Yer 28

Hananiya ahanura ibinyoma

1 Mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane Sedekiyaumwami w’u Buyuda ari ku ngoma, muri uwo mwaka ni bwo umuhanuzi Hananiya mwene Azuri ukomoka i Gibeyoni yabwiriye Yeremiya mu Ngoro y’Uhoraho, imbere y’abatambyi na rubanda rwose ati:

2 “Ibi ni byo Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuze: nkuyeho agahato k’umwami wa Babiloniya.

3 Mu myaka ibiri nzagarura aha hantu ibikoresho byose byo mu Ngoro y’Uhoraho, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yanyaze akabijyana i Babiloni.

4 Nzagarura kandi Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w’u Buyuda, hamwe n’Abayuda bose bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya. Koko rero nzakuraho agahato k’umwami wa Babiloniya.”

5 Hanyuma umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi, n’imbere ya rubanda rwose bari mu Ngoro y’Uhoraho ati:

6 “Icyampa ngo Uhoraho asohoze ibyo uhanuye, maze agarure aha hantu ibikoresho byo mu Ngoro ye biri i Babiloni, n’abantu bose bajyanywe ho iminyago.

7 Nyamara umva icyo nkubwira wowe na rubanda rwose.

8 Abahanuzi batubanjirije bahanuye ko ibihugu byinshi n’ubwami bukomeye, bizatsembeshwa inkota n’ibyago n’icyorezo.

9 Nyamara umuhanuzi uhanura ibyerekeye amahoro, azemerwa ko ari umunyakuri watumwe n’Uhoraho igihe ibyo ahanuye ari impamo.”

10 Nuko umuhanuzi Hananiya afata wa muzigo wari ku bitugu by’umuhanuzi Yeremiya, arawusandaza.

11 Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Nguko uko nzakuraho agahato Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yakoresheje amahanga yose mu myaka ibiri.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.

12 Umuhanuzi Hananiya amaze gusandaza umuzigo wari ku bitugu bya Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya ati:

13 “Genda umbwirire Hananiya uti: ‘Wasandaje ingiga z’ibiti nyamara nzazisimbuza iz’ibyuma.’

14 Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuga: nzashyira ku bitugu by’aya mahanga yose umuzigo w’ibyuma, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Koko bazamukorera. Nzamuha gutegeka n’inyamaswa.”

15 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Hananiya ati: “Umva Hananiya we, Uhoraho ntiyigeze agutuma, ahubwo ibyo wijeje aba bantu ni ibinyoma.

16 Ni cyo gituma Uhoraho avuga ati: ‘Dore ngiye kukwica. Uyu mwaka uzapfa kuko woheje abantu kugomera Uhoraho.’ ”

17 Nuko Hananiya apfa mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka.