Yer 32

Yeremiya agura umurima

1 Ijambo ry’Uhoraho ryageze kuri Yeremiya mu mwaka wa cumi Sedekiya ari ku ngoma mu Buyuda, ari wo mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Nebukadinezari.

2 Icyo gihe ingabo z’umwami wa Babiloniya zari zigose Yeruzalemu, n’umuhanuzi Yeremiya yari afungiye mu rugo rwa gereza yari mu ngoro y’umwami w’u Buyuda.

3 Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yarafunze Yeremiya amuhora ibyo yahanuye ngo Uhoraho yavuze ati: “Uyu mujyi ngiye kuwugabiza umwami wa Babiloniya awufate.

4 Sedekiya umwami w’u Buyuda ntazava mu nzara z’Abanyababiloniya, ahubwo azagabizwa umwami wabo. Bazavugana imbonankubone.

5 Uwo mwami azajyana Sedekiya i Babiloni, agumeyo kugeza ubwo Uhoraho azasuzuma ibye. Nubwo Sedekiya yarwana n’Abanyababiloniya ntateze gutsinda.”

6 Yeremiya aravuga ati: “Uhoraho yambwiye ngo:

7 Hanamēli mwene data wacu Shalumu agiye kugusanga akubwire ati: ‘Gura umurima wanjye uri Anatoti kuko ari wowe muvandimwe wa bugufi ufite uburenganzira bwo kuwugura.’ ”

8 Nuko nk’uko Uhoraho yabivuze, Hanamēli mwene data wacu ansanga mu rugo rwa gereza arambwira ati: “Ndagusabye ngo ugure umurima wanjye uri Anatoti mu ntara y’Ababenyamini, kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo kuwucungura no kuwutunga, none wigurire.” Ubwo menya ko ari Ijambo ry’Uhoraho.

9 Bityo ngura umurima wa Hanamēli mwene data wacu, umurima wari Anatoti, mwishyura ibikoroto cumi na birindwi by’ifeza.

10 Nandika icyemezo cy’ubuguzi ngiteraho kashe imbere y’abagabo, maze iyo feza nyipima ku minzani.

11 Hanyuma njyana cya cyemezo cyari giteyeho kashe, ari na cyo cyari gikurikije amategeko, mfata n’ikindi cyemezo kitariho kashe.

12 Ibyo byemezo byombi mbiha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya. Mbimuhera imbere ya mwene data wacu Hanamēli n’abagabo bari bashyize umukono kuri icyo cyemezo, n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu rugo rwa gereza.

13 Mbwirira Baruki imbere yabo nti

14 “Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Jyana ibi byemezo byombi by’ubuguzi, igiteye kashe n’ikitariho kashe, maze ubibike mu kibindi cy’ibumba kugira ngo bizamare igihe kirekire.’ ”

15 Koko Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Amazu n’imirima hamwe n’imizabibu, bizongera kugurwa muri iki gihugu.”

Isengesho rya Yeremiya

16 Namaze guha Baruki mwene Neriya icyemezo cy’ubuguzi ndasenga nti:

17 “Nyagasani Uhoraho, waremesheje ijuru n’isi ububasha bwawe bukomeye, nta kintu na kimwe cyakunanira.

18 Wagaragarije abantu benshi ko ubakunda, nyamara uhana abana ubaziza ibicumuro by’ababyeyi babo. Ni wowe Mana ikomeye kandi ishobora byose. Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina ryawe.

19 Imigambi yawe irakomeye n’ibyo ukora biratangaje. Wita ku migenzereze yose y’abantu maze ukabahemba ukurikije imyifatire yabo n’ibikorwa byabo.

20 “Kera wakoreye ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Misiri, ndetse no muri iki gihe uracyabikora, haba mu Bisiraheli cyangwa mu mahanga yose. Ibyo byatumye uba ikirangirire kugeza n’ubu.

21 Wakuye ubwoko bwawe bw’Abisiraheli mu Misiri ubikoresheje ibimenyetso n’ibitangaza, wagaragaje imbaraga zawe n’ubushobozi bwawe biteye ubwoba.

22 Wabahaye iki gihugu wari wararahiye ko uzaha ba sekuruza, igihugu gitemba amata n’ubuki.

23 Baraje baracyigarurira, nyamara ntibakumvira ngo bakurikize Amategeko yawe. Ntibakoze ibyo wabategetse byose, bityo ubateza biriya byago byose.

