani bahungira mu gihugu cy’Abamoni.

16 Hanyuma Yohanani mwene Kareya n’abagaba b’ingabo bose bari kumwe na we, bajyana abantu barokotse, abo Ishimayeli mwene Netaniya yari yarajyanye ho iminyago abakuye i Misipa, igihe yari amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Abo bari abasirikari, n’abagore n’abana, n’inkone yari yavanye i Gibeyoni.

17 Barakomeza bagera i Geruti-Kimuhamu hafi ya Betelehemu bajya mu Misiri.

18 Bari bahunze Abanyababiloniya, babatinyira ko Ishimayeli mwene Netaniya yari yarishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwo umwami wa Babiloniya yari yaratoranyije kugira ngo abe umutegetsi w’igihugu.