24 “Dore Abanyababiloniya bazengurukije umurwa ibirundo by’ibitaka kugira ngo bawutere. None kubera inkota n’inzara n’icyorezo, bagiye gufata umurwa. Koko rero iryo wavuze ryaratashye nk’uko nawe ubyirebera.

25 Nyamara Nyagasani Uhoraho ni wowe wambwiye uti: ‘Shaka ifeza wigurire umurima kandi ubitorere abagabo.’ None dore umurwa ugiye kwigarurirwa n’Abanyababiloniya.”

Uhoraho asubiza Yeremiya

26 Uhoraho yongera kubwira Yeremiya ati:

27 “Ndi Uhoraho Imana y’abantu bose, nta cyananira.”

28 Noneho rero Uhoraho aravuga ati: “Uyu mujyi ngiye kuwugabiza Abanyababiloniya na Nebukadinezari umwami wabo, kandi bazawigarurira.

29 Abanyababiloniya bagose uyu mujyi bazawinjiramo bawutwike. Bazatwika n’amazu abantu batambiragamo ibitambo bya Bāli hejuru yayo, bakahaturira izindi mana amaturo asukwa ku buryo bandakaza.

30 “Kuva mu buto bwabo Abisiraheli n’Abayuda bakoze ibibi gusa, ndetse nta kindi Abisiraheli bakoze uretse kundakaza kubera ibigirwamana.

31 Kuva uyu mujyi wubakwa kugeza ubu, abawutuyemo barandakaje none niyemeje kuwurimbura,

32 kubera ibibi byose bikorwa n’Abisiraheli n’Abayuda, n’abami babo n’abayobozi babo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo, n’abantu bo mu Buyuda n’abaturage b’i Yeruzalemu ku buryo bandakaza.

33 Banteye umugongo nubwo ntahwemye kubigisha, ntibanteze amatwi ngo bakurikize inyigisho zanjye.

34 Ahubwo Ingoro yanyeguriwe bayishyizemo ibigirwamana byabo biteye ishozi, barayihumanya.

35 Bubatse ahasengerwa Bāli mu kabande ka Hinomu, batambira ikigirwamana Moleki abahungu babo n’abakobwa babo, kandi ntarigeze mbibategeka cyangwa ngo ntekereze ko bakora ikibi nk’icyo kiyobya Abayuda.”

Isezerano ry’ibyiringiro

36 None rero Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuga ati: “Yeremiya we, aba bantu baravuga ko uyu mujyi uzagabizwa umwami wa Babiloniya, akawutsembesha inkota n’inzara n’icyorezo.

37 Ngiye kubakoranyiriza hamwe mbavane mu bihugu byose nabatatanyirijemo, kubera uburakari n’umujinya bikomeye nabagiriye. Nzabagarura aha hantu bahature mu mahoro asesuye.

38 Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo.

39 Nzabaha guhuza imigambi n’ibitekerezo bitume bahora banyubaha, kugira ngo bamererwe neza bo ubwabo n’abazabakomokaho.

40 Nzagirana na bo Isezerano rihoraho, sinzareka kubagirira neza. Nzabatoza kunyubaha kugira ngo batazanyimūra.

41 Nzashimishwa no kubagirira neza mbahe no gukomera muri iki gihugu, nzabikora mbikuye ku mutima.

42 “Nk’uko nateje aba bantu ibi byago byose bikomeye, ni ko nzabaha ibyiza byose nabasezeranyije.

43 Muri iki gihugu muvuga ko ari ikidaturwa, ntikibemo abantu n’amatungo kuko cyagabijwe Abanyababiloniya, imirima izongera igurwe.

44 Imirima izagurwa ifeza, handikwe ibyemezo biterweho kashe, bigire abagabo bo kubihamya. Ibi bizakorwa mu ntara y’Ababenyamini no mu nsisiro zikikije Yeruzalemu, no mu mijyi y’u Buyuda n’iyo mu misozi miremire, n’iyo mu misozi migufi y’iburengerazuba no mu majyepfo, kuko nzatuma bagarura ubuyanja.” Uko ni ko Uhoraho avuze.